RFL
Kigali

Umukinnyi wa AS Kigali agiye kurushingana n'umukobwa wo mu Nkoto muri uku kwa karindwi

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:23/05/2015 13:55
2


Hakiri Jean Pierre Mabula usanzwe ari kapiteni w’ ikipe ya AS Kigali yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kabiri, agiye gukora ubukwe na Uzabakiriho Florence bamaranye igihe bakundana, bakaba barahisemo kuzibanira akaramata ndetse n’ urupapuro rw’ ubutumira rukaba rwashyizwe hanze.



Nk’ uko urupapuro aba bombi bamaze gushyira hanze batumira inshuti n’ abavandimwe mu birori by’ ubukwe bwabo rubigaragaza, bigaragara ko ubu bukwe buzaba tariki ya 12 Nyakanga 2015, hakazabanza imihango yo gusaba no gukwa izaba ku isaha ya saa tatu, ikabera mu Nkoto, mu karere ka Kamonyi aho uyu mukobwa akomoka naho imihango yo gusezerana imbere y’ Imana ikazabera kuri Saint Famille ku isaha ya saa munani z’ amanywa.

 mabula and florence

Uzabakiriho Florence n’ umugabo we Hakiri Mabula Peter bagiye kurushinga byemewe n’ amategeko

Ubutumire bugira buti: “ Imiryango ya Uzabakiriho Francois na Muganga Emmanuel inejejwe no kubatumira mu bukwe b’ abana babo, Uzabakiriho Florence na M. Hakiri Peter. Imihango y’ ukubwe izaba tariki ya 12/7/2015: Saa tatu (9:00) Gusaba No gukwa mu Nkoto, sa munani (14:00) Gusezerana imbere y’ Imana kuri St Famille, i Kigali. Nyuma, abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa St Famille kuza kwanyu ni inkunga ikomeye cyane.”

Displaying IMG-20150522-WA0016.jpg

Displaying IMG-20150522-WA0014.jpg

Ubutumire bwashyizwe ahagaragara butumira abantu mu bukwe bwa kapiteni wa AS Kigali

Uyu azaba abaye umukinnyi w’ umupira w’ amaguru wa kabiri muri uyu mwaka, urushinze byemewe n’ amategeko nyuma ya kapiteni Fuadi Ndayisenga uherutse kurushinga ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste na Bikorimana Gerard barushinze umwaka ushize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iriza8 years ago
    Muzagire. Urugo rwiza
  • umuhoza clarisse8 years ago
    Incwiii!congz ma jolie fofo !!!!!!♥♥♥♥ ndabashyigikiye mwa mfura mwe.





Inyarwanda BACKGROUND