Umuhanzi nyarwanda Kitoko Bibarwa wagiye uvugwaho urukundo rw’ibanga na bamwe mu bakobwa bafite uburanga, mu gihe ari kwitegura gukora ubukwe mu gihe cya vuba, ubwo yavugaga ku mukobwa uzamubera umugore yatangaje ko ufite uburanga adashobora kumubera umugore.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, Kitoko uzwi mu ndirimbo nyinshi zivuga ku rukundo, abajijwe ibintu azashingiraho atoranya umukobwa uzamubera umugore, yatangaje ko ibintu by’ingenzi azibandaho arambagiza umukobwa uzamubera umugore. Mu byo yatangaje yashimangiye ko uburanga butarimo kuko yaje gusanga ababufite babiha agaciro kenshi ibindi byose bigapfa.
Musabwa Kitoko Patrick uzwi nka Kitoko Bibarwa uhamya ko agiye gushaka umugore mu gihe cya vuba ariko akaba ataratoranya umukobwa bazarushingana, yavuze ko mu kumutoranya azashaka umukunda by’ukuri kandi wamenye Imana ndetse uzi gusaba imbabazi no kuzitanga. Ati:
Umukobwa uzambera umugore si ndamumenya, gusa mbere ya byose agomba kuba ankunda, azi Imana kandi azi gusaba imbabazi no kuzitanga,….. Uburanga kuri njye si ngombwa kuko ababufite nasanze bakaze,…(aseka cyane) usanga ba nyiri ubwite babihaye agaciro kenshi ibindi byose bigapfa.
Umuhanzi Kitoko ahamya ko umugore ufite uburanga atazamubera umugore
Kitoko umaze igihe abarizwa mu Bwongereza ariko kuri ubu akaba ari ku mugabane wa Amerika mu bikorwa yagiyemo bijyanye n’ubuhanzi bwe, yatangaje ko n’ubwo atari yamenya umunsi w’ubukwe bwe ariko ngo ni vuba cyane ku buryo ni birambirana bitazarenza imyaka itatu. Ati “Ntabwo ndamenya umunsi ariko ni vuba, ntabwo narenza imyaka itatu”
Kitoko umwe mu bahanzi nyarwanda bafite abakunzi benshi kubera indirimbo z'urukundo aririmba
Abajijwe niba azarongora umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, Kitoko yavuze ko mu rukundo nta mahitamo agira. Ati “Mu rukundo nta mahitamo ngira, uwo nzasanga mwiyumvamo kurusha abandi ni uwo ntabwo namuziza amaraso cyangwa ubwoko.”
Kitoko Bibarwa uherutse gukorana na Meddy indirimbo yitwa Sibyo, azwi mu zindi nyinshi z’urukundo zanditse amateka mu rubyiruko rutari rucye kuva mu bihe bya cyera kugeza no muri iyi minsi zikaba zitarasibangana mu mitwe yabo.
Umuhanzi Kitoko Bibarwa
Zimwe mu ndirimbo ze hari Agakecuru, ikiragi, Nyina w’undi, Usa na Bikiramariya, Ko wanyanze, Turacyakundana, Akabuto, Urukundo, Rurashonga, Narikosoye, Abana banjye, Kano kana, Umwali ukwiye yakoranye na Eng Umusaza, Bella yakoranye na Dream Boys n’izindi nyinshi.
Kitoko Bibarwa uhamya ko adashobora gukora ikosa ryo gutoranya umukobwa ufite uburanga ngo amugire umugore we, mu gihe cyatambutse yagiye avugwaho kuba mu rukundo na bamwe mu bakobwa bafite ubwo buranga aho twavuga nka Miss Kigali 2014 Akineza Carmen wanabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014. Icyo gihe Miss Carmen yatangaje ko Kitoko ari umushuti we bisanzwe.
Kitoko yavuzweho kuba mu rukundo na Miss Akineza Carmen umukobwa wahize abakobwa bose bo muri Kigali mu bwiza mu mwaka wa 2014
Yavuzweho kandi kuba mu rukundo na Miss Rwanda 2012 Aurore Mutesi, icyo gihe Kitoko abihakana avuga ko bakundana nk'abagenzi, yongeraho ko afite umukunzi ahubwo ko yamubujije kuvuga amazina ye mu itangazamakuru kubera ko adakunda ubusitari. Miss Aurore nawe icyo gihe yatangaje ko adakundana na Kitoko ahubwo ko baziranye nk'abagenzi.
Kitoko yavuzweho kuba mu rukundo na Miss Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2012
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO SIBYO KITOKO AHERUTSE GUKORANA NA MEDDY
TANGA IGITECYEREZO