RFL
Kigali

Umusifuzi yaherekeje Police FC mu mukino kugeza itsinze - MASHAMI

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/10/2016 16:41
0


Ikipe ya Police FC yihereranye Bugesera FC iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu, umukino ikipe ya Bugesera FC yahabwaga amahirwe mbere yuko uba bitewe nuko yitwaye ku munsi wa mbere wa shampiyona.



Police FC ni yo yinjiye mu mukino mbere ya Bugesera FC kuko ku munota wa 11’ ni bwo Usengimana Danny rutahizamu w’iyi kipe yabashinzwe umutekano yatsindaga igitego cya mbere.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Farouk Ruhinda rutahizamu wa Bugesera FC kuri penaliti yateye nyuma yo gukorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina ku munota wa 36’.

Byategereje umunota wa 60 w’umukino kugira ngo Usengimana Danny  abonere Police FC igitego cy’intsinzi ku munota wa 60 w’umukino bityo umukino unarangira itwaye amanota atatu.

Mashami Vincent umutoza mukuru wa Bugesera FC yavuze ko gutsindwa kwa Bugesera FC byatewe no kuba abakinnyi be bubashye Police FC bakarenza ndetse ko umusifuzi atabaniye iyi kipe y’i Nyamata.

“Twubashye cyane Police kandi twari twavuze ko mu byukuri tugomba kuyubaha ariko ntabwo twagombaga kuyiha icyubahiro kidasanzwe, ngirango kuba twayubashye bigeze aho ni yo mpamvu ubona dutsinzwe ibitego 2-1. Natwe twahushije uburyo bwashoboraga gutuma tugaruka mu mukino ariko ntabwo byakunze”, Mashami

“Igitego cya kabiri mu byukuri…..ni igitego kinjiye mu nshundura ariko urebye uburyo kinjiye…Twakoreweho ikosa dutakaza umurego (Equilibration) , ubwo rero ikipe ya Police FC izi icyo gukora yabikoze. Navuga ko umusifuzi yabaherekeje kugeza igihe igitego cyagezemo , nta kindi nabivugaho”.

Mu mukino hagati, Mashami Vincent yakoze impinduka aho yakuyemo Mugabo Ismael yinjiza Rucogoza Djihad mbere yuko igice cya kabiri gutangira.

Kwizera Yves yasimbuye Uwacu Jean Bosco mu gihe Mugenzi Bienvenue asimbura Nzabanita David usanzwe ari kapiteni wa Bugesera FC waje no guhabwa ikarita itukura ubwo yari yamaze kugera hanze azize ko yatutse umusifuzi wo kuruhunde.

Ku ruhande rwa Police FC yari yakiriye umukino, Ngendahimana Eric yasimbuye Nizeyimana Mirafa, Songa Isaie yasimbuye Mushimiyimana Muhammed mu gihe Niyonzima Jean Paul yasimbuye Imurora Japhet.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Espoir FC banganya 0-0, Sunrise FC itsinda Kirehe FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Irabivuze Osée , Mukura VS yatsinzwe na Etinecelles igitego 1-0 cya Gikamba Ismael.

Uko imikino y’umunsi wa kabiri ihagaze:

Kuwa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2016

*AS Kigali 3-0 FC Marines

Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016

*Police FC 2-1 Bugesera FC

*Kirehe FC 0-1 Sunrise FC

*Espoir FC 0-0 Rayon Sports

*Mukura Victory Sport 0-1 Etincelles

Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016

*Gicumbi FC vs APR FC (Kicukiro, 15h30’)

*Kiyovu Sport vs Amagaju FC (Mumena, 15h30’)

*FC Musanze vs Pepiniere FC (Nyakinama, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND