Mukunzi Gasarasi Christophe wari umaze amezi arindwi (7) muri Gisagara VC kuri ubu afite amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya REG Volleyball Club ikipe yanamaze gutangira imyitozo muri gahunda yo kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2018-2019.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo bari bamusanze mu myitozo ya REG VC, Mukunzi yavuze ko ubwo amasezerano y’amazi arindwi yari afite muri Gisagara VC yari arangiye batigeze bamwereka ko bakimushaka bityo ahita yishakira izindi nzira.
“Ni umwanzuro wari woroshye kuko amahitamo yari ayanjye yo kuva muri Gisagara. Gisagara twari dufitanye amasezerano y’amezi arindwi, arangiye nategereje ko tuganira mbona ntituganiriye ndetse mbona banashatse n’abandi bakinnyi nanjye mbona ko nta yandi mahitamo niko guhita ndeba ahandi”. Mukunzi
Mukunzi Gasarasi Christophe yafatanyije na Gisagara VC kugera kuri byinshi mu gihe gito
Mukunzi akomeza avuga ko mu masezerano y’umwaka umwe yasinyanye na REG VC harimo zimwe mu ngingo zishobora kuzatuma biba imyaka ibiri mu gihe umwaka bumvikanye waba wagenze neza cyangwa ibyo bumvikanye byubahirijwe mu buryo bwiza.
Uyu musore avuga ko intego yari afite muri Gisagara VC zo guhora batwara ibikombe arizo azanye muri REG VC kuko ngo intego bari bafite nka Gisagara VC zatumaga REG VC ikomeza kuba ikipe nziza.
“Muri REG VC ngomba kuzanamo umurava nari mfite muri Gisagara VC n’ubundi yo gukomeza gushaka uko ikipe yatera imbere. REG ni ikipe nziza yaranatugoye mu mwaka ushize niyo mpamvu izakomeza kuba nziza kuko ubu twanatangiye imyiteguro hakiri kare”. Mukunzi
Uretse kuba REG VC yaratsindiye Mukunzi Christophe, amkipe akomeye arimo nka APR VC na UTB VC yagize igitecyerezo cyo kuba yabagana ariko ntibyakunda niko kugana muri REG VC kuri ubu yanamaze gutangira imyitozo ikakaye.
REG VC yatandukanye na Mutuyimana Aimable wari kapiteni wayo waganye muri UTB VC abisikana na Mukunzi Gasarasi Christophe
Mukunzi Gasarasi Christophe w’imyaka 29, yatangiye gukina Volleyball by’umwuga mu 2009-2011 ubwo yari Kigali Volleyball Club (KVC). Aha yaje kuhava agana muri Tarsana VC muri Libya (2011-2012) mbere yo kugaruka muri KVC 2012-2013.
Mukunzi Gasarasi Christophe mu myitozo ya REG VC
Nyuma gato nibwo uyu mugabo wubatse ufite umugore bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu, yaje kujya muri Algeria asinya umwaka umwe mu ikipe ya El Fanar Ain-Azel Club mu 2015 mbere yuko agana muri Turkia mu ikipe ya Payas Belediye Sport Club aho yasinye imyaka ibiri (2015-2017). Nyuma nibwo yahise agaruka mu Rwanda agasinya muri Gusagara VC amezi arindwi (7) yarangiye agahita agana muir REG VC.
REG VC yatangiye imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino
Ni imyitozo ikakaye iri gukoreshwa na Peter Kamasa umutoza wungirije
TANGA IGITECYEREZO