RFL
Kigali

Umukino wa Kiyovu na Etincelles FC wimuwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2017 14:14
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2017 byari biteganyijwe ko ikipe ya Kiyovu Sport igomba kwakira Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, ariko uyu mukino wamaze kwimurirwa ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017 biturutse ku bwumvikane bw’impande zombi.



Mu busanzwe ikipe ya Kiyovu Sport yari kuzatangira umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017 ariko iyi gahunda yamaze kwimurwa kuko Kanamugire Aloys umutoza w’iyi kipe yabwiye abakinnyi ko bazakora umwiherero kuwa Gatandatu tariki 15 Mata 2017 bitegura umukino wo ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017 bazakiramo Etincelles FC.

Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sport baganiriye na INYARWANDA (utifuje ko yavugwa amazina) nyuma yuko habuze umuntu wo muri FERWAFA, yavuze ko Kanamugire yababwiye ko batazakina kuwa Gatandatu kimwe mu byatumye banakina umukino wa gishuti hafashwe abakinnyi bakagabanwamo amakipe abiri. “Tumaze gukina umukino hagati yacu (Deux Cas), umutoza yatubwiye ko tutazakina kuwa Gatandatu kuko ngo umukino warimuwe. Ntabwo nzi impamvu bawimuye pe! Naba nkubeshye mvuze ngo nzi impamvu kuko ntayo yatubwiye”.

Kiyovu Sport ikora umwiherero w’umunsi umwe mbere y’umukino, kuba izatangira umwiherero kuwa Gatandatu bivuze ko uyu mukino utakibaye kuri uyu wa Gatandatu. Mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, harimo umukino uzahuza Police FC na Pepinieres FC ku kibuga cya Kicukiro, APR FC igomba gusura Sunrise FC i Nyagatare.

Amagaju FC izaba yisobanura na Bugesera FC mu gihe umukino wari kuzahuza Rayon Sports na Gicumbi FC utazaba bitewe nuko Rayon Sports ifite urugendo rugana muri Nigeria aho igomba guhurira na Rivers United mu mukino ubanza wa Africa Total CAF Confederation Cup uzakinwa ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017.

Imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona izakomeza ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017 hakinwa imikino itatu (3) irimo uwo Kiyovu Sport izakiramo Etincelles FC ku kibuga cya Mumena, Mukura Victory Sport izaba yisobanura na FC Marines mu gihe AS Kigali izaba isura FC Musanze kuri sitade Ubworoherane.

Dore uko umunsi wa 23 uteganyijwe:

Kuwa Gatandatu tariki 15 Mata 2017

*Police FC vs Pepinieres FC (Kicukiro, 15h30’)

*Sunrise FC vs APR FC (Nyagatare, 15h30’)

*Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyamagabe, 15h30’)

*FC Musanze vs AS Kigali (Ubworoherane, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017

*Gicumbi FC vs Rayon Sports (Ntabwo uzakinwa)

*Mukura Victory Sport vs FC Marines (Huye, 15h30’)

*Kiyovu Sport vs Etincelles FC (Mumena, 15h30’)

 Table

Uko urutonde ruhagaze nyuma y'imikino 22 imaze gukinwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND