Kigali

VIDEO: Ubuzima bwa Rwabugiri Omar wigeze kugera mu bihe byo kwiheba

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2018 11:04
1


Rwabigiri Omar Ndayisenga ni umunyezamu w’ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu karere ka Huye, ikipe ibitse igikombe cy’Amahoro 2018 yatwaye itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.



Rwabugri w’imyaka 22, ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza bakina imbere mu Rwanda bitewe n’uburyo umwaka w’imikino 2017-2018 wamugendekeye akanawutwaramo igikombe cy’Amahoro 2018 ari umukinnyi ubanza mu kibuga mu buryo buhoraho.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA mu buryo bw’amashusho (Video Exclusive Interview) yavuze ko mu gihe cy’imyaka icumi (10) amaze mu mupira w’amaguru hari aho byageze akagera mu bihe byo kwiheba no kumva ko atagikinnye umupira. Icyo gihe ni muri 2014 ubwo yagiraga ikibazo cy’imvune agatinda kuvurwa bitewe n’ubushobozi bwo mu mufuka.

“Mu mupira w’amaguru, ibihe bibi binakomeye ku mukinnyi ni ukugira imvune. Nagize ibihe bibi cyane muri njyewe ubwo nagiraga ikibazo cyo kuvunika mu ivi bisaba kubagwa urumva byari gutwara igihe. Nicyo gihe numva nagize kibi”Rwabugiri

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Uyu musore avuga ko nyuma yo kuvurwa yagize igihe cyo kwitekerezaho agenda agarura umutima ku mupira w’amaguru bitewe n’urukundo awukunda kuko yumvaga bitamukundira ko yawuvaho burundu.

“Nagize igihe cyo kwitekerezaho nyuma y'uko nasaga n’uwihebye kuko nkunda umupira w’amaguru nk’umwuga nkora. Nagize abantu bangira inama nza kugaruka n’ubundi nkomeza kugirwa inama, bambwira ko kugira ngo ngaruke neza najya mu ikipe mbonamo umwanya wo gukina sinkunde Kigali cyane kuko no ntara hari amakipe meza, nibwo nagiye mu ntara muri Musanze”. Rwabugiri Omar

Rwabugiri Omar avuga ko ivurwa rye ryagizwemo uruhare na Gen.James Kabarebe Minisitiri w’ingabo ndetse n’ikipe ya APR FC yamuzamuye kuva ari umwana muto.

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Ikipe ya Mukura Victory Sport kuri ubu yabonye itike y'imikino Nyafurika

Ikipe ya Mukura Victory Sport kuri ubu yabonye itike y'imikino Nyafurika 

Rwabugiri Omar ubwo yavaga mu modoka Mukura VS igiye kwakira Rayon Sports i Huye

Rwabugiri Omar ubwo yavaga mu modoka Mukura VS igiye kwakira Rayon Sports i Huye

Rwabugiri Omar (Wambaye ingofero) ubwo yari mu ikipe y'igihugu Amavubi

Rwabugiri Omar (Wambaye ingofero) ubwo yari mu ikipe y'igihugu Amavubi 

Mu 2008 nibwo ikipe ya APR FC yakoze igikorwa cyo gutoranye abana bakiri bato bakoramo ikipe y’abato (APR Football Academy), mu 2009 nibwo baje gufata abana barusha abandi babashyira hamwe banarimo Rwabugiri Omar bityo bakomeza kwigishwa umupira w’amaguru mu buryo bunononsoye.

Rwabugiri Omar mu myitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi yiteguraga Cote d'Ivoire

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS  wakoze akazi gakomeye muri uyu mukino

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Rwabugiri Omar mu myitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi yiteguraga Cote d'Ivoire

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 nibwo yari muri APR Football Academy kuko n’ubundi yabaga ari gahunda imara imyaka itatu. Nyuma mu 2014 ni bwo yaje kuzamurwa mu bakinnyi barindwi (7) bari bagiriwe icyizere cyo kuba bajyanwa mu ikipe nkuru ya APR FC.

Mu mwaka we wa mbere ntabwo yagize amahirwe yo kubona umwanya wo kubanza mu kibuga cyangwa kubona umwanya uhagije wo gukina bitewe nuko abanyezamu APR FC yari ifite bamurutaga yewe banamazemo igihe kumurusha ku buryo byari bigoranye cyane ko yakwizerwa n’abatoza.

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS  yanyuze muri APR FC na Musanze FC

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS yanyuze muri APR FC na Musanze FC

Muri icyo gihe cya 2014, Rwabugiri yaje kugorwa n’ikibazo cy’imvune aza kubagwa, nyuma yo gukira yahise afata inzira agana mu karere ka Musanze ahari ikipe ya Musanze FC (2015-2017) mbere yo kuyivamo akagana muri Mukura Victory Sport asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri (2017-2018, 2018-2019), kuri ubu akaba amaze kuyikinira umwaka umwe (2017-2018).

 IKIGANIRO MKIRAMBUYE TWAGIRANYE NA RWABUGIRI OMAR

 

VIDEO DIRECTOR: Eric NIYONKURU (Inyarwanda.com)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neza Pato6 years ago
    Saddam ubundi woe nkwemera kubi kunkuru z,ubwenge kandi zicukumbuye utugezaho!!!!.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND