RFL
Kigali

Rwanda vs Tanzania: Ibiciro byo kwinjira muri Sitade ya Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 17:09
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) icakirana na Taifa Stars ya Tanzania mu mukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN2018. Amafaranga macye yo kwinjira muri sitade ya Kigali ni igihumbi (1000 FRW).



Uyu mukino uzakinwa kuva saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali (15h30’), abanyacyubahiro bazinjirira ku itike y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 FRW), mu myanya yegereye abanyacyubahiro ni amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000 FRW).

Mu yindi myanya itwikiriye ni amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000 FRW) kugira ngo uzarebe uyu mukino mu gihe ahasigaye hose (ahadatwikiriye) ari amafaranga igihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) nk’uko Ruboneza Prosper uvugira FERWAFA yabiganirije Radio Voice of Africa.

Umukino ubanza wakiniwe i Mwanza, amakipe yombi yaguye miswi anganya igitego 1-1. Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Savio Nshuti Dominique ku munota wa 18’ mu gihe Mao wa Tanzania yarebye mu izamu ku munota wa 35’ kuri penaliti. U Rwanda rurasabwa byibura kunganya 0-0 kugira ngo Antoine Hey yizere gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Dore uko kwinjira biteye: 

V.V.I.P: 10.000 FRW

VIP: 5000 FRW

Ahatwikiriye: 2000 FRW

Ahadatwikiriye: 1000 FRW






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JAPHET6 years ago
    IBICIRO NTAGOBIREMEYE ABAFANABOSE TUZAZETURIBENSHI.
  • 6 years ago
    u Rwanda ndarwizera, Uwiteka azaduha itsinz nta blem





Inyarwanda BACKGROUND