RFL
Kigali

Sakala na Musonda abakinnyi bari kumwe na Zanaco i Kigali batoranyijwe muri 21 bazitabira igikombe cya Afurika U20

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2017 15:06
0


Beston Chambeshi umutoza w’ikipe y’igihugu ya Zambia y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yamaze gutoranya abakinnyi 21 azitabaza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi (U20) kizabera muri iki gihugu kuva kuwa 26 Gashyantare kugeza kuwa 12 Werurwe 2017. Muri aba bakinnyi harimo Fashion Sakala na Boyd Siame Musonda baheruka mu Rwanda.



Fashion Sakala wamaze kugurwa na Spartak Moscow, Boyd Siame Musonda ugikinira FC Zanaco ndetse n’umunyezamu Mangani Banda (Zanaco) ni abakinnyi baheruka mu Rwanda bazaba bigaragaza muri iri rushanwa mpuzamahanga.

Igikorwa cyo kumurika abakinnyi 21 bazakina iri rushanwa, umutoza Beston Chambeshi yabikoreye imbere ya Moses Mawere minisitiri wa Siporo muri Zambia, Andrew Ndanga Kamanga uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia (FAZ) n’umunyamabanga wa FAZ Ponga Liwewe.

Ikipe y’igihugu ya Zambia iri mu itsinda rya kabiri (B) ririmo Mali, Guinea na Misiri dore ko umukino wabo wa mbere bazawukina kuwa 26 Gashyantare 2017 ubwo bazaba bakina Guinea saa cyenda (15h00’).

Abakinnyi 21 bahamagariwe kuzahagararira Zambia mu gikombe cya Afurika:

Abanyezamu: Mangani Banda (Zanaco), Samson Banda (Zesco United), Jim James Phiri (Circuit City)

Ba myugariro: Moses Nyondo (Nkana), Prosper Chiluya (Kafue Celtic), Benson Chali (Forest Rangers), Solomon Sakala (Kabwe Warriors), Shemmy Mayembe (Zesco United), Edward Tembo (Gomes)

Abakina hagati: Sydney Phiri (Gomes), Chrispine Sakulanda ( Mufulira Wanderers), Harrison Musonda Chisala (Nkana), Enock Mwepu (Napsa Stars), Kenneth Kalunga (IFS/Denmark), Mumba Mwape (Getafe/Spain), Boyd Siame Musonda (Zanaco)

Abataha izamu: Conlyde Luchanga (Hapoel Ranaana/ Isreal), Fashion Junior Sakala (Zanaco), Emmanuel Junior Banda (Esmoriz/ Portugal), Edward Chilufya (Mpande Youth), Patson Daka (FC Liefering/Austria)

 Musonda

Boyd Siame Musonda (21) ubwo yari ahanganye na Mukunzi Yanncik kuri sitade Amahoro

 Musonda

Boyd Siame Musonda (ubanza iburyo) ubwo yasuhuzaga Imran Nshimiyimana mbere yuko umukino utangira

Fashion Sakala

Fashion Sakala ubwo yari kumwe na Sekamana Maxime barwanira umupira

Beston Chambeshi umutoza w'ikipe y'igihugu ya Zambia U20






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND