RFL
Kigali

Bill Clinton yafotowe ari kumwe n'abakobwa bicuruza-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/03/2014 12:22
2


Nyuma y'iminsi mike, Perezida wa Amerika Barack Obama avuzweho byinshi ko yaba asigaye aca inyuma umugore we Michelle Obama, ikinyamakuru TMZ cyashyize hanze amafoto ya Bill Clinton wahoze ayobora iki gihugu ari kumwe n'abakobwa babiri bicuruza.



TMZ, yatangaje ko, Bill Clinton yafotowe ari kumwe n’aba bakobwa babiri bitwa Barbie Girl na Ava Adora ubwo bari bahuriye mu mujyi wa Los Angeles ahari habereye igikorwa cyo gufasha. Uyu mugabo yafotowe yishimishanya n’aba bakobwa nyuma gato yo kugeza ijambo nyamukuru ku bari bitabiriye uyu muhango.

Aba bakobwa basanzwe bakora akazi ko kwicuruza ni arbie Girl (ibumoso) na mugenzi we Ava Adora(iburyo)

Aba bakobwa bombi, Barbie Girl na Ava Adora bakorera ahitwa Moonlite Bunny Ranch, bakaba bari baje mu mujyi wa Los Angeles bari kumwe n’umuyobozi wa hoteli bakoramo akazi ko gushimisha abagabo baba baje kuharuhukira.

Uyu mugabo ufashe telefone yitwa Robert Kennedy Jr akaba asanzwe akina filime z'urukozasoni

Aba bakobwa bari kumwe n’uyu muyobozi wabo witwa Dennis Hof hamwe n’undi mugabo kabuhariwe mu gukina filime z’urukozasoni (porn films) witwa Ron Jeremy.

Clinton afotowe, nyuma y’uko ubwo yayoboraga Amerika akiba muri White House, yavuzweho kugirana urukundo rwihariye n’umugore witwa Monica Lewinsky. Kuba yafotowe ari kumwe n’aba bakobwa, benshi bahise bashimangira ko, uyu mugabo koko yaryamanaga na Monica icyo gihe akiri Perezida dore ko nta n’uwamenye impamvu nyamukuru yamuhuje n’izi ndaya.

Moonlite Bunny Ranch in Carson City

Moonlite Bunny Ranch muri Carson City muri Nevada niho aba bakobwa bakorera uyu mwuga wabo

Incamake y’amateka ya Bill Clinton

Uyu mugabo wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavutse kuwa 19 Kanama mu 1946 i Hope muri Leta y’Arkansas. Afite uburebure bwa 1m85.

Bill Clinton, izina rye yavutse akitwa rikaba William Jefferson Blythe III, ariko akaba azwi kw’izina nyakuri William Jefferson Clinton, nyamara agakunda kwitwa Bill Clinton gusa, uyu mugabo ni umudemokrate akaba n’umugabo wa Hillary Clinton, wabaye umunyamabanga wa Letazunze ubumwe za Amerika.

Bill Clinton yayoboye USA kuva mu 1993, kugera mu 2001, bivuga ko yayoboye USA manda ebyiri, ari nazo nyinshi zishoboka zonyine kuyobora muri USA. Mandat imwe ikaba ingana n’imyaka 4.

Ubwa mbere atorerwa kuyobora USA hari kuwa 3 Ugushyingo mu 1992, naho ubwa kabiri yongera gutorwa kuwa 5 Ugushyingo mu 1996.

Ibyaranze ubutegetsi bwa Bill Clinton

Bimwe mu byaranze ubutegetsi bwe,

- Kohereza ingabo za USA gutabara muri Haiti,

- amasezerano yashyiriweho umukono i Oslo,

-Ni ukujya gutabara kw’ingabo za OTAN mu ntambara y’i Kosovo,

Uyu mugabo wahoze ari Perezida kandi ari muri bake bitabye congres y’Amerika ibashinja ibyaha bitandukanye bishobora kuba byatuma beguzwa ku kuyobora USA, hakaba harimo scandale whitewater hamwe na affaire Lewnsky, ariko ku bw’amahirwe yaje kubigirwaho umwere ni uko congres ntiyamutegeka kwegura.

Bill Clinton aheruka kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2012 akaba yarasuye ibice bitandukanye biranga amateka y’u Rwanda ari kumwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda.  Bill Clinton yaje bwa mbere mu Rwanda muri Werurwe 1998.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    None se ko iyi nkuru ari yakera,nkaba ndora mwamuze bihagije yaba yapfuye?! cg hari ikindi cyamubayeho?
  • umusomyi10 years ago
    YEE BABABA WEE MWIKOSORE !!! iyi NKURU SIYO ROBERT KENEDY UYu uri ku ifoto ni umnya polotike ukomeye ntaho ahuriye na porno !!! urabona ibintu mwnaditse ku ifoto ye ??? nono non mwnabihanirwa





Inyarwanda BACKGROUND