RFL
Kigali

VOLLEYBALL: RRA yatangiye kwitegura imikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2017 15:02
0


Ikipe y'abakobwa b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bakina umukino w’intoki wa Volleyball yatangiye imyitozo mu rugendo rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika. Imikiono izabera i Cartage muri Tunisia kuva kuwa 5-18 Mata 2017.



Iyi kipe izitabira iyi mikino bigendanye no kuba yaratwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa.

Bayobowe na Peter Kamasa umutoza wungirije Masumbuko Jean de Dieu umutoza mukuru, abakinnyi b’iyi kipe batangiye bakora imyitozo yo kwiruka bagamije kongera ingufu mbere yo kujya mu kibuga bagakora umwitozo w’amayeri akoreshwa muri uyu mukino (Game Technics).

Iyi kipe ikunda gusohokera u Rwanda kuri ubu iri gukorera imyitozo mu kigo cya Ecole Belge de Kigali, ikigo kiri mu mujyi rwa gati mbere yuko bateganya kujya gukomereza imyitozo ku kibuga cya sitade nto ya Remera bimenyereza ubwoko bw’ikibuga gifite imiterere ijya gusa n’aho bazakinira i Cartage muri Tunisia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND