Ntibikwiriye ko umuhanzi wubatse izina akoresha telefoni ye yifata amafoto yo gupostinga ahubwo yagakwiriye kuba afite ubikora kandi ubizi. Cameraman afasha umuhanzi kumenya igihe cya nyacyo cyo kwifotoza akanamuhimbira uko yifata bishobora gukurura impaka zamamaza ibikorwa bye kandi bigatuma ahora ku isonga.
Fred R. Barnard yari umuhanga mu bijyanye n’amafoto ni we bivugwa ko yavuze ijambo ryaje kwamamara ”It’s worth a thousand words” bivuze ko ifoto imwe yivugira kurusha amagambo 1000. Hari mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Ubusanzwe ifoto irivugira, ndetse mu bikorwa by’ubucuruzi ibasha gusobanura ibyo amagambo atasobanura.
Ubuzima
bw’icyamamare butari ubw’ibanga rubanda babumenya biciye ku mafoto bapostinga
ku mbuga nkoranyambaga zabo. Urubuga rwitwa mymodernmet.com rusobanura
ko umuhanzi ugamije gucuruza yakabaye afotorwa igihe cyose ari muri studio
afata amajwi y’indirimbo, bafata amashusho ya video baba bari gufata
amafunguro, bagiye muri siporo bari kumwe n’inshuti no mu gihe bari mu biganiro
mu itangazamakuru n’ahandi hashoboka.
Umwuga wo
gufotora muri iki kiragano uru kugenda ukendera bitewe n’uko hadutse telefoni
zifata amafoto n'ubwo bene ayo mafoto atakurura ibigo by’ubucuruzi biba
bishobora gukorana n’umuhanzi ku bwo kwifotoza amafoto abica bigacika.
Uruganda
rw’imyidagaduro rugenda rutera imbere mu ngeri zose ariko hakaba aho bikiri
inyuma ugereranyije n’ibyakozwe. Inzu zo gukoreramo ibitaramo zarubatswe kandi
zigezweho, indirimbo nyarwanda zirakinwa ku bitangazamakuru ndetse hanatangiye
inkundura yo kwishyuza ku bihangano by’abahanzi. Muri iyi minsi turi kubona
ibigo by’ubucuruzi bigirana amasezerano n’abahanzi mu gukorana kugira ngo bageze
kure ibikorwa by’izo sosiyete.
Turi mu isi ishingiye ku bigararira ijisho kurusha gusobanura cyane. Umuhanzi ushaka gutungwa n’impano ye muri iki kinyejana akwiriye kumenya icyo isoko rikeneye kugira ngo abashe kugera kure binyuze ku buranga bwe, igikundiro, imiterere n’ubwiza agaragariza ku mafoto. Ubushobozi buke ku bahanzi ntabwo turi bubugarukeho ahubwo turareba ku bafite nibura amikoro bakoresha bakayabyaza ayandi.
Bizimana Confiance yakoze mu kiganiro Sunday night kuva mu 2017-2019 akorana n’ikipe y’abanyamakuru barimo Mc Dj Phil Peter, M.Irene, Isiaka Muremba na Assoumpta Abayezu. Icyo gihe yari umunyakamakuru ufata 'interviews' akanazitunganya.
Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko nta muhanzi n’umwe yigeze abona aza mu
kiganiro afite umufotora ahubwo mu kiganiro cyabo babaga bafite ushinzwe
kubafotora. Ubu ni we ukora amaposte ateguza ibiganiro ku Isango star.
Yatangaye ubwo yabazwaga niba n’ubu hari
abahanzi ajya agorwa no kubonera amafoto mu gukora 'Graphic'. Ati”eehh hari
abahanzi bafite amazina akomeye ntashatse kurondora mbaza niba nabona amafoto
yabo bakambwira ngo ninjye kuri google nandikemo izina rye ndayibona, rero
usanga mpura n’ifoto bamufotoye rimwe na rimwe icitse ukuboko cyangwa se isa
nabi cyane”.
Confiance ntiyemeranya
n’abavuga ko ari ikibazo cy’ubushobozi buke bitewe n'uko hari abana baba bafite
camera kandi bafana abo bahanzi ku buryo babikorera ubuntu nabo bakabasha
kwandika izina ari nako babafasha gufata amafoto meza. Hari bamwe mu bahanzi
bajyaga bamubwira ngo abahe amafoto cyangwa se video bari mu biganiro kugira ngo
babishyire ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Shimwayezu
Cedric yakoze kuri Contact fm mu biganiro bya Showbusiness ubu akora Isango na
Muzika na Sunday Night ku Isango star, avuga ko nta muhanzi n'umwe yari yabona
ufite umufotora gusa ngo iyo hari igikorwa kidasanzwe ni bwo abona abahanzi bari
kumwe n’abagafotozi.
Ubumenyi buke bwo kutamenya amahirwe ari mu
gukoresha amafoto cyane mu ruganda rw’imyidagaduro biri mu bintu bishobora
gusubiza inyuma ubucuruzi bw’umuhanzi kuko ibigo byakabaye byegera abahanzi
bagakorana bitewe n’uko baba bakuruwe n’ibikorwa byigaragariza mu mafoto.
Ikibazo
cy’ubukene akigarukaho aho avuga ko mu gihe umuhanzi yagorwa no kubona ayo
gukodesha inzu, ayo kurya, kwambara n’ibindi atajya kwishyiraho umugogo wo
gushaka umufotora. Ku bahanzi bafite amazina n’ubushobozi asanga batazi agaciro
k’ifoto no kuba benshi muri bo badakunda gushyira ubuzima bwabo ku karubanda
nabyo bishobora kuba inzitizi.
Umuhanzi
winjiza amafaranga ayakuye mu muziki akwiriye kwita cyane ku muntu ugomba kujya
agaragaza ibikorwa bye buri munsi binyuze mu mafoto dore ko ibigo by’ubucuruzi
bisobanukiwe neza no gukorana n’abahanzi biri kugenda byiyongera mu ruganda rw’umuziki
nyarwanda.
Hirya yo
kumenyekana kubera indirimbo nziza birakwiriye kuba afite imbuga nkoranyambaga
zivugira kandi buri munsi. Si ngombwa gupostinga indirimbo nshya kuko ubuzima
bw’icyamamare bugomba guhora buvugwa mu bitangazamakuru adahwema kugarukwaho
kuko nibyo bifungura imiryango mu gusinya amasezerano n’ibigo bikomeye.
Ntibikwiriye ko umuhanzi wubatse izina akoresha telefoni ye yifata amafoto yo gupositinga ahubwo yagakwiriye kuba afite ubikora kandi ubizi. Umufotozi afasha umuhanzi kumenya igihe cya nyacyo cyo kwifotoza akanamuhimbira uko yifata bishobora gukurura impaka mu bakunzi be ariko zitari izimuvuga nabi ahubwo zituma ahora yibazwaho.
Umuhanzi
ukeneye guhangana kuri iri soko rifite umuvuduko ukataje akwiriye kuba yiteguye
gusanga abakunzi be ahantu hose binyuze mu nzira zose zishoboka. Iyamugeza kure
kandi mu gihe gito kaandi neza no kugira amafoto meza cyangwa guhora agaragariza
ibikorwa bye abakunzi be.
Mu Rwanda
hari ibigo bizobereye mu gufata amafoto ariko kandi birashoboka kuba umuhanzi
yashaka umuntu utaramenyekana bakorana mu buryo buhoraho mu kuzamura urwego
rw’ubushobozi no kugeza kure ibikorwa bye akaba yabasha guhura n’abifuza
kumubyaza umusaruro bazamurambagiza bitewe n’amafoto yabakuruye.
Umuhanzi wamaze kumenyekana ntakwiriye kumara
iminsi itatu adapostinga ku mbuga ze kuko aba ari kugenda yikura mu mitwe
y’abamumenye n’abashya bakamumenye. Muri aka karere dutuyemo umuhanzi Diamond
Plutnumz mu 2018 yigeze guhemba gafotozi we witwa Lukamba ku bw’akazi
k’indashyikirwa akorera ikipe ya WCF. Icyo gihe gafotozi Lukamba yahembwe
imodoka nshya yitwa Altezza.
Abantu bajya
babona uburyo abagore beza n’abakobwa bamamara ku mbuga nkoranyambaga
bakagirango ni ibintu byoroshye. Hari igihe Lukamba yari mu kiganiro kuri
bongo5 asobanura ukuntu Zari Hassan ari we muntu ukunda amafoto cyane yahuye na
we. Nibura mbere yo kuva mu rugo Zari Hassan agomba kwifotoza ifoto yo
gupostinga. Nibura saa kumi n’ebyiri zuzuye Zari agomba kuba yamaze kwifotoza.
Iyo urebye
ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi nyarwanda usanga hari abamara iminsi igeze ku
cyumweru nta post ijyaho, birashoboka ko batazi akamaro ko kwifotoza ariko na
none umuziki ukozwe mu buryo bubyara inyungu ifoto ntikwiriye kubura kuri izo
mbuga z’ibyamamare. Birakwiriye gutandukanya amarangamutima mu bucuruzi
hagakorwa ikintu cyose cyakwinjiriza amafaranga icyamamare ariko na none ni
byiza kumenya igikwiriye mu rugendo rwa muzika.
TANGA IGITECYEREZO