RFL
Kigali

VIDEO:Niyonzima ushinzwe ibikorwa bya FC Musanze yemera ko bigayitse kubona umukinnyi yambara nimero ebyiri zitandukanye mu mwaka umwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/09/2018 13:55
0


Umupira w’amaguru w’u Rwanda nibyo koko ugenda utera imbere umwaka ku wundi ariko akenshi usanga ababishinzwe badakunze kwita ku bintu bito biba biba mu makipe bityo bigatanga isura mbi ndetse bikanagaragaza ko hakiri urugendo runini.



Akenshi muri shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa atandukanye usanga hari ibintu bito bitabuza umukino kuba kuko akenshi usanga ari ibintu bito. Amenshi mu makipe aba muri shampiyona yaba icyiciro cya mbere n’icya kabiri usanga hari abakinnyi batagira nimero zibaranga mu kibuga.

Nk’umukinnyi akaba yatangira umwaka w’imikino yambara nimero runaka ariko nyuma y’umukino umwe ugasanga undi yambaye indi nimero, ibintu biba bitemewe muri gahunda zo gutuma shampiyona izamuka ku rwego.

Niyonzima Patrick yemera ko mu gihe hari ubushobozi amakipe yajya akosora amwe mu makosa mato

Niyonzima Patrick yemera ko mu gihe hari ubushobozi amakipe yajya akosora amwe mu makosa mato

Kuba ibi bintu bito biba bireba ahanini abakozi b’amakipe bashinzwe ibikorwa  by’amakipe ariko na none bikagendana n’ubushobozi bw’amikoro baba bafite, Niyonzima Patrick ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya Musanze FC (Team Manager) avuga ko aya makosa mato atazarangwa muri iyi uhereye mu mwaka w’imikino 2018-2019.

Mu Rwanda uretse ikipe ya Rayon Sports na APR FC andi makipe yose usanga ibijyanye na nimero ntacyo bibabwiye ku buryo umukinnyi anashobora kwambara nimero zirenze ebyiri mu mwaka umwe w’imikino.

Niyonzima Patrick avuga ko kandi icyizere yagiriwe azakibyaza umusaruro mu kubaka Musanze FC

Niyonzima Patrick avuga ko kandi icyizere yagiriwe azakibyaza umusaruro mu kubaka Musanze FC

Image result for mUSANZE fC  iNYARWANDA

Musanze FC yaje shampiyona 2017-18 iri ku mwanya wa 9 n'amanota 35

Cyo kimwe n’ibindi byinshi biba bijyanye n’umucyo w’ikipe runaka twaganiriye na Niyonzima Patrick, avuga ko ikipe ya Musanze FC izaba itandukanye n’izindi Musanze FC zabayeho mu myaka itambutse.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIYONZIMA PATRICK TEAM MANAGER WA MUSANZE FC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND