RFL
Kigali

Tanzania: Kayiranga Baptiste yasinye imyaka itatu y'ubutoza muri Alliance Sport Club

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2018 18:18
1


Umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu y’akazi mu ikipe ya Alliance Sport Club yo mu gihugu cya Tanzania.



Kayiranga yerekeje muri Tanzania nyuma yo kumara umwaka wose nta kipe n'imwe atoza. Uyu mutoza wabonye akazi, yaciye mu makipe akomeye yo mu Rwanda yasigiye ibigwi nka: Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gicumbi n’ayandi.

Alliance Sport FC yasinyemo amasezerano yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Kayiranga yatoje amakipe menshi yo mu Rwanda anagirirwa icyizere cyo gutoza ikipe nkuru y'igihugu Amavubi.

amasezerano

Yashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu

Kayiranga Baptiste yagejeje ikipe ya Rayon Sport ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ariko iza gutsindwa igitego 1-0.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kfa5 years ago
    Imana imufa





Inyarwanda BACKGROUND