RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Afurika y'Epfo yisubije igikombe cya COSAFA, Uganda itahana umwanya wa 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2018 11:32
0


Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo y’abakobwa bakina umupira w’amaguru (Banyana Banyana) yatwaye igikombe gihuza amakipe y’ibihugu byo mu gice cya Afurika y’Amajyepfo (COSAFA) itsinze Cameroun ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.



Ikipe y’igihugu ya Cameroun yari yaje nk’umutumirwa muri iyi mikino, yageze ku mukino wa nyuma ihatsindirwa na Afurika y’Epfo yari mu rugo ihatwarira igikombe cyayo cya gatanu.

Afurika y’Epfo ni bo bafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Refiloe Jane wateye ishoti rikomeye mu ntambwe 25 mbere y'uko ku munota wa 66’ Cameroun yishyurirwa na Ngo Mbeleck. Gusa Refiloe Jane yaje kongera kwigaragaza ashyiramo igitego cya kabiri cyafashije Afurika y’Epfo gutwara igikombe nta yindi mibare bisabye.

Afurika y'Epfo bishimira igikombe

Afurika y'Epfo bishimira igikombe 

cosafs

Afurika y'Epfo (Umuhondo) yari mu rugo

Ikipe y’igihugu ya Uganda nayo yari yitabiriye irushanwa nk’umutumirwa, yasoje ku mwanya wa gatatu nyuma yo kuhatsindira Zambia igitego 1-0 cyatsinzwe na Akiror Tracy Jones kuri penaliti.

cosafs

cosafa

Afurika y'Epfo yatwaraga iki gikombe ku nshuro ya Gatanu

Incamacye y’uko irushanwa ryagenze:

Iri rushanwa ryatangiye ryatangiye kuwa 12-22 Nzeli 2018 muri Afurika y’Epfo ahari hahuriye ibihugu 12 bya Afurika y’amajyepfo ndetse binabarizwa mu mpuzamashyirahamwe yabo bise COSAFA isanzwe igizwe n’ibihugu 14.

Muri ibi bihugu 14 by’inyamuryango, hari hitabiriye ibihugu icumi (10) mu gihe ibindi bihugu bibiri byari Uganda na Cameroun bo baje nk’abatumirwa mu buryo busanzwe.

Resty Nanziri wa Uganda agenzura umupira ubwo bahataniraga umwanya wa gatatu na Zambia 

Ibihugu byitabiriye uko ari 12 birimo; Botswana, Cameroon (umutumirwa), Lesotho, Madagascar, Malawi, Mozambique, Namibia, South Africa (Umusangwa), Swaziland, Uganda (Umutumirwa), Zambia na Zimbabwe.

Ibi bihugu uko ari 12 byashyizwe mu matsinda atatu (4) buri rimwe rigizwe n’amakipe ane (4). Itegeko ryavugaga ko ikipe izajya iba iya mbere mu itsinda izahita ibona itike ya kimwe cya kabiri.

Crested Cranes Nalugya Shamilah dribbles past Zambia's Mary Mwakapila

Nalugya Shamilah wa Uganda Crested Cranes agenzura umupira ariko akurikiwe na Mary Mwakapila wa Zambia 

Bivuze ko nyuma y’imikino yo mu matsinda hahise haboneka amakipe atatu (3) ajya muri kimwe cya kabiri nta ngorane. Aha hari harimo irindi tegeko rivuga ko kugira ngo babone ikipe yuzuza ane agomba gukina kimwe cya kabiri, bagombaga kureba mu matsinda yose bagafatamo ikipe ya kabiri irusha izindi umusaruro bityo ikazamuka muri ½ cy’irangiza.

Itsinda rya mbere (A) ryarimo; Afurika y’Epfo yakiriye ikanatwara irushanwa kuko yanazamutse muri ½ iyoboye n’amanota icyenda ku icyenda (9/9), Botswana, Malawi na Madagascar.

Nankya Shadia wa Uganda ni we witwaye neza mu mukinowo guhatanira umwanya wa 3

Itsinda rya kabiri (B) ryarimo; Zambia yazamutse ari iya mbere n’amanota icyenda ku yandi (9/9), Cameroun yaje kugira amahirwe yo gufatwa nk’ikipe yabaye iya kabiri ifite imibare myiza kurusha izindi. Cameroun yari ifite amanota atandatu inazigamye ibitego 12 kuko harimo 8-1 yatsinze Mozambique.

Andi makipe yari mu itsinda rya kabiri (B) ni Mozambique yabaye iya gatatu n’amanota atatu (3) na Lesotho yatahanye umwanya wa nyuma (4) nta nota n’umwenda w’ibitego icyenda (-9).

11 ba Uganda Crested Cranes babanje mu kibuga 

Itsinda rya Gatatu (C), ryarimo Uganda yazamutse ari iya mbere n’amanota arindwi (7), Zimbabwe yabaye iya kabiri n’amanota atandatu (6), Namibia na Swaziland yabaye iya nyuma nya nota n’umwenda w’ibitego birindwi (-7).

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, Cameroun yatsinze Zambia igitego 1-0  naho Afurika y’Epfo itsinda Uganda Crested Cranes ibitego 2-0.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ugomba guhuza amakipe yatsindiwe muri ½ cy’irangiza, Uganda yawutwaye itsinze Zambia igitego 1-0 mbere y'uko Afurika y’Epfo itwara igikombe itsinze Cameroun ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Crested Cranes' Nabbumba Phionah aims to shoot the ball during the clash

Nabbumba Phionah wa Uganda yisaka ishoto imbere ya Zambia bahatanira umwanya wa 3

Tracy Jones Akiror kapiteni wa Uganda Crested Cranes yishimira igitego yatsinze Zambia 

Hasifa Nassuna with a fine touch on the ball against her Zambian counterpart

Hasifa Nassuuna wa Uganda agenzura umupira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND