Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona ya Volleyball, ikipe ya UTB VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-2, umukino w’ishyiraniro (Derby) wasozereje indi yose y’uyu munsi wa gatatu wanasize iyi kipe ibarizwa Kicukiro iri ku mwanya wa mbere.
Ni umukino wari ufite byinshi uvuze mu ku makipe yombi kuko magingo aya ikipe ya UTB VC itozwa na Nyirimana Fidele umutoza umaze kuba ubukombe akaba yaravuye muri Gisagara VC amaze kuyihesha ibikombe bibiri bya shampiyona. Ni UTB VC ikinamo abakinnyi nka Sibomana Placide bita Madison umukinnyi ukomeye haba mu ikipe ye n’ikipe y’igihugu. UTB VC kandi ifite abakinnyi barimo Mahoro Ivan umukinnyi mpuzamahanga ufite ubunararibonye mu gutanga imipira ibyara amanota mu mukino.
Sibomana Placide Madison imbere ya bagenzi be bakinana muri UTB VC bishimira amanota
Sibomana Placide Madison (14) akora mu ntoki za Mahoro Ivan (3)
Seti ya mbere yatwawe na Gisagara VC irimo Akumuntu Patrick Kavalo wahoze ari kapiteni wa UTB VC, Gisagara VC yatsinze amanota 25 mu gihe UTB VC yari ku manota 19. Gisagara VC kandi yaje kwiyongeza seti ya kabiri n’amanota 25-23. Aha, abakunzi b’umukino wa Volleyball bari muri sitade nto ya Remera ku bwitabire buhagije, batangiye kwibwira ko aka UTB VC gashobotse kuko hari hasigaye ko Gisagara VC itsinda indi seti bityo ikaba intahana atatu.
Gusa mu iseti ya gatatu ibintu byaje guhinduka ahanini bitewe n’imibare ya Nyirimana Fidele umaze kwemeza abazi Volleyball ko asobanukiwe no gutoza cyane akaba intyoza mu gusoma umukino kabone n’iyo habura amanota aabarirwa ku ntoki ngo umutsinde. Ibi byaje gufasha UTB VC gutsinda seti ya gatatu ku manota 25-12. UTB VC yahise ibona umwuka uhagije ihita itsinda seti ya kane n’amanota 25-19. Amakipe yombi ahita nganya amaseti 2-2 bahita bajya mu manota 15 ya kamara mpaka (Seoul). UTB VC yari mu mukino mu minota ya nyuma, yaje gutsinda kamarampaka ku manota 15 mu gihe Gisagara VC yari ikiri ku manota umunani (8).
Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa UTB VC
Abafatanya na Nyirimana Fidele mu kazi ko gutuma UTB VC itsinda
Umukino wa UTB VC na Gisagara VC umaze kuba ishiraniro
Wari umugoroba wagoye Gisagara VC imbere ya UTB VC mu minota ya nyuma
Ntawngundi Dominique ubu ni umutoza wa Gisagara VC
Akumuntu Kavalo Patrick wahoze ari kapiteni wa UTB VC yasubiye muri Gisagara VC
Abafana ba Gisagara VC
UTB VC baraye neza nyuma yo gustinda Gisagara VC
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ubu UTB VC iyobiye urutonde rw’agateanyo rwa shampiyona n’amanota 14 kuko mu mikino itandatu imaze gukina yatsinze itanu (5) itsindwa umwe (1).
Kuri uyu munsi wa Gatatu wa shampiyona kandi, UTB VC yari yabanje kunyagira Kirehe VC amaseti 3-0 mu mikino wari wabanje mu masaha ya mbere ya saa sita (25-16,25-14 na 25-20).
Gisagara VC ifite igikombe cya shampiyona, yatsinzwe na UTB VC mbere yuko nayo yari yabanje kunyagira Kirehe VC amaseti 3-0 (25-16, 25-21 na 25-18).
Mahoro Ivan umukinnyi mushya muri UTB VC
Queen Cha asusurutsa abitabiriye
Umufana wa UTB VC mu mabara y'ikipe
Bull Dogg nawe yaje anyuzamo injyana abantu barasusuruka
Mu by'ukuri abitabiriye umunsi wa 3 wa shampiyona banyuzwe
Sibomana Placide Madison (14) nawe akinira UTB VC
Kuri uyu munsi wa Gatatu kandi ikipe ya IPRC Ngoma VC yatsinze APR VC amaseti 3-2 mu mukino nabwo utari woroshye kuko iyi kipe y’i Kibungo yaje mu mujyi wa Kigali yariye karungu. Nibyo koko APR VC yari mu rugo yatangiye itsinda seti ya mbere n’amanota 25-19.
Seti ya kabiri byahinduye isura kuko IPRC Ngoma VC yatsinze amanota 25 mu gihe APR VC yari ifite amanota 22. APR VC yahise ikanguka itsinda seti ya gatatu n’amanota 25-23. IPRC Ngoma VC yaje kubona ko bikomeye ihita yishyiramo ko bagomba gukina kugeza ku munota wa nyuma aru nabwo aba basore b’i Ngoma batsinze seti ya kane n’amanota 34-32 bityo amakioe yombi ajya muri kamara mpaka. IPRC Ngoma VC yahise yigaragaza itsinda kamara mpaka n’amanota 15 kuri 11 ya APR VC.
Umukino wa APR VC na IPRC Ngoma VC
IPRC Ngoma VC bishimira gutsinda APR VC
Abakinnyi ba IPRc Ngoma VC bafata amabwiriza ya Serugo Christophe umutoza mukuru
APR VC byari bigoye ko yacika IPRC Ngoma VC
APR VC ubona yiganjemo abakinnyi bakiri bato
Ni umukino nawo washimishije abantu ahanini bitewe n'sihyaka ryari ririmo
APR VC yahise yicara ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota atanu (5) kuko mu mikino ine bamaze gukina batsinze umwe (1) batsindwa itatu (3). IPRC Ngoma VC iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota atanu (5) kuko banganya imibare na APR VC.
REG VC yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota n’amanota icyenda (9) mu mikino ine (4) kuko yabigezeho inyagiye IPRC Karongi VC amaseti 3-0 (25-20,25-23 na 25-23) mu mukino wabereye mu karere ka Karongi. IPRC Karongi VC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atanu (5) mu mikino ine (4) bamaze gukina. Kirehe VC itozwa na Bagirishya Jado Castar iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite (0) kuko mu mikino ine (4) bamaze gukina ntibarakoramo na rimwe.
Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) ubanza iburyo n'abamufasha mu kazi ko gutoza Kirehe VC
Kirehe VC iri mu mwanya mubi kuko nta nota ihicaranye
Dore uko imikino y’umunsi wa 3 yarangiye:
Karongi VC 0 - 3 REG VC
Set1: 20-25
Set2: 23-25
Set3: 23 – 25
UTB VC 3-0 Kirehe VC
Set1: 25-16
Set2: 25-14
Set3: 25-20
Gisagara 3- 0 Kirehe VC
Set1: 25-16
Set2: 25-21
Set1: 25-18
APR VC 2-3 IPRC-Ngoma VC
Set1: 25-19
Set2: 22-25
Set3: 25-23
Set4: 32-34
Seoul: APR 11-15 IPRC-Ngoma
UTB 3-2 Gisagara VC
Set1: 19-25
Set2: 23-25
Set3: 25-12
Set4:25-19
Seoul: UTB VC 15-08 Gisagara VC
Umwungeri Patrick wahoze Kapiteni na myugariro wa Police FC
Ndamukunda Flavien ukinira REG VC yaje kureba uko mwene nyina Akumuntu Kavalo Patrick yitwara
Ikipe rusange ya UTB Volleyball Club
Ikipe rusange ya Gisagara Volleyball Club
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO