RFL
Kigali

Yanga ya Haruna yatomboye TP Mazembe mu irushanwa rya CAF-Uko tombola yagenze

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:24/05/2016 17:31
0


Ikipe ya Young Africans ikinamo umunyarwanda Haruna Niyonzima yatomboye Tout Puissant Mazembe mu matsinda nyafurika ya CAF Confederations Cup.



Muri tombola yabereye i Cairo mu Misiri kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2016, ikipe ya Young Africans ikinamo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Haruna Niyonzima yisanze mu itsinda A rifatwa nk’iry’urupfu muri CAF Confederations Cup y’uyu mwaka aho iri kumwe na Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Haruna Niyonzima (wa mbere mu basutamye) na Mbuyu Twite (wa kabiri) baherukaga gukina na TP Mazembe bakiri muri APR FC

Muri iri tsinda kandi, Yanga iri kumwe na MO Bejaia yo muri Algeria na Medeama yo muri Ghana.

Dore uko tombola yagenze muri CAF Confederations Cup:

Itsinda A:

  • MO Bejaia (Algeria)
  • Yanga Africans (Tanzania)
  • TP Mazembe (DRC)
  • Medeama (Ghana)

Itsinda B:

  • ES Sahel (Tunisia)
  • Union Sport (Maroc)
  • Kawkeb Marrakech (Maroc)
  • Al Ahli Tripoli (Libya)

Muri CAF Champions league, ikipe ya Mamelodi Sundowns, yakomeje mu mwanya wa AS Vita Club iherutse kugura Sugira Erneste, yatomboye Enyimba yo muri Nigeria, Zamalek yo mu Misiri ndetse na ES Setif yo muri Algeria mu itsinda B

Uko tombola yagenze mu irushanwa rya CAF Champions league

Itsinda A:

  • Zesco (Zambia)
  • Al Ahly (Egypt)
  • ASEC Mimosa (Côte d’Ivoire)
  • WAC (Maroc)

Itsinda B:

  • Enyimba (Nigeria)
  • Zamalek (Egypt)
  • ES Sétif (Algeria)
  • Mamelodi Sundowns (South Africa)

Imikino ibanza mu matsinda izaba tariki ya 17 Kamena uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND