RFL
Kigali

UEFA CL 2018: FC Barcelona yakomeje muri kimwe cya 4 imaze kunyagira Chelsea-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/03/2018 11:12
0


Lionel Messi yafashije FC Barcelona kwihaniza Chelsea mu mukino wo kwishyura ubwo yayinjizaga ibitego bibiri muri bitatu batsinze iyi kipe yambara imyambaro yiganjemo ubururu. Lionel Messi yatanyije na Ousmane Dembele gusubiza Chelesa mu bihe byo kongera kwitekerezaho.



Ku munota wa Gatatu (3’) gusa nibwo Lionel Messi yarebye uko Tibault Courtois yari ahagaze bityo amwinjiza igitego mbere yuko ku munota wa 20’ Ousmane Dembele yungamo ikindi. Inzozi za Chelsea zaje gutwikwa ku munota wa 63’ ubwo Lionel Messi yarebaga mu izamu ku nshuro ye ya kabiri mu mukino waberaga i Camp Nou aho FC Barcelona yakirira amakipe.

Muri uyu mukino wabonaga abakinnyi nka N’golo Kante, Cesc Fabregas na Willian bagerageza guhangana ariko Lionel Messi akomeza kuba ikinyuranyo gikomeye.

FC Barcelone yateye amashoti arindwi (7) agana mu izamu, ishoti rimwe (1) rica kure y’izamu. Iyi kipe itinyitse ku mugabane w’i Burayi yihariye umupira ku kigero cya 53%. FC Barcelona bakoze ikosa ryo kurarira inshuro imwe (1), ikora amakosa icumi (10), babona ikarita imwe y’umuhondo (1) yahawe Sergio Roberto. Bateye koruneri enye (4) mu mukino.

Ku ruhande rwa Chelsea bateye amashoti atatu (3) agana mu izamu, amashoti ane (4) aca kure y’izamu mu gihe bagumanye umupira ku kigero cya 47%. Abasore ba Chelsea bateye koruneri esheshatu (6).

Chelsea yashakaga ibitego ku ngufu, bakoze amakosa atandatu (6) yo kurarira  banakora amakosa 17 mu mukino. Chelsea yabonye amakarita atatu (3) y’umuhondo mu mukino bari basuyemo ikipe bafite byinsh bahuriraho nko guhana abakinnyi.Willian, Olivier Giroud na Marcos Alonso nibo bahawe amakarita y’umuhondo.

Chelsea FC yahise ivamo kuko umukino ubanza banganyije igitego 1-1 biza kuba 3-0 bityo irushwa ikinyuranyo cy’ibitego kuko FC Barcelona iri imbere n’ibitego 4-1.

Barcelone yiyongereye ku yandi makipe arimo: Real Madrid, AS Roma, Liverpool, Manchester City, FC Sevilla, Bayern Munich na Juventus muri 1/4 cya UEFA Champions League 2018.

Victor Moses is unable to cope with Messi as Barcelona again unpicked the Chelsea defence to reach the quarter finals

It was Messi's night through and through, as he made it 3-0 after the hour with a low, powerfully struck left footed finish

Lionel Messi yatsinze ibitego 2 mu mukino

Undi mukino wakinwe ni uwo FC Bayern Munichen yongeye gutsindamo Besiktas ibitego 3-1 byaje bisanga 5-0 bayitsinze mu mukino ubanza, ihita ivamo ku giteranyo cy’ibitego 8-1.

Thiago Alcantara (18’), Gokhan Gonul (yitsinze,46’) na Sandro Wagner (84’) nibo batsindiye Bayern. Igitego cy’impozamarira cya Besiktas cyatsinzwe na Vagner Love ku munota wa 59’ w’umukino waberaga kun kibuga cya Vodafone Stadium. Umukino wasifuwe na Michael Olivier uvuka mu Bwongereza.

Tombora y’imikino ya 1/4 iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018 guhera saa Saba z’amanywa ku masaha ya Kigali (13h00’), igikorwa kizabera i Nyon mu Busuwisi.

Marcos Alonso hit the post with a free kick just before half time as Chelsea tried desperately to get back in the game

Chelsea nabo bagiye bagerageza gutera mu izamu

Despite going two behind, Chelsea started the game well - here Eden Hazard runs with the ball at defender Sergi Roberto

Eden Hazard azamukana umupira 

Olivier Giroud and Antonio Rudiger both go for a shot, with the ball being sliced wide - but the offside flag was up anyway

Muri gahunda yo kwirwanaho nibwo Timoue Bakayoko yari akandagiye Olivier Giroud

Giroud and Rudiger can only look at each other after another chance goes begging, as Chelsea were left frustrated

Bahise bicara hasi bibaza ibibaye nk'abavandimwe

Cesc Fabregas and N'Golo Kante were also left to argue after getting in each other's way to spurn an opportunity

Cesc Fabregas abaza N'Golo Kante icyo abaye gitumye ajya hasi 

Gerard Pique almost made it 3-0 by getting on the end of a whipped Messi free kick, however Courtois was able to gather

Courtois was forced into another save from Suarez early in the second half, after he had given the ball away with a poor pass

Tibault Coutois niwe wahaboneye akatari gato 

Chelsea felt they should have had a penalty when Alonso went down under pressure from Pique, but nothing was given

Marcos Alonso ashaka inzira yanyuzamo umupira 

Giroud screams at referee Damir Skomina after he refused to award a penalty - the striker got booked for dissent

Olivier Giroud abaza umusifuzi impamvu atamuhaye penaliti

Chelsea struck the woodwork for the second time in the dying seconds, when Antonio Rudiger headed a corner onto the bar

Chelsea nayo yagiye ibura uburyo bw'igitego

Chelsea manager Antonio Conte and his Barcelona counterpart Ernesto Valverde issue instructions from the touchline

Abatoza b'amakipe yombi batanga amabwiriza 

Lionel Messi put Barcelona ahead after just three minutes at the Nou Camp against Chelsea with a finish from a tight angle

Igitego Courtois yatsinze na Lionel Messi amutereye umupira mu mfuruka ifunze 

Messi killed the game midway through the second half with his 100th Champions League goal - again through Courtois's legs

Messi yihengetse akata umupira 

Chelsea played well, but made crucial errors which saw them dumped out of Europe at the last 16 stage of the competition

Eden Hazard yumiwe 

The night belonged to Messi, and he even got a hug of congratulations from the opposition manager at the final whistle

Nyuma y'umukino Antonio Konte utoza Chelsea yahoberanye na Lionel Messi

The home support welcomed back their king - who missed the weekend game for his child's birth - with this huge banner

Barcelona fans wave flags as the majority of the 97,000 crowd celebrate reaching the quarter finals of the Champions League

Abafana ba FC Barcelona babara gacye gashoboka mu mwaka w'imikino

AMAFOTO: DailMail Online

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND