RFL
Kigali

Twagizimana Fabrice Ndikukazi mu bakinnyi basezerewe muri Police FC

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2018 19:47
0


Twagizimana Fabrice uzwi nka Ndikukazi wahoze ari na kapiteni wa Police FC ari ku rutonde rw'abakinnyi batanu basezerewe muri iyi kipe.



Ni muri gahunda yo kubaka ikipe izaba ihatana mu mwaka w'imikino wa 2018-2019 bityo hakanavamo abakinnyi biboneka ko ikipe idafite icyo ibatezeho mu ntego zayo nk'uko Albert Mphande aheruka kubitangariza abanyamakuru ubwo yatsindwaga na APR FC mu gikombe cy'Amahoro 2018.

Nyuma Twagizimana Fabrice uzwi nka Ndikukazi wari umaze imyaka 11 muri Police FC, Neza Anderson ukina hagati muri iyi kipe nawe yasezerewe nk'uko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda abihamya. Niyigaba Ibrahim rutahizamu wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe nawe yeretswe umuryango kuko mu mikino micye yakinnye atagize amahirwe yo kwigaragariza abayobozi b'iyi kipe ikorera ku Kicukiro.

Abakinnyi 5 basezerewe muri Police FC:

1.Neza Anderson

2.Niyonzima Jean Paul

3.Twagizimana Fabrice

4.Niyigaba Ibrahim

5.Manishimwe Yves

Police FC

Niyonzima Jean Paul bita Robinho

Police FC

Neza Anderson wari ukiva mu kibazo cy'imvune nawe yasezerewe

Police FC

Niyigaba Ibrahim rutahizamu wari umaze umwaka umwe muri Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND