RFL
Kigali

Dr Claude yashimishijwe no kuba Ramsey na Washington bakunze indirimbo ze

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:23/06/2013 19:31
0




Ibi Dr Claude yabidutangarije nyuma gato y’umuhango wo kwita abana b’ingagi 12 amazina aho yatubwiye ko amaze kuririmba akabona hari umubare munini w’abanyamahanga bishimiye uburyo yaririmbye, yahise afata icyemezo cyo kubaza Washington na Ramsey uko bakiriye imiririmbire ye.

Dr Claude aririmba IGIKARA mu Kinigi

Uyu muhanzi aganira  na Ramsey yamubajije uko yabonye imiririmbire ye, maze uyu mukinnyi w’amafilime abwira Dr Claude ko aririmba neza ndetse yakunze indirimbo ye yise IGIKARA.

Abanyamahanga bishimiye izi ndirimbo za Dr Claude

Dr Claude na Ramsey

Dr Claude ati, “Ramsey wewe amaze kumbwira ko akunda kariya karirimbo kanje nyine kitwa Igikara. Ngo natumye atwenga, yishimye. Byanshimishije kumva ko uriya mutype yakunze indirimbo zanjye”

Ntitwabashije kuvugana na Ramsey ngo tumubaze icyo avuga ku muziki wa Dr Claude bitewe n’uko yamubonye kuri stage aririmba gusa bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe.

Dr Claude na we ngo akunda uburyo Ramsey akinamo filime , by’umwihariko uyu muhanzi akunda urwego uyu mukinnyi agezeho mu mikinire ye ku isi hose.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND