RFL
Kigali

THE JOURNEY :Uko Yannick Mukunzi wakuze akina ‘karere’ yaje kwisanga ari umukinnyi wa APR FC -VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/04/2016 22:51
7


Mukunzi Yannick ni umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu , Amavubi. Akina mu kibuga hagati(midfielder/ Le milieu de terrain). Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato mu myaka(azuzuza imyaka 21 , tariki 2 Ukwakira 2016) ariko ukomeje kugaragaza ubuhanga mu kibuga.



Tariki 6 Nyakanga 2015, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye,Ismael Kiyonga, umunyamakuru w’ikinyamakuru Kawowo Sports cyo muri Uganda, yatangaje ko abona ko Mukunzi Yannick ari umwe mu bakinnyi beza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Inyarwanda.com yaramusuye, tugirana ikiganiro  nk’uko twakunze kubisabwa kenshi na bamwe mu basomyi bifuza kumenya  uko uyu mukinnyi yazamutse, akinjira mu ikipe ya APR FC ndetse agatangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Yamaze igihe kinini akinira’karere’ mu muhanda

Mukunzi Yannick yakuriye i Bujumbura, mu Burundi mu gace ko mu Bwiza. Abana benshi b’abahungu bakunda gukura bakina umupira ubanze mu mashashi, ubangishije mushipiri cyangwa se ibirere, uzwi cyane ku izina rya ‘karere’. Mukunzi Yannick niwo yakuze akina ndetse akavuga ko yawukinnye igihe kinini. Yawukinaga n’abana b’abaturanyi, bakawukinira mu muhanda, ariko ababyeyi be ntibibashimishe ndetse bakanabimukibitira ariko ntiyabireka.

Ati “ Ababyeyi ntibufuzaga ko nakina umupira, bifuzaga ko nakwiga amashuri gusa, singire ikindi nkora, nyuma y’amasomo bakansaba kuruhuka ariko kubwanjye nabonaga bitashoboka ,umupira narawukundaga cyane, bigatuma mbacika nkajya kuwukina.”

Uku kurenga ku mategeko y’ababyeyi akajya gukinira umupira mu muhanda byatumaga rimwe na rimwe ababyeyi be babimukubitira. Ati “ Papa wanjye rimwe yigeze nkunkubita cyane aranambwira ngo hari igihe tuzahurira mu muhanda ugiye gukina, nzafata ipine nyizirike ku modoka, nze ngukuruye uri ku ipine inyuma.”

Nyuma yo gukomeza kunangira kureka gukina umupira , ngo ababyeyi be baramutse, atangira no gukina mu makipe y’abana. Iyo yatangiye gukinamo ni iyitwa ’Etoile de Dieu’, ikipe yajyanywemo n’abahungu b’inshuti ze bari bakuru kuri we.

Ati “Hari igihe bari bagiye gukina, ndababwira nti ese njyewe mwanjyanye mu ikipe yanyu?Barambwira bati zana inkweto tugende, mbabwira ko ntazo ngira kuko bo bakinaga ballon, kandi njye nari nsanzwe nikinira karere, …mfata ‘souplesses’ nari mfite turagenda….tugezeyo nsanga bafite n’umutoza kandi sinari mbimenyereye, nari nziko ari ukugenda tugatora 11, n’abandi bagatora 11, tugakina.

Nubwo yariwe muto mubo bakinanaga, Yannick ngo yahise akundwa n’umutoza wa’Etoile de Dieu’ ku myitozo ya mbere yari akoze. Kubwo kutabona umwanya uhagije, byatumye Yannick Mukunzi ajya muyindi kipe yitwa’Scorpion’ ari naho yatangiye kwigirira icyizere ko yazavamo umukinnyi ukomeye.

Agikina mu Burundi,  Yannick Mukunzi yajyaga aza mu biruhuko i Kigali kuko ariho umuryango we hafi ya wose wabaga. Muri 2009, rimwe yaje mu biruhuko , se wabo(oncle/uncle) wari uzi gahunda yo gutoranya abana bazajya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC(Academy), yaramujyanye ngo agerageze amahirwe ye. Yakoze igerageza asubira mu Burundi. Hashize iminsi yabwiwe ko ari mu bakinnyi 150 batoranyijwe. Kuko ijonjora ryari rigikomeje kandi abona bakiri benshi, yabanje kwanga kugaruka gukora igerageza ashaka kwigumira mu Burundi ariko kubw’igitutu cy’ababyeyi be, araza ndetse agira amahirwe yo kuba muri 30 bashyizwe muri Academy ya mbere ya APR FC.

Kwitwara neza byatumye Yannick na Emery Bayisenge  bajya kureba igikombe cy’isi

Ubwo yari akigera muri Academy ya APR FC, Yannick, yatoranyijwe mu bakinnyi bazakina igikombe cya Copa Cola-Cola. Kirangiye nibwo hatoranyijwe abakinnyi 2 bitwaye neza, Yannick atoranywa hamwe na Emery Bayisenge wakinaga muri Academy ya Ferwafa, bahabwa itike yo kujya kureba igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru cyaberaga muri Afrika y’epfo muri 2010. Nyuma yo kuvayo nibwo yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17.

Ubwo Eric Nshimiyimana yagirwaga umutoza mukuru nibwo Mukunzi Yannik yinjiye mu ikpe ya APR FC, yishimira ikinire ye, atangira kumuha umwanya wo gukina.

Mukunzi

Yannick

Afasha cyane ikipe ya APR FC hagati mu kibuga

Yannick

Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bafashije Amavubi kugera muri 1/4 muri CHAN 2016

Yatinyaga cyane guhura ifite n’ikipe ifite abafana benshi,’Rayon Sports’

Iyo ubajije Mukunzi Yannick , ikipe yatinyaga guhura nayo akigera mu ikipe nkuru ya APR FC, akubwira ko ari Rayon Sports ndetse ngo mbere y’umunsi umwe ngo akine umukino wa mbere nayo, yaraye adasinziriye.

Ati “Ikipe yanteraga ubwoba ni ikipe nabonaga ifite abafana benshi, Rayon Sports. Nabanoga iyo match ninyikina ntazi uko ndi bwitware. Nabonaga abafana ku mpande zombi, ukuntu stade yuzuraga,…nka nijoro narabitekerezaga cyane nkabona match iratinze, numvaga mfite pressure muri njyewe.

Mukunzi Yannick kandi anavuga ko umukino wamushimishije kugeza ubu ari uwo APR FC yatsinze Rayon Sports 4-0 tariki 21 Gashyantare 2015, na we agatsindamo igitego ibindi bigatsindwa na Ndahinduka Michel, Mugiraneza Jean Baptiste na Sekamana Maxime.

Umukunzi wa Yannick yakira gute kuba afanwa n’abakobwa benshi?

Iyo APR FC yakinnye, hakunda kugaragara abakobwa benshi baje gufana Mukunzi Yannick ndetse bamwe baza bambaye imipira yanditseho amazina ye. Nubwo bimeze gutya ariko Mukunzi Yannick afite umukunzi witwa Iribagiza Joy bamaranye imyaka 4 bakundana.

Kuba Yannick akina muri APR FC, Joy na we ngo ni umufana ukomeye wayo kandi akunda kuza kureba aho akina. Ati “ Mbere ntabwo yari azi ibintu by’umupira ariko ubu asigaye abizi kuko ariwo mwuga wanjye. Ku mipira ikomeye ajya aza kuyireba kandi akamfasha kwitwara neza ,…iyo ari ku kibuga bituma nanjye ngira ingufu cyane.”

Mukunzi na Iribagiza

Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy bamaze imyaka 4 bakundana

Tumubajije uko umukunzi yakira kuba afanwa cyane n’abakobwa, Mukunzi yagize ati “ Ntabwo abyakira nabi, abyakira neza kuko arabizi ko abantu bakina football ni uko nguko bigomba kumera, ajya areba n’imipira y’iburayi, kandi ntanikibazo bikumutera , aranyizera nanjye nkamwizera , arabizi ko ntakora ikintu kibi.

Yongeyeho ati “  Ubu amaze kubimenyera …mbere tugikundana hari harimo akantu ariko narabimusobanuriye, mubwira uko bigomba kugenda, ndamubwira ibintu ibi n’ibi nubibona ujye ubyihanganira nanjye ntabwo ari njye,…arabyumva.”

Akurikira umuziki, akibona cyane mu njyana ya RNB

Nubwo ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko ntibinamubuza gukurikira umuziki nyarwanda, ahanini ariko ngo akunda injyana ya Rnb ndetse na Hip Hop. Iyo umubajije abahanzi akunda, ab’ibanze akubwira harimo Christopher, Bruce Melodie, Knowless, Riderman, King James. Buravan Yvan ngo niwe muhanzi abona ari kuzamuka neza cyane.

Umupira umaze kumugeza kuri byinshi ,…arashimira Imana, ababyeyi be n’abayobozi ba APR FC

Nubwo yatangiye bamubuza gukina, ariko ubu ngo ababyeyi be nibo bajyanama be bakuru kandi ngo iyo hagize icyo bumva kidasanzwe kuri we cyaba kibi cyangwa icyiza ngo nibo bambere bihutira kumuhamagara. Kuri ubu Yannick akubwira ko umupira umaze kumugeza kuri byinshi ndetse wamuhuje n’abantu batari gushobora kuzahura iyo atawukina.

Nubwo amaze kugera ku rwego rwiza hano mu Rwanda, inzozi ze ngo harimo kuzakina ku mugabane w’iburayi. Yannick Mukunzi avuga ko urwego agezeho arukesha Imana akaba anayishimira cyane ku byo imaze kumugezaho, agashimira ababyeyi be bamujyanye muri Academy ya APR FC yazamukiyemo, abatoza bose bamutoje  ndetse n’abayobozi ba APR FC badahwema kumugira inama.

Arakangurira abana bakiri bato guharanira kugera ku nzozi zabo

Kuba amaze kuba umukinnyi ukomeye wa APR FC n’Amavubi, Yannick akubwira ko imvano yabyo ari uko yakuze akunda umupira ariko ahanini akawutangirira hasi akinira mu muhanda. Inama agira abakiri bato go ni ugaharanira kugera ku nzozi zabo, bakareka gucika intege.

Ati “ Iyo udacitse intege, iherezo ugera ku nzozi zawe. Nakuze nkunda umupira, ababyeyi babanza kubyanga ariko ndakomeza. Umwana ukiri muto  ukunda umupira, namukangurira kwiga ariko akanagira umwanya wo kwitoza, kuko iherezo iyo ufite impano irigaragaza ukaba uwo wahoze wifuza kuba we.”

Reba hano amashusho y’ikiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • T- Emmy7 years ago
    kbs 2uramushyigi cyiye nakomerezaho
  • Clementina Wamaliya7 years ago
    Hello, I am very excited to watch this video, a brother, friend of mine from Rwanda (Patrick) shared me this video& Article. Happy to see one of the TOFE Rwanda member (Christopher)interviewed this young man. I live in New York. Keep it up Christopher. And Keep it to you Yannick, you have to be the role model of the next generation football players. Thank you
  • kalisa7 years ago
    Petit gabanya kwibonekeza cyane ntahanu uragera kuko gukina muri Apr sibinu byahatari kandi urabeshye wize imbere yanjye unduta kandi fite 24 nukuvuga yuko weho byibuze imike ufite ari 26 ans
  • Bella7 years ago
    Komerezaho uracyari muto, uzagera kuri byinshi
  • Paul7 years ago
    Ikibazo ni uko wazigira muri abo bakobwa bakwiruka inyuma, ukangiza impano ufite, naho kuba uzi gukina byo ntawe ubishidikanyahp no muri Chan witwaye neza
  • Kk7 years ago
    Afite umukunzi bamaranye imyaka 4 kandi ngo afite 21, bagiye bavugisha ukuri. Bakundanye afite 17.
  • TUYISHIIRE AVEIRO ANSERIME6 years ago
    NUKOMUTAZAMUCYAROCÉKANIMUZAJYAMUHAJYERAKUKO IMPANOCUZIZARENGERANAREBANKUBUMFITE MYAKA 16KANDINIFUZAKUZABA RUSHESHANGOGAWAHAZAZA?





Inyarwanda BACKGROUND