RFL
Kigali

Uko Mugiraneza Jean Baptiste yakiriye gutwara igikombe cya mbere muri Gor’Mahia- AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/03/2017 12:02
0


Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ni bwo ikipe ya Gormahia ikinamo Mugiraneza Jean Baptiste yatwaye igikombe cyiruta uibindi mu gihugu cya Kenya batsinze Tusker FC igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti yatewe na Tuyisenge Jacques rutahizamu w’Amavubi.



Nyuma yo kugera muri Gormahia mu Ukuboza 2016, Mugiraneza Jean Baptiste yavuze ko kuba batwaye iki gikombe bigiye kubaha ingufu na morale yo kuba bazatangira shampiyona bafite umurongo muzima.

Birumvikana ko bitwongereye imbaraga nyinshi kuko dutsinze ikipe yatwaye shampiyona, ikindi kandi ni ikipe (Tusker) yatsinze Gor mahia umwaka ushize. Bizadufasha gutangira shampiyona mu mpera z’iki Cyumweru morale iri hejuru. Mugiraneza aganira na INYARWANDA

Mugiraneza yakinnye abanje mu kibuga nyuma aza gusimburwa na Philemon Otieno umukinnyi mushya nawe waguzwe muri Gormahia muri uyu mwaka w'imikino.

Ni igitego Jacques Tuyisenge yatsinze ku munota wa 60’ w’umukino ubwo yinjizaga penaliti yakomotse ku ikosa Samuel Olwande myugariro wa Tusker yakoreye kuri Timothy Otieno.

Mu busanzwe iki gikombe gikinwa n’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n’iyatwaye igikombe cy’igihugu. Ikipe ya Tusker FC yabitwaye byombi umwaka ushize bituma bayihuza na Gor’Mahia yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Abakinnyi bakoreshejwe ku mpande zombi:

Gor Mahia:  Boniface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Harun Shakava, Joash Onyango Musa Mohamed, Ernest Wendo, Jean Mugiraneza (Philemon Otieno), Kenneth Muguna, Godfrey Walusimbi, Jacques Tuyisenge, Timothy Otieno (George Odhiambo).

Tusker: Duncan Ochieng(GK), Marlon Tangauzi (Martin Kizza) , Samuel Olwande (Victor Ndinya), Lloyd wahome, Eugene Asike, Hashim Sempala, Noah Wafula, Cercidy Lumumba (Jackson Macharia), Clifford Alwanga, Humphrey Mieno, Moses Ndawula.

Gormahia

Jacques Tuyisenge wahoze muri Police FC niwe wahesheje Gormahia igikombe

Gormahia

Abakinnyi ba Gormahia bifotoreza ku gikombe

Gormahia

11 ba Gormahia barimo Mugiraneza, Jacques Tuyisenge na Nizigiyimana Kalim Mackenzie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND