RFL
Kigali

VIDEO: Muhirwa Fredderick Visi Perezida wa Rayon Sports avuga ko ibibazo byayo bitagoye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/06/2018 10:32
0


Muhirwa Fredderick kuri ubu ni Visi Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kuba yatowe kuwa 17 Kamena 2018 mu matora yabaye mu gihe cy’inama y’inteko rusange. Muhirwa usanzwe ari n’umunyamategeko avuga ko ibibazo Rayon Sports imazemo iminsi bitagoye kuko ikibitera cyamaze kuboneka.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Me Muhirwa Fredderick yavuze ko kimwe mu bintu byatezaga impagaraa muri Rayon Sports ari ukuba abantu bataramenyaga umwanya wabo n’inshingano bafitemo bityo rimwe na rimwe ugasanga abafana bivanze mu nshingano z’abakinnyi, abakinnyi bagashaka kuba abacamanza mu bibazo bireba ubuyobozi. Gusa ngo ibi byakorewe ubugorora ngingo hakaba haranabonetse uko bizacyemurwa.

KANDA HANO HARI IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA FREDDY 

Me Muhirwa Fredderick (Freddy) visi perezida w'ikipe ya Rayon Sports

Me Muhirwa Fredderick (Freddy) visi perezida w'ikipe ya Rayon Sports

Muhirwa avuga ko icya mbere azanye muri Rayon Sports ari uko buri umwe agomba kujya mu mwanya we akamenya ibyo asabwa nk'umusaruro.

Izindi ngingo Me Muhirwa Fredderick yagarutseho:

1.Muhirwa yavuze ko Ivan Minaert atigeze yirukanwa kuko akiri umukozi wa Rayon Sports nk’abandi bose kandi ko agifite inshingano zikomeye mu ikipe.

2.Ndayshimiye Eric Bakame ntabwo arirukanwa burundu kuko hategerejwe ko ahabwa ibaruwa bityo abantu bakabwirwa neza ko atakiri uwa Rayon Sports.

3.Ntabwo Shaban Hussein Tchabalala ararekurwa na Rayon Sports kuko bagifitanye ihuriro bityo ko aho yagiye mu igeragezwa muri Baroka FC (South Africa) nibaba bamwifuza bazabanza kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

4. Ivan Minaert ushinzwe siporo muri Rayon Sports ni we uzaba akuriye akana gashinzwe kugura abakinnyi bacyenewe muri Rayon Sports.

Uva ibumoso: Robertinho, Muhirwa Frederick (Freddy) visi perezida a Rayon Sports na Ivan Minaert

Uva ibumoso: Robertinho, Muhirwa Frederick (Freddy) visi perezida wa Rayon Sports na Ivan Minaert

5.Muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yagonzwe n’ikibazo cyo kugira abakinnyi benshi ku myanya imwe n’imwe bityo ngo umwaka utaha w’imikino bigomba gukosorwa.

6.Abakinnyi bizagaragara ko badakenewe, bamwe bazagurishwa, abandi batizwe.

7.Nk’umushoramali, Me Freddy avuga ko Rayon Sports igomba kuba ikipe yitunze mu buryo buhagije, ikaba ikipe icuruza inatsinda ikava mu bibazo by’ubukungu.

Roberto Oliviera Gons Alvez de Calmo  Bianchi

Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan MInaert niwe uzaba ashinzwe buri kimwe kijyanye n'umupira w'amaguru muri Rayon Sports

Ivan Minaert umuyobozi wa siporo muri Rayon Sports

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA Me FREDDY

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND