RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Mu batoza b'amakipe yo mu Rwanda Jimmy Mulisa ni we uhembwa amafaranga menshi-URUTONDE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/03/2017 14:45
1


Ibijyanye n’imishahara y’abakinnyi n’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda bikunze kugirwa ubwiru bukomeye, nyamara amakipe menshi ahemba amafaranga aturuka mu bafana.



Mu bushakashatsi bwakozwe na Imvaho Nshya kugira ngo imenye imishahara y’abatoza b’umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, byarayigoye cyane kubona amakuru kuko usibye Pablo Nduwimana, umutoza w’Amagaju wemeye kubivuga ku mugaragaro abandi benshi basubiza ko batatangaza imishahara yabo.

Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa ni we uyoboye urutonde

Iki kinyamakuru cyahisemo kwifashisha bamwe mu bari mu buyobozi bw’aya makipe n’abari hafi y’aya makipe maze ikora ubu bushakashatsi. Imvaho Nshya yabonye ko abatoza bo mu Rwanda bahembwa hagati y’ibihumbi 250 bihabwa umutoza wa Pepiniere kugeza kuri miliyoni ebyiri zihabwa umutoza wa mbere Jimmy Mulisa wa APR FC.

Abatoza benshi bari hagati y’ibihumbi 800 na Miliyoni 1.5, ariko bagatandukanira ku bindi bahabwa birimo inzu, imodoka, ibiribwa n’ibindi. Ibi bikaba ari na byo byatumye bisa n’ibigoranye mu gukora uru rutonde.

16. Muhoza Jean Paul (250.000 FRW)

Uyu mutoza wa Pepiniere nawe ahembwa 250 akazamurwa n’uduhimbazamusyi dushobora kugera ku bihumbi 70 ku mikino ikomeye.

15. Pablo Nduwimana (350.000 FRW)

Uyu mutoza w’Amagaju FC ahabwa umushahara w’ibihumbi 350 bya buri kwezi akazamurwa n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 ku mukino usanzwe n’ibihumbi 100 ku mikino ikomeye.

14. Okoko Godfroid (500.000 FRW)

Umutoza wagiye muri Gicumbi FC nyuma yo kwirukanwa muri Mukura, Okoko bivugwa ko ahembwa ibihumbi 500.

13. Sogonya Hamissi Kishi (600.000 FRW)

Sogonya utoza Kirehe FC abona buri kwezi umushara w’ibihumbi 600 bya buri kwezi.

12. Nduhirahandi Abouk Karim Coka (600.000 FRW)

Uyu mugabo utoza Marines FC ahabwa ibihumbi 600 bya buri kwezi nk’uko amakuru aturuka i Rubavu yabyemeje.

11. Habimana Sostene (700.000 FRW)

Habimana Sosthene, umutoza wa Musanze FC ahabwa umushahara w’ibihumbi 700 y’u Rwanda buri kwezi

10. Jimmy Ndayizeye (700.000 FRW)
Jimmy Ndayizeye, umurundi utoza Espoir FC ahabwa ibihumbi 700 agahabwa n’ibihumbi 100 byo kwishyura inzu.

9. Ruremesha Emmanuel (800.000 FRW)

Umutoza wa Etincelles ahabwa amafaranga ibihumbi 800 akanahabwa itike yo kujya gusura umuryango we.

8. Kanamugire Aloys (800.000 FRW)
Uyu mutoza wa Kiyovu Sports ahabwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda akanohererezwa mu bijyanye n’icumbi.

7. Mbungo Casa Andre (1.200.000 FRW)

Amakuru ava i Nyagatare avuga ko Mbungo Casa, umutoza wa Sunrise azajya ahabwa umushahara wa miliyoni imwe bivuye kuri Miliyoni 1.2 yahabwaga Ibechide Andrew umunya Nigeria watozaga iyi kipe mbere ya Casa. Kuri ubu atarabona inzu aturamo, Mbungo yabaye akodesherejwe n’ikipe muri Guest House aho azajya yishyurirwa inzu. Ibi bigahabwa agaciro ka miliyoni 1.2 y’u Rwanda.

6. Mashami Vincent (1.300.000 FRW)

Uyu mutoza wa Bugesera ari guhabwa miliyoni imwe buri kwezi agahabwa n’inzu hamwe na Lisansi yo gushyira mu modoka yiguriye. Ibi tubigeneye agaciro ka miliyoni 1.3

5. Irambona Masudi Djuma (1.400.000 FRW)

Amakuru ava imbere mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko Irambona Masudi Djuma ahabwa miliyoni imwe y’u Rwanda akishyurirwa inzu na Lisansi ijya mu modoka ye bwite. Ibi wabiha agaciro bikagera kuri miliyoni 1.4

4. Eric Nshimiyimana (1.700.000 FRW)
Uyu mugabo utoza ikipe ya AS Kigali ari ku mwanya wa gatanu ku rutonde aho ahabwa miliyoni 1.5 y’umushahara buri kwezi, akanahabwa imodoka imutwara, bigahabwa agaciro ka miliyoni 1.7

3. Seninga Innocent (2.300.000 FRW)

Seninga Innocent, umutoza wa Police ahabwa Miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi hakiyongeraho imodoka na Lisansi, agahabwa inzu n’ibihumbi 100 bimufasha buri kwezi byo kugura ibyo kurya no kwakiriza abashyitsi. Mu kugereranya aka gaciro, Seninga atangwaho miliyoni 2.3 buri kwezi

2. Ivan Minnaert (2.500.000 FRW)

Ivan Minnaert, umutoza wa Mukura VS ahabwa umushahara w’ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika ahwanye na miliyoni 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda, agakodesherezwa inzu n’imodoka irimo lisansi na Olivier Nizeyimana, umuyobozi mukuru wa Mukura. Ibi bivuze ko ugerageje kubiteranya wabiha agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

1. Jimmy Mulisa (2.700.000 FRW)

Ni we mutoza uhabwa amafaranga menshi bijyanye n’ikipe atoza. Mulisa ahabwa miliyoni ebyiri z’umushahara buri kwezi, hakiyongeraho imodoka n’inzu nk’uko bisanzwe ku batoza ba APR FC. Bivuze ko ubihaye agaciro, byagera muri miliyoni 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

 jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ni we mutoza ukuriye abandi mu guhembwa amafaranga menshi muri shampiyona y'u Rwanda

Irambona Masud

Irambona Masudi Djuma nawe aza ku mwanya wa gatanu na miliyoni imwe n'ibihumbi 400 ahabwa na Rayon Sports

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka mu myaka irenga 20 amaze atoza FC Marines afata ibihumbi 600 by'amafaranga y'u Rwanda

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • garagaza7 years ago
    Pics ya Mulisa aha amabwiriza abakinyi ba APR FC, ivuze byinshi !!! Bose bamwimye amatwi !!! Nta mukinyi n’umwe wa APR FC, ushaka kumva ibyo uwo muswa ababwira !!! Barirebera mu kirere kuri bamwe, abandi barirebera k’uruhande Umutoza atari mo, cyangwa mu ba fans ! Icyo cyikwereka umutoza abakinyi batiyumva mo, kandi batifuza gukorana nawe !!! Week Performance ya APR FC, ntituruka kuli incompetent coach gusa, na committee yayo yose nta charism nta na authority yifitiye !!!





Inyarwanda BACKGROUND