RFL
Kigali

Umutoza Bisengimana Justin yarahiye imbere y’amategeko kuzabana akaramata na Kanzeri Angelique-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/12/2017 6:56
0


Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2017 ni bwo Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC yafashe ku ibendera ry’u Rwanda avuga ko atazakora ikosa na rimwe ryamutandukanya na Kanzeri Angelique yihebeye bagomba gushinga urugo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2017.



Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2017 ku murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu masaha ya nyuma ya saa sita. Aba bageni bombi bemereye amategeko ko bazabana mu bibi n’ibyiza nta guteza imvururu hagati yabo n’umuryango muri rusange.

Kuwa 10 Ukuboza 2017 ni bwo Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC azaba ava mu cyiciro cy’ingaragu agana mu cyiciro cy’abatoza bubatse kuko ni bwo azaba ashyingiranwa na Kanzeri Angeligue. Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire, ubukwe bwa Bisengimana Justin na Kanzeri Angelique bari bamaze umwaka umwe n’igice bakundana, buzabera kuri La Luna Park Kicukiro saa tatu z’igitondo (09h00’) ahazabera imihango yo gusaba no gukwa.

Gahunda yo gusezerana imbere y’Imana izabera muri Paroise Kicukiro Saint Jean Bosco saa munani (14h00’). Nyuma y’iyi mihango, abatumiwe bazakirirwa mu nzu mbera byombi ya Green Hills i Nyarutarama. Bisengimana Justin kuri ubu wamaze gutangira umwaka we wa kabiri muri Police FC yagezemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017, yatoje amakipe nka Sorwathe FC (2009-2012), Etoile de l’Est (2012-2014) na Gicumbi FC (2014-2016) mbere yo kuza muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017.

 Bisengimana Justin (ibumoso) na Kanzeri Angelique (iburyo) mu biro by'umurenge wa Kimihurura

Bisengimana Justin (ibumoso) na Kanzeri Angelique (iburyo) mu biro by'umurenge wa Kimihurura

Ubaturutse inyuma mu murenge ni gutya bari bifashe

Ubaturutse inyuma mu murenge ni gutya bari bifashe

Bisengimana Justin n'umufasha we

Bisengimana Justin n'umufasha we

Bisengimana arahira ko atazateza ibibazo byatuma hitabazwa amategeko ahana y'u Rwanda

Bisengimana arahira ko atazateza ibibazo byatuma hitabazwa amategeko ahana y'u Rwanda

Kanzeri Angelique ugomba gufana Police FC nawe yarahiye bimwe na Bisengimana Justin

Kanzeri Angelique ugomba gufana Police FC nawe yarahiye bimwe na Bisengimana Justin

Bisengimana Justin asinya

Bisengimana Justin asinya

Kanzeri Angelique asinyira kuba umufasha wa Bisengimana Justin

Kanzeri Angelique asinyira kuba umufasha wa Bisengimana Justin

Urupapuro rutumira abantu mu bukwe

Urupapuro rw'ubutumire

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo/Inyarwanda Ltd)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND