RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Ndamukunda Flavien yirukanwe mu myitozo y’ikipe y’igihugu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/09/2017 12:08
1


Ndamukunda Flavier umukinnyi w’ikipe ya Gisagara Volleyball Club yasezerewe mu myitozo y’ikipe y’igihugu azira kuba ubwo u Rwanda rwendaga kwakira imikino y’akarere ka Gatanu 2017 atarigeze yemera ko akorerwa ibizamini by’ubuzima nk’uko Paul Bitok yabisobanuriye abanyamakuru.



Paul Bitok umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball ukomeje kuyitegura kuzitabira imikino Nyafurika izatanga itike y’igikombe cy’isi cya 2018, yabwiye abanyamakuru ko yasezereye Ndamukunda kuko hari ibibazo yiteje mbere yuko u Rwanda rwakira imikino y’akarere ka Gatanu. Paul Bitok yagize ati:

Ubu ntabwo Flavien tuzaba turi kumwe muri iri rushanwa twenda kwitabira kuko mu irushanwa riheruka rya Zone 5 hari ibibazo twagiranye kuko ntiyigeze yitabira isuzuma ry’ubuzima (Medical Test) . Bitewe nuko icyo gihe twaburaga icyumweru kimwe ngo dutangire irushanwa ntabwo twabonye uburyo twamuhana kuko nta mwanya wari uhari wo kuba twarangiza ikibazo ariko ubu nafashe umwanzuro w’uko yagenda agakora isuzumwa akaba yazakina amarushanwa y’umwaka utaha.

Paul Bitok

Paul Bitok umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu avuga ko Ndamukunda yakoze amakosa 

Ndamukunda Flavier avuga ko ikirere kitababaniye

Ndamukunda Flavien arasabwa gukora isuzuma ry'ubuzima 

Ndamukunda yari mu bakinnyi 22 Paul Bitok yari yahamagaye muri gahunda yo kwitegura shampiyona Nyafurika izabera i Cairo muri Misiri kuva kuwa 20-30 Ukwakira 2017. Iyi mikino ni yo izatanga itike y’igikombe cy’isi 2018.

Dore abakinnyi bari mu myitozo:

Abakira imipira yose:

1. SilvestreNdayisaba

2. Mutabazi Bosco

3. Rwigema Simon

Abasatira:

4. Cyusa Jacob

5. Mahoro Yvan

6. Sibomana Paul

Abakina hagati:

7. Madison Placide

8. Muvara Ronald

9. Musoni Fred

10. Robert Nshimiyimana

11. John Nkurunziza

12. Kanamugire Prince

13. Peace Twagirayesu

Abakina baca ibumoso:

14. Ntagengwa Olivier

 15. Mukunzi Christophe

16. Kavalo Patrick

17. Mutabazi Yves

18. Aimable Mutuyimana

Abakina baca iburyo:

19. Yakan Guma

20. Murangwa Nelson

21. Samuel Niyogisubizo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Flavien Ndamukunda6 years ago
    Iyi nkuru ko idasobanutse harimo amakosa? Ntago ari "medical test" ahubwo twakoze "physical test".. ikindi ko mwandika inkuru mwabajije uruhande rumwe?!waba warabuze numero zanjye?!





Inyarwanda BACKGROUND