RFL
Kigali

AMAVUBI yakiniraga mu rugo yinaniwe , Uganda Cranes ni yo yabonye itike ya CHAN - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/08/2017 0:06
0


Ikipe y’igihugu ya Uganda yabonye itike y’imikino ya nyuma Nyafurika ihuza ibihugu hakinishwa abakinnyi bakina imbere mu gihugu gusa. Ibi byabaye nyuma yuko Amavubi yananiwe kwishyura ibitego 3-0 batsindiwe i Kitende. Mu mukino wo kwishyura, Amavubi yatsinze ibitego 2-0 gusa..



Umukino ubanza wari warangiye Uganda itsinze u Rwanda ibitego 3-0. Ibi byavugaga ko Amavubi asabwa nibura ibitego bitatu mu rugo kugira ngo babe bakwitabaza penaliti cyangwa se bagatsinde ibitego birenze bitatu.

Ubushake bw'Amavubi bwo kwishyura bwatangiye munota wa munani (8’) ubwo Mukunzi Yannick yarebaga mu izamu ndetse na Manzi Thierry akaza guhita yunamo ikindi gitego  ku munota wa 15’ w’umukino.

Amavubi yaje gufungira aha ntibongera kubona igitego ndetse na Uganda Cranes babura uburyo bwabemerera kongera umubare w’ibitego bari bazigamye. Uganda Cranes itozwa na Moses Basena ikaba yahise ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi yabwiye abanyamakuru ko ababaye cyane kuba atabonye itike imujyana i Nairobi mu gihe byari kimwe mu ntego ze yasinye mu masezerano.

“Nibyo kujyana u Rwanda muri CHAN 2018 byari ingingo ikomeye mu masezerano yanjye ndetse no kubajyana muri CAN ariko icya mbere kivuyeho  ubwo hasigaye kureba uko twashaka itike y’igikombe cya Afurika” - Antoine Hey

Moses Basena utoza Uganda Cranes by’agateganyo avuga ko n’ubwo u Rwanda rwamutsindiye i Kigali  nta mpungenge afite ko ikipe ye yoroshye kuko ngo Amavubi yagiye amutsinda ibitego bitateguwe gusa.

“Yego ndemera neza ko mwadutsinze ariko muze kureba cyangwa mwari munahari, nta gitego Amavubi yateguye ngo kijye mu izamu” -  Moses Basena

Muri uyu mukino, Antoine Hey yari afitemo abakinnyi bashya, ugereranyije n’abo yakoresheje mu mukino ubanza. Kayumba Soter yari mu mwanya wa Rucogoza Aimable Mambo ufite amakarita abiri y’umhondo.

Niyonzima Olivier Sefu yari yabanje hanze  bituma Muhire Kevin abanza mu kibuga ndetse na Ndayishimiye Eric Bakame abanza mu izamu kuko ubushize atakinnye kubera amakarita y’umihondo yari afite.

Mu gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda, Nshuti Innoceny yasimbuye  Nsabimana Aimable ku munota wa 65’, Mugisha Gilbert asimbura Iradukunda Eric Radou ku munota wa 83’ mu gihe Nshimiyimana Imran yinjiye asimbura Muhire Kevin ku munota wa 90’.

Ku ruhande rwa Uganda Cranes, Martin Kiiza yasimbuye Moses Waiswa (62’), Paul Mucurezi asimbura Muzamiru Mutyaba (72’) naho Erisa Ssekisambu asimbura Milton Karisa (90’).

Dore 11 babanje mu kibuga (Ababasimbuye):

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C-1), Nsabimana Aimable 16 (Nshuti Innocent 19, 65’), Kayumba Soter 15, Iradukunda Eric Radou 14 (Mugisha Gilbert 9, 83’), Bizimana Djihad 4, Mukunzi Yannick 6, Imanishimwe Emmanuel 3, Muhire Kevin 10 (Nshimiyimana Imran 5, 90’), Biramahire Abeddy 9 na Nshuti Dominique Savio 11.

Abasimbura batakinnye:

Nzarora Marcel (GK, 18), Mutsinzi Ange Jimmy 2, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Niyonzima Olivier Sefu 13.

11 b'Amavubi babanje mu kibuga

11 b'Amavubi babanje mu kibuga

Uganda Cranes: Watenga Ismail I(GK-19), Wakiro Niko Wadada 14, Isaac Muleme 2, Awany Dennis Timothy 5, Paul Musamali 15, Milton Karisa 16 (Erisa Ssekisambu 9, 90’), Moses Waiswa 6 (Martin Kiiza 13, 62’), Nsabbambi Derrick 11, Muzamiru Mutyaba 10 (Paul Mucurezi 17, 72’) na Kagimu Shafik 8.

Abasimbura batakinnye:

Ochan Benjamin (GK-18), Deus Bukenya 12, Masiko Tom 3 na Serunkuma Simon Peter 7.

11 ba Uganda Cranes

11 ba Uganda Cranes

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Muhire Kevin azamukana umupira

Muhire Kevin azamukana umupira 

Biramahire Abeddy yari yabanje mu kibuga

Biramahire Abeddy

Biramahire Abeddy yari yabanje mu kibuga ashaka ibitego

Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso

Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso

Intambara imbere y'izamu bataratera koruneri

Amavubi

Amavubi

Intambara imbere y'izamu bataratera koruneri

 Manzi Thierry wa Rayon Sports

Manzi Thierry wa Rayon Sports

Ubwo Manzi Thierry yari amaze gutsinda igitego

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Isamail Watenga umunyezamu wa Uganda Cranes aryamye hasi

Isamail Watenga umunyezamu wa Uganda Cranes aryamye hasi

Abafana b'Amavubi

abafana

Abafana b'Amavubi

Iradukunda  Eric Radu ahungisha umupira

Iradukunda  Eric Radu ahungisha umupira  

Amavubi

Kayumba  Soter

Kayumba  Soter

Mugisha Gilbert ahanganye na Martin Kiiza

Mugisha Gilbert ahanganye na Martin Kiiza

Abafana ba Uganda Cranes

Abafana ba Uganda Cranes

Abakinnyi ba Uganda Cranes bishimira intsinzi i Kigali

Abakinnyi ba Uganda Cranes bishimira intsinzi i Kigali

Isengesho rya Uganda Cranes nyuma y'umukino

Isengesho rya Uganda Cranes nyuma y'umukino

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND