RFL
Kigali

VOLLEYBALL: RRA yikuye mu marushanwa Nyafurika ariko bagira icyo bemerera FRVB

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/03/2017 13:06
4


Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club ikipe yari kuzaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yafashe umwanzuro wo kutazitabira iyi mikino iteganyijwe kuwav 5-17 Mata 2017 i Cartage (Tunisia) bitewe n’ikibazo cy’ingengo y’imali.



Ku ibaruwa yasinyweho na Tusabe Richard komiseri mukuru muri RRA hagaragaramo ko iki kigo kidafite ingengo y’imali yo kwishyura buri kimwe gisabwa kugira ngo iyi kipe y’icyiciro cy’abakobwa ibashe kwitabira aya marushanwa ngarukamwaka.

Gusa RRA yemereye Ishyirahamwe ryu’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ko mu gihe baba (FRVB) bafite ubushobozi bwo kwishyurira iyi kipe, bayireka ikagenda kuko ngo ihari.

“Turagira ngo tubamenyeshe ko kubera ibibazo by’ingengo y’imali, bitadushobokera kwishyurira ikipe. Icyakora muramutse (FRVB) mushoboye kubishyurira amafaranga yose yagenwe, turabizeza ko ikipe ihari kandi yiteguye guserukira u Rwanda neza”. Ubutumwa buri mu ibaruwa RRA yandikiye FRVB.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Goddwin7 years ago
    Iyomyambarire se ahhaa!! Reba numero 2 nukuri
  • GASONGO7 years ago
    Ibi nukwimakaza uburaya rwose. Nimero 2 wagirango asanzwe yicuruza
  • jpeter7 years ago
    Byari bikwiye ko Ibigo nk'ibi bishyigikira sport none biragaragara ko abayobozi babyo sport itabarimo bityo iterambere ryayo riracyari kure.simpamya ko ari amafaranga yavuze.
  • hakim7 years ago
    burya ni uku muri volley bambara? nkaba ntarajya kubareba???





Inyarwanda BACKGROUND