Umukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo Ntuthuko Radebe yitabye Imana azize impanuka.
Ku mugoroba w’ejo tariki 04 Kamena 2017 ni bwo ikipe ya KAS Eupen,Radebe yakinagamo yo mu Bubiligi yatangaje inkuru y’akababaro yaturukaga muri Afurika y' Epfo ivuga ko uyu musore yitabye Imana azize impanuka.
Uyu musore apfuye afite imyaka 22 y’amavuko yakiniye ikipe ya KAS Eupen imyaka itanu akaba yaguye muri Afurika y’Epfo ubwo yari yahaje gushaka indi kipe nyuma y’uko amasezerano ye na KAS Eupen yo mu bubirigi arangiriye mu kwezi gushize yakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Afurika y’ Epfo y’abatarengeje imyaka 17 ndetse akaba yari yanahamagawe mu batarengeje imyaka 23,
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Nyakwigendera Radebe Ntuthuko
Radebe Ntuthuko muri KAS Eupen mu Bubirigi
Source:www.lindaikeji’s blog.com
TANGA IGITECYEREZO