RFL
Kigali

Seninga yahereye kuri kapiteni akora impinduka muri 11 bagomba kwakira FC Musanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2018 13:10
0


Saa cyenda n’igice (15h30’) ni bwo Police FC igomba kwakira FC Musanze mu mukino wo kwishyura wa kimwe cy’umunani mu gikombe cy’Amahoro 2018, umukino ubera ku kibuga cya Kicukiro. Mushimiyimana Mohammed ni we uri bube ari kapiteni.



Muri iyi kipe y’abakinnyi 11 irabanza mu kibuga yajemo impinduka ugereranyije n’ababanjemo mu mukino ubanza wabereye ku kibuga cya sitade Ubworoherane ubwo FC Musanze yabatsindaga ibitego 2-1.

Impinduka zatangiriye mu bwugarizi kuko Habimana Hussein Eto’o yajemo asimbura Umwungeri Patrick. Hagati mu kibuga byabaye ngombwa Nzabanita David na Mushimiyimana Mohammed baza muri 11 basimbura Neza Anderson na Biramahire Abeddy.

Mu buryo bw’imikinire naho habayemo impinduka kuko Mico Justin umaze igihe akina inyuma ya rutahizamu nawe yahinduriwe umwanya acishwa mu mpande. Mu mikinire, Bwanakweli Emmanuel araba ari mu izamu. Manishimwe Yves ace inyuma iburyo, Muvandimwe Jean Marie Vianney ace ibumoso. Habimana Hussein Eto’o na Muhinda Bryan bafatanya mu mutima w’ubwugarizi.

Nizeyimana Mirafa araba atabara abugarira (Holding Midfielder) hanyuma Nzabanita David na Mushimiyimana Mohammed  wahawe igitambaro cya kapiteni bamujye imbere. Songa Isaie araba ataha izamu, Mico Justin na Ndayishimiye Antoine Dominique bace mu mpande.

Dore abakinnyi 11 ba Police FC:

Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Manishimwe Yves 22, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Habimana Hussein 20, Muhinda Bryan 15, Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed (C, 10), Songa Isaie 9, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Mico Justin 8.

Dore uko abakinnyi bateguye mu kibuga

Dore uko abakinnyi bateguye mu kibuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND