RFL
Kigali

Rubavu: Buri mudugudu ugiye kugira ikipe y'umupira w'amaguru mu rwego rwo guteza imbere imikino

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/08/2018 9:41
2


Mu karere ka Rubavu, hagiye gushyirwaho amakipe y’umupira w’amaguru muri buri Kagari mu buryo bwo gufasha Etencelles Fc kubona abakinnyi beza. Ni mu rwego kandi rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru (FERWAFA) cyo gukinisha Abanyarwanda gusa.



Tariki 7 Kanama 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu habereye inama Njyanama y’akarere  higwa ku ngengo y’imari 2018-2019 ndetse n'ibizakorwa ku mpande zose mu karere ka Rubavu mu buryo bwo kuzamura iterambere ry’akarere hibandwa ku cyerekezo cy’igihugu ndetse n’aho gishaka kugeza abaturage.

Umuyobozi mukuru wa Njyanama y’akarere ka Rubavu, Dushimimana Lamber yatangarije itangazamakuru ko muri gahunda y’akarere mu ngengo y’imari 2018-2019 harimo kubaka amakipe muri buri kagari akazajya afasha ikipe y’akarere kubona abakinnyi ndetse n’andi makipe atandukanye azajya abakenera. Mu magambo ye Dushimimana Lamber Perezida wa Njyanama y’akarere aganira n’itangazamakuru yagize ati:

Ubundi birazwi akarere ka Rubavu dufite impano nyinshi kandi tugomba kuzishyigikira na cyane ko dufite n’ahantu henshi heza habereye izi mpano ubwo rero muri iyi nama ntabwo twari kwibagirwa izo mpano ndangira ngo mwumvise ko tugiye no kubaka ku buryo bugezweho inkengero z’ikiyaga cya Kivu dufatanyije n’abaterankunga bacu, mbere y’ibyo rero twe twemeje ko tuzashyira ho amakipe y’umupira w’amaguru muri buri mudugudu kandi aya makipe azitabwaho cyane ndetse anakurikiranwe kuko ni ho twiteze ko amakipe yacu hano mu karere ka Rubavu ariho azajya akura impano kandi tuzi neza ko Etencelles fc izabyungukiramo cyane kuko bizayifasha kubona abakinnyi byoroshye hatagombeye Abanyamahanga benshi na cyane ko gahunda ihari mu Rwanda ari ugukoresha abakinnyi babanyarwanda.

Njyanama y'Akarere

Dushimimana Lamber Perezida w'inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu

Dushimimana Lamber kandi yakomeje avuga ko ku bijyanye n’imyidagaduro hateganyijwe  gahunda y’ibitaramo bishaka impano mu rubyiruko nka Rubavu Talent Detection iheruka kuba ndetse bikaba biteganyijwe ko izakomeza ku nshuro yayo ya kabiri na cyane ko ari igikorwa cyishimiwe n’abahanzi cyane. Muri iyi nama Njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye taliki 6 Kanama yagarutse  ku bikorwa bifitiye akarere n’igihugu akamaro. Ibyo bikorwa harimo;

Imihanda, uburezi gufasha abatishoboye, kubaka ibigo by’amashuri, gufasha abana kujya mu mashuri, gukurikirana imihanda ya VUP (Vision Umurenge Program), kwita kubikorwa rusange,  guhembera ku gihe abakozi ba Leta,  guhugura abatazi gusoma no kwandika, kongera umubare w’abakoresha amashanyarazi ndetse n’imirasire, kubaka icyambu mu murenge wa Nyamyumba, kubaka imihanda ya kaburimbo ndetse no gutanga ubushobozi ku banyeshuri barangije amashuri mu myuga babafasha kwihangira imirimo. Tubibutse ko iyi mihigo yose uko ari 65 yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kuyemeza mu ruhame.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gakwavu5 years ago
    arko biragoye pe gusa bizaba byi9a
  • maso5 years ago
    eeeeh bagire kuraje kbsaaa ngonimuri blezile





Inyarwanda BACKGROUND