RFL
Kigali

Jocelyne Diana azahagararira Tanzaniya muri Miss East Africa 2012

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2012 0:00
0




Umukobwa witwa Jocelyne Diana Maro w’imyaka 22 y’amavuko ni we uzahagararira igihugu cya Tanzaniya mu marushanwa ya Miss East Africa 2012.

Jocelyne atorewe uyu mwanya nyuma yo gutsinda abakobwa bagenzi be 148 yari amaze amezi atatu ahanganye nabo. Ubwiza, ubuhanga ,umuco n’ubwitonzi bwe ni byo bimuhesheje uyu mwanya wo kuzagaragararira igihugu cye muri aya marushanwa azaba mu minsi iri imbere.

DIANA

Nguwo Diana uzahagararira Tanzaniya muri Miss East Africa 2012.

Uyu mukobwa yiga muri Kaminuza ya Keele University mu ishami rya Business Economics.

Imyiteguro ku bakobwa bazahagararira ibihugu byabo muri aya marushanwa igeze kure kuburyo bizagera ku itariki ya 07/12/2012 biteguye neza. Kuri uyu munsi  nibwo umukobwa ubahiga mu bwiza muri aka karere azamenyekaniraho.

Ibirori byo gutoranya uyu mukobwa, bizabera ahitwa Mlimani mu mujyi wa Dar es Salaam ho muri Tanzaniya.

Amarushanwa ya Miss East Africa umwaka wa 2012 azahurirwamo n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 byo mu karere k’Africa y’uburasirazuba harimo: Tanzania, Kenya, Uganda, Rwanda , Burundi, Ethiopia, Eritrea, Somalia, Djibouti, Southern Sudan, Malawi, ibirwa bya Seychelles, Madagascar, Reunion, Comoros, na Mauritius.

Source: GPR

Munyengabe Murungi Sabin. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND