Usengimana Faustin myugariro w’ikipe ya Khaitan Sporting Club yo mu gihugu cya Koweit avuga ko Rayon Sports kuba yarageze muri kimwe cya kane cya Total CAF Confederation Cup 2018 igisigaye ari imbaraga z’abakunzi bayo kugira ngo bayibe hafi kandi ko kuri ubu imuba ku mutima akaba ari umufana wayo ukomeye.
Usengimana Faustin wanatangiye imyitozo y’Amavubi, ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuwa Kabiri tariki ya 4 Nzeli 2018, yavuze ko kuri ubu Rayon Sports igeze ahantu hakomeye ku buryo bisaba imbaraga za buri muntu wese uyikunda kugira ngo ikomeze guhagarara gitwari.
“Mu by’ukuri ntabwo Rayon Sports yamvuye ku mutima kuko ndanayikurikirana umunsi ku munsi. Njyewe icyo navuga ni kuri Rayon Sports, ndayikunda, ndi umufana wayo. Ubu nyine ndi mu bafana ba Rayon Sports, baze dufane Rayon Sports yacu, usibye nanjye n’abafana banjye, n’Abanyarwanda muri rusange aho Rayon Sports igeze twafatanya tukayishyigikira”. Usengimana
Usengimana Faustin mu myitozo y'Amavubi nyuma yo kuva muri Koweit
Mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’imikino ya Total Confederation Cup 2018, Rayon Sports yatomboye Enyima yo muri Nigeria. Enyimba International Football Club yashinzwe mu 1976 ikaba iherereye mu Mujyi wa Aba muri Nigeria. Yagize ibihe byiza kuva mu 2000 kuri ubu ikaba ifatwa nk’ikipe ya mbere muri Nigeria yose.
Usengimana Faustin wahoze ari myugariro wa Rayon Sports
Kuva mu 2000 yegukanye ibikombe bibiri bya CAF Champions League, ibikombe bibiri biruta ibindi muri Afurika (Super Cup) birindwi bya shampiyona muri Nigeria na bine by’igihugu. Mu 2003 Enyimba FC yatowe nk’ikipe ya mbere ku mugabane wa Afurika.
Kwitwara neza kwayo kwatumye iba imwe mu makipe make kuri uyu mugabane agira umuterankunga uyambika ubwo muri 2008 yasinyanaga amasezerano afite agaciro k’amadorali ya Amerika ibihumbi 300 n’uruganda rwa Joma rwo muri Espagne rukora imyenda ya siporo.
Ni ubwa mbere iyi kipe igeze kure muri CAF Confederation Cup kuko indi nshuro imwe yitabiriye iri rushanwa mu 2010 yagarukiye muri 1/8 isezerewe na Zanaco yo muri Zambia.
Usengimana Faustin aheruka mu Rwanda akinira Rayon Sports
ANDI MAFOTO Y'IMYITOZO Y'AMAVUBI........................................
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC mu myitozo y'Amavubi
Ally Niyonzima ku mupira ashaka amahirwe yo kuzabanza mu kibuga
Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC unungirije mu Mavubi areba ku isaha
Nirisarike Salomon myugariro w'Amavubi
Kwizera Olivier umunyezamu wa Free State Stars
Imyitozo y'Amavubi irakomeje
Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi
Mugiraneza Jean Baptitse umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye
Kagere Meddie rutahizamu wa Simba SC ubu yitezweho byinshi
Rusheshangoga Michel nawe yagarutse mu Rwanda akaba ari mu Mavubi
Abakinnyi 26 basigaye mu mwiherero:
Abanyezamu (4): Kwizera Olivier (GK,Free State Stars,South Africa), Kimenyi Yves (APR FC, GK), Rwabugiri Omar (Mukura VS, GK) na Ntwari Fiacre (Intare FC, GK)
Abakina inyuma (9): Salomon Nirisarike (AFC Tubize/Belgium), Usengimana Faustin (Khitan Sport Club/Kuwait), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Michel Rusheshangoga (Nta kipe afite), Emmanuel Imanishimwe (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC) na Rutanga Eric (Rayon Sports)
Abakina hagati (10): Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Bizimana Djihad (Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (Simba SC,Tanzania), Buteera Andrew (APR FC), Cyiza Hussein (Mukura VS), Iranzi Jean Claude (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus), Abataha izamu (3): Kagere Meddie (Simba SC,Tanzania), Usengimana Dany (Tersana FC,Egypt), Hakizimana Muhadjili (APR FC).
Mbere yuko imyitozo nyirizina itangira kuri sitade ya Kigali
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO