RFL
Kigali

Tibingana Charles yageze muri shampiyona ya Singapore

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/07/2017 7:53
0


Tibingana Charles Mwesige umukinnyi ukina hagati mu kibuga aciye ku mpande zisatira izamu nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri Kritslatan FC muri Tailland, kuri ubu yasinye mu ikipe ya Warriors FC iri mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Singapore.



Tibingana yasinye muri Kritslatan FC mu mpera za Mutarama 2017 akubutse muri AS Kigali, kuri ubu akaba yamaze guhindura ikirere akagana mu majyepfo ya Malaysia aho yasinye amasezerano y’amezi atanu (5)azamara akinira iyi kipe nk'uko yabitangarije INYARWANDA.

Warriors FC ni ikipe imaze imyaka 42 (1975), ikinira ku kibuga cya sitade Choa Chu yakira abantu ibihumbi 46 ikaba iri mu maboko ya Philip Lam Tin Sing nka perezida w’ikipe. The Warriors FC itozwa na Razif Onn yarangije ku mwanya wa karindwi muri shampiyona y’umwaka wa 2016.

Tibingana Charles asezera ku bafana ba Kritslatan FC

Tibingana Charles asezera ku bafana ba Kritslatan FC 

Tibingana Charles wavukiye muri Uganda i Mbarara, yakiniye amakipe ya Proline na Victoria University zo muri Uganda mbere yo gusinyira ikipe ya APR FC tariki ya 23 Kamena 2013.

Uyu mukinnyi wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’isi cyabaye mu 2011 muri Mexique ndetse kandi yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyi myaka yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya 2010 i Kigali na Burkina Faso ku bitego 2-1.

Tibingana akaba yarakiniye AS Kigali guhera muri Kanama 2015, aho yari ayimazemo umwaka umwe urenga, ariko baza gutandukana nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe zirimo umushahara n’amafaranga y’ikiguzi (recruitement).

Tibingana Charles yambaraga nimero 27 muri Kritslatan FC

Tibingana Charles yambaraga nimero 27 muri Kritslatan FC 

Tibingana Charles akiri muri APR FC

Tibingana Charles akiri muri APR FC

Tibingana yakiniye Amavubi nubwo yaje kwamburwa ubwenegihugu

Tibingana yakiniye Amavubi ariko aza kwamburwa ubwenegihugu

 Ikipe ya Warriors FC

Ikipe ya Warriors FC iri mu cyiciro cya mbere muri Singapore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND