RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Hellmann Julian yatwaye agace ka Huye-Musanze, Mugisha Samuel agumana umwenda w'umuhondo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/08/2018 9:13
0


Hellmann Julian ukinira Team Embrace the World atwaye agace ka Huye-Musanze aza imbere ya Samuel Mugisha uri bugumane umwenda w'umuhondo.



Mugisha Samuel aragumana umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey) kuko iminota itatu yari yizigamye Hellmann Julian atabashije kuyikuramo.Mugisha Samuel ni we wahagurukanye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey) kuko ari uwa mbere ku rutonde rusange. Abasiganwa baciye mu karere ka Ngororero barazamuka bahinguka Mukamira barakomeza bagera Byangabo bagera Nyabihu bakomeza bagana mu mujyi wa Musanze.

Muri uru rugendo, abasiganwa bazamutse udusozi tune (4). Aka mbere bakazamutse mbere y'uko bagera Ryakarimira hafi na Gasave muri Cyome ubwo bari bageze ku kilometero cya (85.4 Km) baje kongera kuzamuka akandi muri Myiha mbere y'uko bagera muri Kazabe ubwo bari bageze ku kilometero cya (116.5Km).

Agasozi ka gatatu bakazamutse ku Kabaya ku ntera ya kilometero (146.2 Km) mbere y'uko bagera mu Gitaba mbere y'uko bazamuka agasozi ka Guriro hafi ya Mukamira. Aha hose batangiwe amanota yo kuzamuka.

Dore uko byari byifashe mu rugendo rwa Huye-Musanze uciye mu Ngororero

08h30’: Abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Huye bagana i Musanze baciye mu karere ka Ngororero.

08h54': Abakinnyi bane barimo; Hadi Janvier, Benjamin Favre na Rugg Thimothy bisunitse (attack) bajya imbere y'igikundi.

09h02': Abakinnyi barimo; Hadi Janvier, Benjamin Fabre na Rugg Thimothy bari begerewe n'abandi bavuye mu gikundi. Abakinnyi 23 bari bari imbere y'igikundi kirimo Mugisha Samuel umunota umwe n'amasegonda 14' (1'14").

09h56': Isiganwa ryari rigeze muri Ruhango, abakinnyi bari bari ku muvuduko wa kilometero 43.10 ku isaha (43.10 Km/h). Agakundi kari kari imbere kasigaga igikundi rusange iminota ibiri n'amasegonda 51' (2'51").

10h19': Itsinda ry'abakinnyi barimo Hadi Janvier, Benjamin Favre na Rugg Thimothy cyo kimwe n'ababasatiriye basigaga igikundi iminota 2'43". Igikundi cy'inyuma y'abacomotse (Breakaway) ni nacyo cyari kirimo Mugisha Samuel wari wambaye umwenda w'umuhondo.

10h37': Agakundi k'abacomotse banarimo Hadi Janvier, Uwizeyimana Bonaventure ba Benediction Club bari bari kumwe n'abandi barenga 20 babari hafi. Iri tsinda ryasigaga igikundi iminota 2'57". Igikundi cyari kirimo Mugisha Samuel ufite umwenda w'umuhondo.

10h48': Isiganwa ryari rigeze mu murenge wa Buramba gusa n'ubundi nta cyari cyagahindutse ku bakinnyi bari bari imbere. Bazamutse umusozi w'ahitwa Nkononshya bakomeza binjira mu murenge wa Mushishiro.

11h25': Agakundi k'abacomotse kari kamaze kugabanya umubare bari no gusiga igikundi iminota 2'20". Mu bakinnyi bari bari imbere barimo; Rugg Thimothy, Munyaneza Didier, Hadi Janvier, abanyakenya babiri banarimo babiri ba Haute Savoie mu Bufaransa.

11h32': Muri Ngororero, abasiganwa bambutse ikiraro cya Cyome gitandukanya Ngororero na Muhanga, aha bahambutse Uwizeyimana Bonaventure (Benediction) yamaze gusigara. Nyuma ya Cyome uvuye mu kagari ka Nsanga uhita winjira muri Idome ugana Nganzo mbere yo kugera mu kagari ka Rugogwe ahari ikigo cy'amashuli abanza cya Kabyiniro ugana ku musozi wa Muhororo aho uba witegeye abakinnyi bazamuka agasozi ka Nganzo.

11h40: Akazamuko ka mbere muri tune (4) turi mu rugendo kazamutswe na Rugg Thimothy ahitwa Ryakarimira. Rugg Thimothy yaje akurikiwe na Doring Jonas Umusuwisi wahembwe nk'umukinnyi witwaye neza mu bakiri bato ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2018 i Rwamagana. Aka kazamuko, Munyaneza Didier yakazamutse ari uwa Gatatu (3).

12h16': Isiganwa ryari riri mu Karere ka Ngororero mbere y'uko binjira ku Kabaya. Haburaga ibilometero 63 (63 Km) kugira ngo isiganwa rigere i Musanze. Abakinnyi icyenda ni bo bari kumwe imbere (Break Away). Muri aba harimo; Munyaneza Didier, Rugg Thimothy, Jean Bosco Nsengiimana, abakinnyi babiri ba Haute Savoie na babiri ba Kenya Riders Safaricom.

12h35': Agasozi ka kabiri n'ubu Rugg Timothy yakazamutse ari uwa mbere,  Eric Manizabayo aza ari uwa kabiri, Moise Mugisha aba uwa gatatu naho Didier Munyaneza aza ari uwa kane. Aka gasozi kari kari mu kagari ka Mwiha usoza akarere ka Ngororero ugana muri santere ya Mukamira.

13h15': James Faurie, Rugg Timothy,Tom Balascovic & Nsengimana Bosco bari bari imbere y'igikundi umunota 1'3". Hadi Janvier, Munyaneza Didier, Mugisha Samuel bari bari mu gikundi (Peloton).

13h38': Mugisha Samuel yari amaze kwinjira mu gatsinda kari imbere y'igikundi (Peloton) barimo Rugby Timothy, Nsengimana Jean Bosco. Haburaga kilometero (17 Km) ngo bagere ku murongo usoza isiganwa.

Hellmann Julian ukinira Team Embrace the World ni we watwaye agace ka Huye-Musanze aza imbere ya Samuel Mugisha uri bugumane umwenda w'umuhondo.

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo 

Benediction Club ikipe iterwa inkunga na SKOL Rwanda

Benediction Club ikipe iterwa inkunga na SKOL Rwanda bajya inama 

 

Aho isiganwa ryatangiriye

Aho isiganwa ryatangiriye

Hakiruwizeye Samuel (Ibumoso) na Ruberwa Jean Damascene (Iburyo)

Hakiruwizeye Samuel (Ibumoso) na Ruberwa Jean Damascene (Iburyo)

Stand ya SKOL i Huye

Stand ya SKOL i Huye 

Munyaneza Didier mu mwambaro wa SKOL ysimbuje washampiyona

Munyaneza Didier mu mwambaro wa SKOL yasimbuje uwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND