RFL
Kigali

U Rwanda rushobora gukina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/10/2017 14:34
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru (Amavubi) kuri ubu hari amahirwe menshi ko ishobora kwisobanura na Ethiopia mu mukino wa kamarampaka (playoff) mu rwego rwo gushaka itike y’imikino ya CHAN 2018 muri gahunda yo gushaka ikipe izasimbura Kenya yambuwe uburenganzira bwo kwakira imikino ya nyuma.



Igihugu cya Kenya ni cyo cyari kuzakira imikino ya nyuma ihuza amakipe ya Afurika hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu, gusa nyuma yaje kwamburwa uburengazira bitewe n’umutekano mucye w’ibijyanye na politiki biri muri iki gihugu.

Nyuma yo kwamburwa uburenganzira, iyi mikino yahawe igihugu cya Maroc cyari gisanzwe gifite iyi tike ni ko gufata Misiri igahita iyisimbura muri uyu mwanya. Nyuma Misiri yahise ivuga ko itazitabira ni bwo CAF yahise ishaka uburyo hakinwa umukino hagati y’u Rwanda na Ethiopia kuko bateganya ko ikipe izafata uyu mwanya igomba kuva muri Afurika y’uburasirazuba bwa Afurika.

Ethiopia n’u Rwanda ni ibihugu byombi byaviriyemo mu ijonjora rya gatatu mu rugamba rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2018 izakinwa kuva kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2017.

Nzamwita Vincent de Gaule uyobora FERWAFA avuga ko kuri ubu yavuganye na Ahmad Ahmad kuri telefone akamwemerera ko u Rwanda rugomba gukina na Ethiopa, gusa igisigaye ngo ni urwandiko rwemewe (Official Letter) izemeza uyu mukino.

Image result for Ethiopian Football National Team

Ethiopia nayo yari yaviriyemo mu ijonjora rya 3 kimwe n'Amavubi

Mbere yo gukina na Ethiopia mu gihe byaba bikunze, u Rwanda ruzabanza gukina na Kenya umukino wa gishuti mu matariki agenwa na FIFA mu rwego rwo gutyaza abakinnyi. Gusa umuntu yakwibaza niba CAFA yarambuye Kenya uburenganzira bwo kwakira imikino, kuki yahajyana umukino mpuzamahanga wa gishuti?. Amavubi yari yabuze itike ya CHAN 2018 nyuma yo gutsindwa na Uganda ibitego 3-2 nk’igiteranyo cy’imikino ibiri. Ethiopia yo yasezerewe na Sudan.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND