RFL
Kigali

U20: Amavubi yatsinzwe na Misiri igitego 1-0 i Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/05/2016 17:36
0


Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda-Amavubi ku bakinnyi batarengeje imyaka 20 itsinzwe na Misiri igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Zambia mu 2017.



Igitego cya Taher Mohamed Ahmed cyabonetse mu minota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino gitumye ikipe y’u Rwanda itakaza amanota atatu (3) imbere y’ikipe ya Misiri mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.

 

Amavubi

 11 babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda

Igice cya mbere cyatangiye ubona abasore b’u Rwanda nta bwoba n’igihunga bafite kuko wabonaga babonana neza mu kibuga ariko ukabona kugira ngo igitego cyizabe cyavuka  bikomeye bigendanye n’ubwugarizi bwa Misiri bwari bwazonze Biramahire Abeddy wahoraga agera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Muhamed Essam.

Muri iki gice cy’iminota 45’ abasore ba Kayiranga Baptiste barimo Nshuti Savio Dominique, Biramahire Abeddy, Muhire Kevin na Niyibizi Vedaste bagerageje kuzonga Misiri ariko igitego kirabura.Amakipe yombi yagiye mu karuhuko ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe y’u Rwanda yaje mu kibuga isa naho yariye karungu kuko yamaze umwanya munini imbere y’izamu rya Misiri biza gutuma ikipe izamuka yose ijya gushaka igitego.

Misiri

11 babanjemo ku ruhande rwa Misiri

Uku kuzamuka bigasa nkaho ubwugarizi bujemo icyuho, byaje gutuma habaho kwibwa umugono bityo rutahizamu Taher Mohamed Ahmed azamukana umupira birangira atsinze igitego cya mbere cya Misiri.

Umukino wahise uhinduka kuko ikipe ya Misiri yahise itangira gusatira Amavubi bikiomeye kuko abasore ba Misiri barimo; Mostafa Mohamed Ahmed, Ramadan Sohhi Ramadan na Ahmaddy Hamdy Husan bahoraga basirisimba imbere y’izamu rya Hategekimana Bonheur wari urinze izamu ry’u Rwanda.

Mu minota icumi ya nyuma byabaye nkaho u Rwanda rutangiye gukanguka, abakinnyi batangira kubonana neza mu kibuga ariko umukino urangira nta mpinduka zibayeho kuko u Rwanda rwabuze igitego cyo kwishyura.

Umukino wo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki 10 na 12 Kamena 2016 i Cairo mu gihugu cya Misiri.

11 babanjemo ku mpande zombie.

Rwanda:Hategekimana Bonheur (GK), Ahoyikuye Jean Paul, Nsabimana Aimable, Ndikumana Patrick, Yamini Salum, Ntwari Jacques, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Niyibizi Vedaste, Biramahire Abeddy na Nshuti Savio Dominique (c ).

Misiri: Muhamed Essam (GK), Mostaf( C), Ramadan Sohhi Ramadan, Osama Galal Hamed, Mohamed Abdelsalam Mohamed, Omar Mohamed Ragan, Ahmad Mohamed Abouelefetouh, Akran Twkeek Mohamed, Ahmad Mohamed Abdou, Taher Mohamed Ahmed na Mostafa Mohamed Ahmed.

action






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND