Ikipe y’igihugu Amavubi y’icyiciro cy’abali n’abategarugoli ikomeje imyiteguro y’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba no hagati, yahujwe n’ikipe y’Isonga FC (Abahungu) muri gahunda yo gukomeza kwitegura kuzahangana n’ibihugu nka Uganda,Tanzania, Ethiopia n’ibindi mu irushanwa rizabera mu Rwanda.
Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko intego ye ari uko u Rwanda rwazagera mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza kimwe nuko bagera ku mukino wa nyuma utanga igikombe. Iri rushanwa rizaba tariki 11-20 Gicurasi 2018, imikino yose izabera mu Rwanda kuri Stade ya Kigali.
Kugeza mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza kimwe n'uko bagera ku mukino wa nyuma utanga igikombe, ni intego Kayiranga Baptiste yemereye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Mata 2018 ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) biri i Remera. “Tuzakora ibishoboka kuko amakipe tuzaba duhura nayo arakomeye ariko ibyo ari byo byose tuzagera muri kimwe cya kabiri”. Kayiranga Baptiste.
Kayiranga Baptiste yizeye ko u Rwanda ruzagera muri 1/2 cy'irangiza
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 nibwo iyi kipe y’abakobwa bahamagawe mu mwiherero yahuye n’ikipe y’Isonga FA kugira ngo bakomeze kwipima n’ababarusha imbaraga bityo bazahure n’abo bahuje imiterere bahagaze bwuma.
Muri uyu mukino, wabonaga Kayiranga Baptiste n’itsinda ry’abatoza bafatanya bagenda bahidaguranya abakinnyi kugira ngo barebe intyoza kuri buri mwanya mu kibuga kugira ngo mu gihe cyo gutoranya abazakoreshwa muri CECAFA 2018 bizabe byoroshye.
Abakinnyi nka Kanyamihigo Ujeneza Iradukunda Callixte na bagenzi be batandukanye banarimo myugariro Umwizerwa Angelique bita Rooney, Imanizabayo Florence , Mukeshimana Jeannette n’abandi, barahamagawe ngo baze mu itsinda bityo bakorane n’abandi kuko umutoza Kayiranga yavuze ko kuba bataragaragaye ku rutonde atari uko ari abaswa ahubwo ko ari uburyo yakoze kugira ngo abanze arebe abana bava mu ntara kugira ngo aba bakina mu mujyi wa Kigali azabagerageze nyuma kuko baba bari hafi.
Itsinda rya mbere ryatsinzwe igitego 1-0 mu gihe itsinda rya kabiri batsinzwe ibitego 2-0. Ikipe yiganjemo abakinnyi ikipe izaba ishingiyeho irakina mu gitondo cy'uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 n'ubundi ku kibuga cya FERWAFA.
Mukeshimana Jeannette (Hagati) nawe ari mu miwherero nyuma yuko atari ku rutonde rw'abakinnyi 40
Imanizabayo Florence ashaka umupira
Ikipe y'u Rwanda ifite akazi gakomeye ko kuzakora ibizashimisha abanyaarwanda
Umunyana Seraphine umutoza ushinzwe ingufu z'abakinnyi
Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali aruhuka ubwo ikipe ye yari isoje
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC niwe wungirije Kayiranga Baptiste
Ni imyitozo iri gusaba abakobwa kwitanga
Uwizeyimana Helene umunyezamu wa kabiri muri AS Kigali WFC muri uyu mwiherero nawe ahagaze neza
Maniraguha Marie Claire atambuka imitego acikana umupira
Maniraguha Claude aha amabwiriza Umubyeyi Zaria usanzwe ari umunyezamu wa Scandinavia WFC
Uwamahoro Marie Claire wa AS Kigali WFC aterura umuntu
Umunyana Seraphine umutoza ushinzwe ingufu z'abakinnyi ategura indi kipe
Umwizerwa Angelique bita Rooney ahanganye n'umukinnyi w'Isonga FA wari ushatse gutera umupira agaramye mu kirere
Abakinnyi bishyushya ngo basimbure
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC niwe utoza abanyezamu ba She-Amavubi
Nyirabashyitsi Judith Ingabire umunyezamu wa mbere muri AS Kigali WFC
Nyiransanzabera Miliam azibira neza
Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso wahamagawe avuye muri Kamonyi WFC
Kayiranga Baptiste aha amabwiriza abagiye kujya mu kibuga
Ni muri gahunda yo gupima imbaraga z'abakobwa
Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali arinzwe na myugariro w'Isonga FA
Ni umubare unini w'abakinnyi bazavamo abeza bazakina irushanwa
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO