RFL
Kigali

Umusaruro mubi watumye Rayon Sports itakirwa bishimishije-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2018 5:20
2


Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 Saa mbili n’iminota 18 z’umugoroba (20h18’) ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasohokaga mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ivuye muri Tanzania ariko isanga nta bafana baje kuyakira nk’uko bisanzwe.



Ibi byatewe n’umusaruro udasamaje iyi kipe yambara umweru n’ubururu yatahukanye iva i Dar Es Salam muri Tanzania ahari kubera imikino ya CECAFA KAGAME CUP 2018 nyuma yo kuba yaraviriyemo muri ¼ itsinzwe na Azam FC ibitego 4-2 kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018.

Rayon Sports itararanzwe n’ibihe byiza muri iri rushanwa bitewe no kuba itaranageze aho abafana bayo bifuzaga, byaje gutuma ibura umubare w’abafana baza kuyisanganira ngo bayereke ko ibyabaye ari umupira w’amaguru.

Robertinho umutoza wari ufite iyi kipe muri iri rushanwa yabwiye abanyamakuru ko iri rushanwa ryabafashije kumenya neza urwego rw’abakinnyi Rayon Sports ifite bayifasha nk’inkingi bagenderaho kandi ko intego yari yabajyanye bayigezeho. Robertinho yagize ati:

Intego nyamukuru kwari ukugera muri ¼ cy’irangiza kandi twabigezeho. Twakinnye n’amakipe akomeye cyane ariko byadufashije kwitegura kuko imbere hari imikino nayo ikomeye idutegereje ariko ku bwanjye nk’umutoza mushya wa Rayon Sports, ndishimye kuko nabashije kubona abakinnyi ngenderwaho ari nacyo cy’ingenzi cyane.

Robertinho avuga ko kandi muri iki gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi bagomba kugura abakinnyi bazatuma nibura kuri buri mwanya baba bafite abakinnyi babiri basimburana. Mu mikino itandatu (6) Robertinho amaze gutoza Rayon Sports, yatsinzemo imikino ibiri (2), anganya itatu (3) atsindwa umwe (1). Binjije ibitego 15 binjizwa ibitego icumi (10).

Manzi Thierry ni uku yari yambaye asatira imodoka ngo asohoke mu kibuga cy'indege.

Manzi Thierry yitahira mu mutuzo kuko nta mufana wamubuzaga inzira 

Dore uko Rayon Sports yitwaye muri CECAFA KAGAME CUP 2018:

Imikino yo mu matsinda:

-Rayon Sports 1-1 AS Sports

-Rayon Sports 2-2 Gormahia FC

-Rayon Sports 3-1 LLB

Umukino wa ¼:

-Azam FC 4-2 Rayon Sports

Uko amatsinda yari ateye:

Group A: Azam (TZ), Vipers SC (UG), JKU (ZAN) na Kator FC (S.SUD)

Group B: Rayon Sports (Rwa), Gor Mahia (KE), Lydia Ludic (BUR) na  Ports (DJI)

Group C: Singida (TZ), Simba (TZ), APR (Rwa) na Dakadaha (SOM)

Muganga w'ikipe Charles Mugemana niwe wabanje gusohoka.

Rayon Sports isohoka mu kibuga cy'indege

PHOTOS: RuhagoYacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa5 years ago
    bazi gusakuza mu ndenge gusa ntakindi. Wabonye abantu basakuza kuva indenge ihagurutse kugera igeze iyo igera. Wagirango baba bari mwisoko.cg se indenge aribo bonyine bayirimo.cyakoze bihane buriya suburere rwose.
  • Kayisire5 years ago
    Kalisa rwose urakoze niba iriya ndenge nawe waruyirimo biriya bintu biteye isoni rwose barasakuje aba maman babanyamahanga bari babicaye imbere mbagirira impuhwe bari bagowe bakimyoza babuze uko bagira noneho wagirango barabyemerewe gusakuza kuriya mundenge pe.yewe cyakoze wasanga babyemerewe gusakuza kuriya none ko nabonye ntawubabuza se abagenzi bari bumiwe neza.gusa bigaye biriya sibintu pe harukuvuga hari no gusakuza gusakuza kuriya sibintu rwose a plus mu ndenge





Inyarwanda BACKGROUND