RFL
Kigali

She-Amavubi: Ikipe y’igihugu yakinnye umukino wo kwipima n’abahungu –AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2018 19:29
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa (She-Amavubi) ikomeje imyiteguro y’imikino ya CECAFA y’ibihugu igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 19-27 Nyakanga 2018 kuri sitade ya Kigali.

Muri urwo rwego n’ubundi rw’imyiteguro ikarishye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, iyi kipe yakinnye umukino wa gishuti na Top Kids Football Academy y’i Gikondo kugira ngo barebe imyitozo y’ingufu bamazemo iminsi niba hari aho yabavanye n’aho yabagejeje.

Kayiranga Baptiste Umutoza mukuru w’iyi kipe yari yafashe ikipe afite ayigabanyamo amakipe abiri. Hari ikipe isa naho ari iya kabiri (Team B) iba yiganjemo abazajya basimbura bitewe n’uburyo basanzwe bahagaze muri shampiyona ndetse akaba yari anafite ikipe umuntu atatinya kwita iya mbere kuko abakinnyi bakomeye muri shampiyona bose bari barimo.

Iyi kipe ya kabiri (Team B) niyo yabanje gukina umukino wabaga ugizwe n’iminota 50 (25/25) bityo umukino urangira batsinzwe ibitego 2-0. Ikipe ya mbere (Team B) yari yiganjemo abakinnyi bakomeye muri shampiyona ntabwo yinjije igitego ndetse nta n’igitego yinjijwe kuko umukino warangiye banganya 0-0.

She-Amavubi barenye uyu mukino

Ikipe ya kabiri yabanje gutsindwa ibitego 2-0

Ikipe ya kabiri yabanje gutsindwa ibitego 2-0

Ikipe ya kabiri barangije umukino batsinzwe ibitego 2-0

Ikipe ya kabiri barangije umukino batsinzwe ibitego 2-0

Ikipe ya mbere yishyushya

Ferwafa

Ikipe ya mbere yishyushya mbere yo kujya mu kibuga

Ikipe bisa naho izajya ishingirwaho mu mikino ya CECAFA Women 2018 ku ruhande rw’u Rwanda igizwe na Uwizeyimana Helene (AS KIgali Wfc/GK 23), Mukantaganira Joselyne 2 (AS Kigali WFC), Nyiransanzabera Milliam 24 (Kamonyi WFC), Umwizerwa Angelique 5 (AS Kigali WFC), Umulisa Edith 15 (Scandinavia WFC), Mukeshimana Jeannette 7 (AS Kigali WFC), Nibagwire Sifa Gloria 17 (Scandinavia WFC), Kalimba Alice 16 (AS Kigali WFC), Ibangarye Anne Marie 11 (Scandinavia WFC), Umwariwase Dudja 21 (AS Kigali WFC) na Kankindi Fatuma 19 (Scandinavia WFC).

Uko bahagarara mu kibuga

Uko bahagarara mu kibuga 

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu yereka Nyirabashyitsi Judith uko bikorwa

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu yereka Nyirabashyitsi Judith uko bikorwa

Umubyeyi Zakia  umunyezamu wa Scandinavia WFC

Umubyeyi Zakia umunyezamu wa Scandinavia WFC

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC  muri iri rushanwa azaba akina inyuma y'abataha izamu

Umwariwase Dudja asimbuka agana imbere

Umwariwase Dudja asimbuka ashaka umupira 

Umwariwase Dudja

Umwariwase Dudja (21) akina asatira muri AS Kigali WFC 

Ibangarye Anne Marie 11 agenzura umupira

Ibangarye Anne Marie 11 agenzura umupira 

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC   ashaka umupira

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC ashaka umupira 

Kankindi Fatuma 19  ashaka icyo yakoza umupira

Kankindi Fatuma 19 ashaka icyo yakoza umupira

Mukantaganira  Joselyne (2) myugariro w'iburyo ashaka uko yabona umupira

Mukantaganira Joselyne (2) myugariro w'iburyo ashaka uko yabona umupira 

Mukantaganira  Joselyne amze kuwubona yahise atanga vuba vuba

Mukantaganira Joselyne amaze kuwubona yahise atanga vuba vuba (Direct Pass)

Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso wahamagawe avuye muri Kamonyi WFC

Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso wahamagawe avuye muri Kamonyi WFC 

Umukino urangiye babanje kwiruka mbere yo gusubira i Nyamata kuruhuka

Umukino urangiye babanje kwiruka mbere yo gusubira i Nyamata kuruhuka

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND