Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018 ubwo hakinwaga Duathlon Liberation Challenge 2018, icyiciro cyarebaga gusiganwa ku maguru n’igare, Uwineza Hanan yahize abandi bakobwa aza ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe iminota itandatu n’amasegonda 40 (1h06’40”) mu gihe Ngurinzira Jean Baptiste yaje imbere mu bahungu.
Mu busanzwe Triathlon ni umukino uba ukubiyemo imikino itatu (3) irimo; gusiganwa ku maguru (Athletics), Gusiganwa ku magare (Cycling) no koga (Swimming). Gusa iyo bibaye Duathlon haba hari bukinwe imikino ibiri muri itatu ya Triathlon.
Kuri iki Cyumweru rero Duathlon yari irimo gusiganwa ku magare no gusiganwa ku maguru aho abasiganwa bazengurukaga igice kizira ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali rwa gati (Car Free Zone) aho bakoze intera ya kilometero 28.6 (28.6 Km) uteranyirije hamwe.
Uwineza Hanan ukinira Rubavu Triathlon Club
Ngurinzira Jean Baptiste ukijira Rwamagana Triathlon Club
Uwineza Hanan mu gice cyo gusiganwa ku maguru
Uwineza Hanan mu gice cyo gusiganwa ku igare
Abasiganwa bahagurutse ku nyubako ya Makuza Peace Plaza banyura kuri BK bakomeza KCB-Ecole Belge-Ambasade y’Ababiligi-Marriot-SORAS-I&M Bank-Cok Pension Plaza bagaruka kwa Makuza Peace Plaza. Iyi nzira yose ingana n’ikilometero kimwe na na metero 900 (1.9 Km).
Ku ntangiriro y’irushanwa ryari mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 ku rwego rw'igihugu, abasiganwa batazangiye bazenguruka iyi nzira inshuro eshatu (3) bityo bakora intera ya kilometero eshanu na metero 700 (5.7 Km).
Nyuma bamaze gusoza uru rugendo bafashe amagare bazenguruka inshuro icumi zingana na kilometero 19 (19 Km) mbere yuko bongera bagasiganwa intera ya kilometero imwe na metero 900 (1.9 Km) bazenguruka inshuro ebyiri (2) zingana na kilometero eshatu na metero 800 (3.8 Km).
Urugendo rwose rungana n’intera ya kilometero 28 na metero 500 (28.5 Km), Uwineza Hanani ukinira ikipe ya Rubavu Triathlon Club yarukoze isaha imwe, iminota itandatu n’amasegonda 40 (1h06’40”) aza akurikiwe na Karushara Theonestine wakoresheje 1h12’02” mu gihe Mutimucyeye Sandrine yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h12’05”.
Urugendo rwo gusiganwa ku igare rwari Km 19
Mu babhungu, Ngurinzira Jean Baptiste yaje ku mwanya wa mbere kuko intera ya 28.5 Km yayikoze mu isaha imwe n’iminota itanu (1h05’) akourikirwa na Kevin wajoresheje 1h8’ mu gihe Eric yabaye uwa Gatatu akoresheje 1h6’12”. Kevin ni nawe waje ku mwanya wa mbere mu bakiri bato akurikirwa na Mwanzi Sam mu gihe Joel Cyasira yaje ku mwanya wa gatatu mu bakiri bato.
Uwineza Hanan ufite igihembo cya shampiyona y’umwaka, yavuze ko iri rushanwa ryamubereye umwitozo mwiza wa shampiyoma ya Afurika iteganyijwe muri Kanama 2018 bityo ko kandi kuri uyu munsi byamusabye gukora cyane bitewe nuko yabonaga umubare w’abakobwa wazamutse anabona Karushara Theonestine amuza hafi.
“Nabifashe nk’imyitozo kuko turi kwitegura shampiyona ya Afurika muri Kanama 2018.Namubonye arakomeye (Karushara Theonestine) ariko mbona ko gusiganwa ku maguru adakomeye cyane ariko ku igare arakomeye, niyo mpamvu mu kwiruka niruka cyane kugira ngo ku igare nze kongeramo imbaraga”. Uwineza Hanan
Uwineza yasoje avuga ko kuba yasanze umubare w’abakobwa wazamutse yagize akantu k’igitutu bigatuma ashyiramo imbaraga akaza kubona ari imbere ku munota wa nyuma.
Mu ikoni riri hafi na La Bonne Adresse House ugana kwa Makuza Peace Plaza
Bava mu gice cya Marriot Kigali bagana ku biro by'umujyi wa Kigali
Usoza kwiruka ugafata igare ako kanya
Uwineza Hanan asoza irushanwa
Ntihemuka Jean Bosco niwe wari umushyushya rugamba (MC)
Uwineza Hanan aganira n'abanyamakuru nyuma y'irushanwa
Kayiranga Vedaste (Ubanza ibumoso) wahoze ari visi perezida wa FERWAFA yereka abandi ibiri kuba yamwemereye amapine abiri mashya n'amadolari ijana ya Amerika (100 U$)
Mbaraga Alexis umuyobozi mukuru wa Rwanda Triathlon Federation (RTF) yishimira ko umubare w'abakobwa umaze kuzamuka
Mu itangwa ry'ibihembo
Coca Cola niyo mutera nkunga mukuru
Ikipe yari yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Uwineza Hanan avuga ko iri rushanwa ryari umwitozo mwiza wa shampiyona ya Afurika
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO