RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Umunsi wa 3 wa shampiyona wasize UTB yisasiye Gisagara VC mu gihe IPRC Ngoma yahaye ubutumwa APR VC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/12/2018 12:52
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona ya Volleyball, ikipe ya UTB VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-2, umukino w’ishyiraniro (Derby) wasozereje indi yose y’uyu munsi wa gatatu wanasize iyi kipe ibarizwa Kicukiro iri ku mwanya wa mbere.



Ni umukino wari ufite byinshi uvuze mu ku makipe yombi kuko magingo aya ikipe ya UTB VC itozwa na Nyirimana Fidele umutoza umaze kuba ubukombe akaba yaravuye muri Gisagara VC amaze kuyihesha ibikombe bibiri bya shampiyona. Ni UTB VC ikinamo abakinnyi nka Sibomana Placide bita Madison umukinnyi ukomeye haba mu ikipe ye n’ikipe y’igihugu. UTB VC kandi ifite abakinnyi barimo Mahoro Ivan umukinnyi mpuzamahanga ufite ubunararibonye mu gutanga imipira ibyara amanota mu mukino.

Sibomana Placide Madison imbere ya bagenzi be bakinana muri UTB VC bishimira amanota

Sibomana Placide Madison imbere ya bagenzi be bakinana muri UTB VC bishimira amanota

Sibomana Placide Madison (14) akora mu ntoki za Mahoro Ivan (10)

Sibomana Placide Madison (14) akora mu ntoki za Mahoro Ivan (3) 

Seti ya mbere yatwawe na Gisagara VC irimo Akumuntu Patrick Kavalo wahoze ari kapiteni wa UTB VC, Gisagara VC yatsinze amanota 25 mu gihe UTB VC yari ku manota 19. Gisagara VC kandi yaje kwiyongeza seti ya kabiri n’amanota 25-23. Aha, abakunzi b’umukino wa Volleyball bari muri sitade nto ya Remera ku bwitabire buhagije, batangiye kwibwira ko aka UTB VC gashobotse kuko hari hasigaye ko Gisagara VC itsinda indi seti bityo ikaba intahana atatu.

Gusa mu iseti ya gatatu ibintu byaje guhinduka ahanini bitewe n’imibare ya Nyirimana Fidele umaze kwemeza abazi Volleyball ko asobanukiwe no gutoza cyane akaba intyoza mu gusoma umukino kabone n’iyo habura amanota aabarirwa ku ntoki ngo umutsinde. Ibi byaje gufasha UTB VC gutsinda seti ya gatatu ku manota 25-12. UTB VC yahise ibona umwuka uhagije ihita itsinda seti ya kane n’amanota 25-19. Amakipe yombi ahita nganya amaseti 2-2 bahita bajya mu manota 15 ya kamara mpaka (Seoul).  UTB VC yari mu mukino mu minota ya nyuma, yaje gutsinda kamarampaka ku manota 15 mu gihe Gisagara VC yari ikiri ku manota umunani (8).

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa UTB VC

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa UTB VC

Abafatanya na Nyirimana Fidele mu kazi ko gutuma UTB VC itsinda

Abafatanya na Nyirimana Fidele mu kazi ko gutuma UTB VC itsinda

Volleyball

Umukino wa UTB VC na Gisagara VC umaze kuba ishiraniro

Umukino wa UTB VC na Gisagara VC umaze kuba ishiraniro

Wari umugoroba wagoye Gisagara VC imbere ya UTB VC mu minota ya nyuma

Wari umugoroba wagoye Gisagara VC imbere ya UTB VC mu minota ya nyuma

Ntawngundi Dominique (Ubanza iburyo) ubu ni umutoza wa Gisagara VC

Ntawngundi Dominique ubu ni umutoza wa Gisagara VC 

Akumuntu Kavalo Patrick wahoze ari kapiteni wa UTB VC yasubiye muri Gisagara VC

Akumuntu Kavalo Patrick wahoze ari kapiteni wa UTB VC yasubiye muri Gisagara VC

Abafana ba Gisagara VC

Abafana ba Gisagara VC

UTB VC baraye neza nyuma yo gustinda Gisagara VC

UTB VC baraye neza nyuma yo gustinda Gisagara VC

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ubu UTB VC iyobiye urutonde rw’agateanyo rwa shampiyona n’amanota 14 kuko mu mikino itandatu imaze gukina yatsinze itanu (5) itsindwa umwe (1).

Kuri uyu munsi wa Gatatu wa shampiyona kandi, UTB VC yari yabanje kunyagira Kirehe VC amaseti 3-0 mu mikino wari wabanje mu masaha ya mbere ya saa sita (25-16,25-14 na 25-20).

Gisagara VC ifite igikombe cya shampiyona, yatsinzwe na UTB VC mbere yuko nayo yari yabanje kunyagira Kirehe VC amaseti 3-0 (25-16, 25-21 na 25-18).

Mahoro Ivan umukinnyi mushya muri UTB VC

Mahoro Ivan umukinnyi mushya muri UTB VC 

UTB mu midali

Queen Cha asusurutsa abitabiriye

Queen Cha asusurutsa abitabiriye

Queen Cha asusurutsa abitabiriye 

Umufana wa UTB VC mu mabara y'ikipe

Umufana wa UTB VC mu mabara y'ikipe 

Bull Dogg nawe yaje anyuzamo injyana abantu barasusuruka

Bull Dogg nawe yaje anyuzamo injyana abantu barasusuruka

Bull Dogg nawe yaje anyuzamo injyana abantu barasusuruka 

Mu by'ukuri abitabiriye umunsi wa 3 wa shampiyona banyuzwe

Mu by'ukuri abitabiriye umunsi wa 3 wa shampiyona banyuzwe

Sibomana Placide Madison nawe akinira UTB VC

Sibomana Placide Madison (14) nawe akinira UTB VC 

Kuri uyu munsi wa Gatatu kandi ikipe ya IPRC Ngoma VC yatsinze APR VC amaseti 3-2 mu mukino nabwo utari woroshye kuko iyi kipe y’i Kibungo yaje  mu mujyi wa Kigali yariye karungu. Nibyo koko APR VC yari mu rugo yatangiye itsinda seti ya mbere n’amanota 25-19.

Seti ya kabiri byahinduye isura kuko IPRC Ngoma VC yatsinze amanota 25 mu gihe APR VC yari ifite amanota 22. APR VC yahise ikanguka itsinda seti ya gatatu n’amanota 25-23. IPRC Ngoma VC yaje kubona ko bikomeye ihita yishyiramo ko bagomba gukina kugeza ku munota wa nyuma aru nabwo aba basore b’i Ngoma batsinze seti ya kane n’amanota 34-32 bityo amakioe yombi ajya muri kamara mpaka. IPRC Ngoma VC yahise yigaragaza itsinda kamara mpaka n’amanota 15 kuri 11 ya APR VC.

Umukino wa APR VC na IPRC Ngoma VC

Umukino wa APR VC na IPRC Ngoma VC

APR VC byari bigoye ko yacika IPRC Ngoma VC

IPRC Ngoma VC bishimira gutsinda APR VC

Abakinnyi ba IPRc Ngoma VC bafata amabwiriza

Abakinnyi ba IPRc Ngoma VC bafata amabwiriza ya Serugo Christophe umutoza mukuru

Volleyball

Volleyball

APR VC byari bigoye ko yacika IPRC Ngoma VC

APR VC byari bigoye ko yacika IPRC Ngoma VC

APR VC ubona yiganjemo abakinnyi bakiri bato

APR VC ubona yiganjemo abakinnyi bakiri bato

Ni umukino nawo washimishije abantu

Ni umukino nawo washimishije abantu ahanini bitewe n'sihyaka ryari ririmo

APR VC yahise yicara ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota atanu (5) kuko mu mikino ine bamaze gukina batsinze umwe (1) batsindwa itatu (3). IPRC Ngoma VC iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota atanu (5) kuko banganya imibare na APR VC.

REG VC yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota n’amanota icyenda (9) mu mikino ine (4) kuko yabigezeho inyagiye IPRC Karongi VC amaseti 3-0 (25-20,25-23 na 25-23) mu mukino wabereye mu karere ka Karongi. IPRC Karongi VC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atanu (5) mu mikino ine (4) bamaze gukina. Kirehe VC itozwa na Bagirishya Jado Castar iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite (0) kuko mu mikino ine (4) bamaze gukina ntibarakoramo na rimwe.

Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) niwe wameshaga abagiye guhenbwa

Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) ubanza iburyo n'abamufasha mu kazi ko gutoza Kirehe VC 

Kirehe VC iri mu mwanya mubi kuko nta nota ihicaranye

Kirehe VC iri mu mwanya mubi kuko nta nota ihicaranye 

Dore uko imikino y’umunsi wa 3 yarangiye:

Karongi VC 0 - 3 REG VC

Set1: 20-25

Set2: 23-25

Set3: 23 – 25

UTB VC 3-0 Kirehe VC

Set1: 25-16

Set2:  25-14

Set3:  25-20

Gisagara 3- 0 Kirehe VC

Set1:  25-16

Set2: 25-21

Set1: 25-18

APR VC  2-3 IPRC-Ngoma VC

Set1: 25-19

Set2: 22-25

Set3: 25-23

Set4: 32-34

Seoul: APR 11-15 IPRC-Ngoma

UTB 3-2 Gisagara VC

Set1: 19-25

Set2: 23-25

Set3: 25-12

Set4:25-19

Seoul: UTB VC 15-08 Gisagara VC

Umwungeri Patrick wahoze Kapiteni na myugariro wa  Police FC

Umwungeri Patrick wahoze Kapiteni na myugariro wa  Police FC 

Ndamukunda Flavien ukinira REG VC yaje kureba uko mwene nyina Akumuntu Kavalo Patrick yitwara

Ndamukunda Flavien ukinira REG VC yaje kureba uko mwene nyina Akumuntu Kavalo Patrick yitwara

Ikipe rusange ya UTB Volleyball Club

Ikipe rusange ya UTB Volleyball Club 

Ikipe rusange ya Gisagara Volleyball Club

Ikipe rusange ya Gisagara Volleyball Club

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND