RFL
Kigali

Abakinnyi 10 bishoboka ko umwaka w’imikino 2018-2019 wabasanga mu yandi makipe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/07/2018 7:09
0


Shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 yarangiye itwawe na APR FC nubwo itarahabwa igikombe, kuri ubu amakipe akaba ahugiye mu kureba uko yatangira kwiyubaka no kureba aho bitagenze neza kugira ngo bakosorere umwaka w’imikino utaha wa 2018-2019.



Muri uko kwiyubaka no gukosora, ni nako abakinnyi baba bahindura amakipe cyangwa bakaba bahugiye mu kuvugurura no kongera amasezerano acyuye igihe baba baragiranye n’amakipe.

Muri iyi nkuru tugiye kugenda tureba amazina akomeye ku bakinnyi bishoboka cyane ko bazahindura amakipe bari barimo mu mwaka w’imikino ushize wa 2017-2018 bityo umwaka w’imikino 2018-2019 ukazabasanga mu yindi myambaro.

1.Nizeyimana Mirafa (Police FC)

Image result for Nizeyimana Mirafa Inyarwanda

Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Police FC uyirangijemo imyaka ibiri y’imikino (2016-2017 na 2017-2018) kuri ubu akaba yarasoje amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Police FC yari yamuzanye imukuye muri Etincelles FC i Rubavu.

Kuri ubu ntabwo uyu musore arongera amasezerano mu ikipe ya Police FC ariko hakaba hari ibivugwa ku makipe y’imbere mu gihugu amwifuza arimo Rayon Sports na APR FC ifite igikombe cya shampiyona.

Biba bigoye ko umukinnyi yakifuzwa n’imwe muri aya makipe ngo bibe byananirana kuko akenshi usanga abakinnyi bose baba bafite intego zo guca muri aya makipe yaba APR FC na Rayon Sports, ibi bishobora gutuma umwaka w’imikino utaha wa 2018-2019 uzasanga Nizeyimana Mirafa yambara umweru n’umukara cyangwa ubururu n’umweru.

2.Manishimwe Djabel (Rayon Sports)

Image result for Manishimwe Djabel  Inyarwanda

Manishimwe Djabel ni umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports kuri ubu uri no kwitabazwa cyane mu mikino n’amarushanwa amwe n’amwe bari gukina ariko bikaba biteganyijwe ko azajya muri Maroc mu igeragezwa ry’ikipe imwe yaho imwifuza bityo umwaka w’imikino 2018-2019 ukaba wazaza umusanga ahandi.

3.Emery Mvuyekure (APR FC/GK)

Image result for Mvuyekure Emery  Inyarwanda

Emery Mvuyekure ni umunyezamu umaze imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC akaba yarayigezemo akubutse mu ikipe ya Police FC. Mu myaka ibiri amaze muri iyi kipe kuva mu mwaka w’imikino 2016-2017 yayigeramo ntabwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina. Ibi bituma kuri iyi nshuro ashobora kuba yava muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona.

Nk’uko no ku bandi bakinnyi haba havugwa amakipe abashaka cyangwa abatekereza, ni nako bimeze kuri Emery Mvuyekure kuko ari mu mibare y’ikipe ya Rayon Sports kuri ubu ishaka umunyezamu ufite ubunararibonye.

Nyuma yaho Ndayishimiye Eric Bakame ahagarikiwe ku kazi ko kuba mu izamu rya Rayon Sports, kuri ubu Rayon Sporst ifite abanyezamu babiri nabwo umwe muri bo (Ndayisenga Kassim) akaba ariwe wemerewe gukina imikino ya CAF Confederation Cup 2018 kuko Gerard Bikorimana atarabona ibyangombwa bimwerera kuba yakina iri rushanwa bizanatuma ku mukino wa USM Alger hazaba hagaragara Kassim Ndayisenga gusa nk’umunyezamu.

Niba koko Rayon Sports ikeneye umunyezamu ufite ubunararibonye hatitawe ku musaruro wamuranze, Emery Mvuyekure yaba ari amahitamo meza kuri bo. Mbere yuko batekereza kuri Emery Mvuyekure, Rayon Sports batangiye bahumeka Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura Victory Sport bakurikizaho Ntwari Fiacre wa Intare FA ariko baza kurangiza bumvikanye ko bashaka umunyezamu urirambyemo.

4.Nahimana Shassir (Rayon Sports)

Image result for Nahimana Shassir   Inyarwanda

Nahimana Shassir nawe ni undi mukinnyi umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports ariko mu mpera zayo akaba yaragiye agira ibihe bibi byo kutumvikana n’abatoza bityo bikaba bituma mu mwaka w’imikino 2018-2019 azaba abarizwa ahandi nk’uko havugwa cyane ikipe ya Kiyovu Sport cyo kimwe nuko yagana ku mugabane wa Aziya.

5.Kayigamba Jean Paul (Etincelles FC)

Image result for Kayigamba Jean Paul   Inyarwanda

Kayigamba Jean Paul ni myugariro wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya Etincelles FC anitwara neza ku buryo ku musozo w’amasezerano ye bishobora kumubera amahire akaba yava i Rubavu akagana muri imwe mu makipe amwifuza mu mujyi wa Kigali arimo Rayon Sports na Police FC.

Ari kumwe na Etincelles FC muri uyu mwaka w’imikino ushize (2017-2018), Kayigamba yafatanyije nayo kurangiza ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona ndetse baba imwe mu makipe yinjijwe ibitego bicye.

Etincelles FC ubwugarizi bwayo bwinjijwe ibitego 23 mu gihe APR FC yinjijwe bicye byari 15. Rayon Sports yatsinzwe ibitego 22 naho AS Kigali yinjizwa ibitego 25.

6.Mudeyi Suleiman (FC Musanze)

Image result for Mudeyi Suleiman  Inyarwanda

Mudeyi Suleiman ni umukinnyi umaze umwaka umwe mu ikipe ya FC Musanze ariko kuri ubu amakipe akaba amwifuza kuba yakorana nawe mu mwaka w’imikino utaha wa 2018-2019. Mudeyi Suleiman yatsindiye FC Musanze ibitego birindwi (7) muri shampiyona ndetse anaca agahigo ko kuba nibura buri kipe mu zikomeye yaragiye ayitsinda igitego.

Mudeyi yatsinze APR FC, Rayon Sports , Police FC, AS Kigali na APR FC muri umwe mu mikino bahuriyemo na FC Musanze mu mwaka w’imikino 2017-2018. Kuri ubu Mudeyi Suleiman ari mu mboni za AS Kigali na Rayon Sports kugira ngo abe yazazikinira mu mwaka w’imikino utaha wa 2018-2019.

7.Wai Yeka Tatuwe (FC Musanze-Free Agent)

Image result for Wai Yeka  Inyarwanda

Umwaka w’imikino 2017-2018 wasize Wai Yeka Tatuwe atsinze ibitego 11 mu ikipe ya Musanze FC nyuma yuko mu mwaka w’imikino 2016-2017 yari yatsinze ibitego 18. Kuri ubu uyu mugabo yamaze guhabwa urwandiko rumutandukanya n’ikipe ya FC Musanze mu gihe bari bamaranye imyaka ibiri.

Nta kipe yo mu Rwanda iza imbere mu zifuza Wai Yeka, ariko kuri ubu amakuru ava i Musanze avuga ko yahawe iyi baruwa kugira ngo abone uko akomeza kuvugana n’ikipe zo muri Kenya zirimo Sofapaka na AFC Leopards.

8.Hakizimana Muhadjili (APR FC)

Image result for Hakizimana Muhadjili  Inyarwanda

Hakizimana Muhadjili ni umukinnyi wasoje umwaka w’imikino 2017-2018 ahagaze neza kuko yatsinze ibitego 13 ndetse anafasha APR FC gutsinda Rayon Sports mu mikino ibiri ya shampiyona (Home & Away).

Nyuma yo kuba yari yarangije amasezerano, Hakizimana Muhadjili byari ngombwa ko yongera amasezerano ariko amakuru ahari avuga ko yabwiye abayobozi ba APR FC ko kugira ngo yongere abasinyire ari uko bamuha miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda  agasinya imyaka ibiri (25.000.000 FRW).

Ibi byaje kudindiza gahunda yo kongera amasezerano kuko ikipe ya APR FC yifuje kuba yamuha amafaranga ari munsi ya miliyoni 25 kuko bifuza kumuha miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000 FRW). Nyuma ni bwo byatangiye kuvugwa ko Hakizimana yaba ari muri gahunda yo kuba yagana muri Rayon Sports. Gusa kugeza magingo aya ntabwo ukuri kwabyo kurajya ahabona.

9.Nova Bayama (Rayon Sports)

Image result for NOVA BAYAMA Inyarwanda

Nova Bayama ni umukinnyi wari umaze imyaka ibiri akina mu mpande z’ikipe ya Rayon Sports ariko muri rusange umwaka w’imikino 2017-2018 ukaba utaramugendekeye neza kuko Rayon Sports itigeze imubonamo ubushobozi bwo kuba yakina imikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’imikino Nyafurika ya CAF.

Kuri Nova Bayama akaba atari no mu mubare w’abakinnyi ikipe ya Rayon Sports iteganya kuba yazitabaza mu mikino basigaje imbere inarimo igikombe cy’Amahoro na Total CAF Confederation Cup 2018 ari nayo mpamvu bivugwa ko ari mu biganiro n’ikipe ya Kiyovu Sport.

10.Ndacyayisenga Jean d’Amour (Rayon Sports):

Image result for NDACYAYISENGA JEAN D'AMOUR  Inyarwanda

Ndacyayisenga Jean d’Amour bita Mayor ni umukinnyi wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports ariko akaba yaragize umwaka mubi wa 2017-2018 bitewe nuko bawutangiye bafite Nyandwi Saddam bari bakuye muri Espoir FC ari hejuru.

Nyuma Ndacyayisenga yaje kugira uburwayi abagwa impyiko nabyo bituma asubira inyuma kugeza kuri ubu akaba atarahabwa icyizere n’abatoza ba Rayon Sports ku buryo bigoye ko yazakomezanya n’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Abandi bakinnyi umuntu yavuga ko bigoye ko bazaguma mu makipe bahozemo ni; Peter Otema uvugwa mu ikipe ya Police FC atandukana na FC Musanze, Ndayishimiye Eric Bakame uvugwa ko yaba ari kubyumva kimwe na Mukura Victory Sport nyuma yo guhagarikwa muri Rayon Sports , Mutsinzi Ange ushobora kugana muri Asia, Uwimbabazi Jean Paul ushobora kuva muri Kirehe FC agana muri AS Kigali, Iyabivuze Osee nawe ushobora kugana muri Police FC avuye muri Sunrise FC cyo kimwe na mugenzi we Niyibizi Vedaste.

Peter Otema ajya atsinda ibitego

Peter Otema birashoboka ko yasubira muri Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND