RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Igikombe cya Afurika cy’abagore kiratangira kuri uyu wa Gatandatu Ghana yakira Algeria

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/11/2018 18:29
0


Kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 ni bwo i Accra muri Ghana hatangira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abagore cyo muri 2018 ubwo ikipe ya Ghana yakiriye iri rushanwa igomba gucakirana na Algeria.



Ni umukino ufungura iri rushanwa ryatangijwe mu 1991, umukino uzakinwa saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku masaha ya Kigali (17h00’) mbere y'uko Mali izaba icakirana na Cameroun saa mbili n’iminota 30 z’umugoroba (20h30’).

Kuri uyu wa Gatandatu, imikino yo mu itsinda rya mbere (A) izaba yose mbere yuko ku Cyumweru hazaba hakinwa imikino yo mu itsinda rya kabiri (B) ubwo Nigeria izakina na South Africa (17h30’) mbere y'uko Equatorial Guinea icakirana na Zambia (20h30’).

Ghana izakira iri rushanwa nta gikombe iratwara cy’irushanwa mpuzamahanga, gusa yagiye itsindirwa ku mukino wa nyuma nko mu 1998, 2002 na 2006. Ghana yari umukandida rukumbi muri gahunda yo kwakira iki gikombe kuko nta bindi bihugu byari bifite ubushake bwo kucyakira. Nigeria ifite iki gikombe inshuro icumi ((1991, 1995, 1998, 2000, 2002, 2004, 2006, 2010, 2014 na 2016) ikaba ari nayo kipe ihabwa amahirwe.

Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Ghana kuva tariki 17 Ugushingo kugeza kuya 1 Ukuboza 2018.

caf

Igikombe abakobwa bagiye guhatanira

Igikombe abakobwa bagiye guhatanira 

Muri aya makipe umunani (8) agize iri rushanwa, amakipe abiri azajya aza imbere mu itsinda azajya akomeza muri kimwe cya kabiri cy’irangiza. Iri rushanwa ni naryo rizatanga amakipe azitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore cya 2019 kuko Afurika izatanga amakipe atatu (3) azitabira iyi mikino izabera mu Bufaransa muri Kamena 2019.

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018

-Ghana vs Algeria (17h30’)

-Mali vs Cameroun (20h30’)

Ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018

-Nigeria vs South Africa (17h30’)

-Kenya vs Zambia (20h30’)

Dore uko amatsinda ateye:

Intsinda A: Ghana, Algeria, Mali na Cameroun.

Itsinda B: Equatorial Guinea, Nigeria, South Africa na Zambia.

Ghana niyo izakira irushanwa riba buri myaka ibiri

Ghana ni yo izakira irushanwa riba buri myaka ibiri cyangwa ine 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND