RFL
Kigali

Rubavu: Ntamuhanga Saverina wakowe 6,000 Frw yahanuye urubyiruko rw’ubu avuga ko mu gihe cye urumiya rwaguraga ibintu byinshi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/11/2020 12:12
0


Ntamuhanga Saverina ni umukecuru utuye mu Murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nyabagobe muri Rubavu. Araganira ndetse akagira urugwiro. Mu kiganiro n'umunyamakuru wa INYARWANDA wamusuye iwe mu rugo, yagize byinshi abwira urubyiruko ndetse agereranya umuco w’ubu n’umuco babagamo hambere urumiya rugifite agaciro. Yagarutse ku myenda bitaga kazaruseny



Uyu mukecuru utibuka imyaka ye yakomoje ku myambarire yo hambere, avuga ko umukobwa cyangwa umugore yaterwaga ishema no kwambara imyenda bitaga ‘Kazarusenya’. Iyi myambaro ngo umugabo utarayiguraga ntiyigeraga abona amahoro mu rwo yiyubakiye. N'ubwo ngo byari bimeze bityo ariko iyo umukobwa yabaga agiye kwambara imyenda, yagezaga ku birenge ngo bitandukanye n’ubu. Yagize ati:

Mu gihe cyacu hambere, nta mukobwa wambaraga imyenda igeze hejuru y’intege. Icyo gihe n'iyo wabikoraga wafatwaga nk’uwananiranye rwose, bakagutunga bazi ko wabananiye, ariko ubu bisa n’aho byahindutse cyane nkurikije uko nsigaye mbibona mu bana bacu.

Yakomeje ati "Kera habagaho imyenda yitwaga 'Kazarusenya', umugore utarayambaraga yasenyaga urugo rwose akigendera. Byasabaga umugabo ugutunze kuyigura pe. Ntabwo bose bayibonaga ariko ni yo yari igezweho cyane muri iriya myaka”. Yavuze ko inkwano yo mbere yari ifite agaciro cyane ariko ngo nta mukobwa wabonanaga n’umukunzi we mbere y’ubukwe ngo babe batemberana cyangwa bahure bihishe ngo nabyo bitandukanye n’ubu kuko ab’ubu basigaye bajya kubishakira.

Uyu mukecuru yaduhamirije ko bamukoye ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda by’icyo gihe, yemeza ko yari amafaranga menshi cyane. Mbere y’ubukwe ntiyigeze ahura n’umusore ndetse ngo yagiye kumva yumva ngo yamusabye atabizi atanabisabwe. Mu magambo avanze no gutebya Saverina yagize ati:

Njye rero nagiye kumva numva bamaze kunsaba, nta n'umusore nigeze mbona ngo aje kunsaba cyangwa kunganiriza ari kuntereta, namumenye ari uko azanye n’abasore babiri nawe wa gatatu, icyo gihe nari nagiye gufasha mama mu murima, mu gutaha n’uburimiro bwose nsanga mu rugo hariyo umusore. Kuko mu rugo basaga n’abamaze kubipanga nari kumwe n’abakobwa babiri umusore tumusanga mu nzu, turabasuhuza tuganira iminota mike, duhita tubaherekeza turigarukira, ni uko umuco wabyemeraga pe.

Yunzemo ati "Urubyiruko rw’ubu rero rusigaye rujya mu kabari rugahurirayo n’umubyeyi ntazamenye igihe umukoba we bamutwariye. Ugereranyije na kera rero biratandukanye. Ndasaba urubyiruko rwose rw’ubu ndetse n’ababyeyi gukomeza kwita ku burenganzira bw’abana babo ariko nanone bakibuka gutoza abana babo inzira nziza mu rwego rwo gushyigikira n’uwari umuco wacu nk’Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda".

Uretse kuba umuco warahindutse Saverina yashimiye Leta y’u Rwanda kuko yibuka abantu bose by’umwihariko ababayeho nabi ikabafasha, bakabasha kubaho mu buzima bwiza, yungamo ko u Rwanda rwo hambere rutandukanye cyane n’u Rwanda rw’ubu bitewe n’uko iterambere ry’ubu ryatumye buri wese ahumuka, akazi kakaboneka ndetse n’abihangira imirimo bakabona uko bayihanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND