RFL
Kigali

VIDEO: Twasuye umuzamu wa Rayon Sport Bashunga Abouba atuganiriza ku mukino batsinzwemo na APR FC ndetse no ku bafana bamuteye iwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2018 12:24
0


Bashunga Abouba kuri ubu ni umunyezamu nimero ya mbere wa Rayon Sports. Uyu musore ukinira iyi kipe ikundwa n'abatari bacye mu Rwanda yijunditswe bikomeye n'abafana bamushinja kuyitsindisha umukino bahuyemo na APR FC hakaba n'abafana bamuteye iwe bagamije kumugirira nabi Imana iza gukinga akaboko.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 ni bwo ikipe ya APR FC yari yakiriye Rayon Sport mu mukino wa Shampiyona. Izi kipe zagiye gukina zinganya amanota, zisanzwe zizwiho ubukeba bwo ku rwego rwo hejuru. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera warangiye ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC itsinze ikipe ya Rayon Sport ibitego bibiri kuri kimwe yegukana amanota atatu ityo.

Igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku bwumvikane buke hagati y'umuzamu Bashunga Abouba ndetse na ba myugariro be, nyuma uyu muzamu yaje gutsindwa igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Rusheshangoga Michel igitego yatereye kure bituma gishyirwa ku muzamu Bashunga Abouba ashinjwa kugitsindisha ku bushake.

Bashunga Abouba

Amwe mu mabuye yatewe mu rugo rwo kwa Bashunga Abouba 

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino uyu munyezamu yatewe n'abafana b'ikipe ya Rayon Sport bamushinjaga kubatsindisha bashaka kumugirira nabi icyakora Imana ikinga ukuboko ntiyagira icyo aba. Ibi byatumye Inyarwanda.com ibyukira mu rugo rw'uyu munyezamu w'ikipe yambara ubururu n'umweru tumubaza amakuru y'iki gitero yagabweho.

Uyu mukinnyi twasuye mu rugo yaduhamirije amakuru y'uko yatewe n'abantu atari yamenya neza icyakora ahamya ko amagambo bavuganye ndetse n'imyambaro bari bambaye byamweretse ko ari abakunzi ba Rayon Sports bari bagiye kumugirira nabi. Abafana basaga 30 avuga ko bamuteye iwe ahagana saa munani z'ijoro bamara iminota isaga mirongo itatu batera amabuye iwe ndetse bamubwira amagambo akomeye yumvikanisha ko yatsindishije Rayon Sports.

Bashunga Abouba

Ikirahure cyakingiwe nuko gikomeye bagiteye amabuye icyakora nta muntu wahakomerekeye

Bashunga Abouba avuga ko ubwo bateraga amabuye yaje gusohoka ahagarara hanze, bamubonye bazenguruka igipangu cye bagiye kwinjira mu rugo iwe, yinjira mu nzu yiruka ababwira ko agiye guhamagara Polisi bahita bagenda. Uyu mukinnyi yabwiye Inyarwanda.com ko iki kibazo yakigejeje mu nzego zishinzwe umutekano ndetse no ku buyobozi bwa Rayon Sport.

Bashunga Abouba uhamya ko ibi byahungabanyije umuryango we yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sport abibutsa ko ibyabaye ari ubwa mbere bimubayeho mu gihe amaze muri Rayon Sports. Yatangaje kandi ko gutsindwa umukino wa APR FC ari ibintu bibabaje cyane ko bari bayirushije gukina ariko yongera kwisegura ku bakunzi ba Rayon Sport ahamya ko ibyabaye ari ibyago byamugwiririye.

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA BASHUNGAABOUBA UMUZAMU WA RAYON SPORT

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND