RFL
Kigali

Roberto Oliviera avuga ko asanzwe amenyereye gutoza amakipe afite abafana benshi nka Rayon Sports-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2018 18:50
0


Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo (Robertinho) ni we ugomba kwerekwa aba-Rayon Sports nk’umutoza mukuru uje gukomereza aho Ivan Minaert yari agejeje ikipe ya Rayon Sports mu bijyanye na tekinike.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Roberto Oliviera Gons Alvez de Calmo (Robertinho) yavuze ko yaciye mu makipe atandukanye yo muri Brezil (nk’umukinnyi), Tunisia na Angola kuri ubu akaba yaje mu Rwanda nyuma yo kuba yari yarakiriye ubutumire bw’ikipe ya Rayon Sports kugira ngo baganire banumvikane mbere yo kuba yasinya amasezerano yo kubatoreza ikipe.

Robertinho avuga ko atarasinya amasezerano ariko ko hari amahirwe menshi ko azaguma mu ikipe ya Rayon Sports kuko ngo afite icyizere ko ibyo bamusaba nk’umusaruro uzaboneka. Robertinho yagize ati:

Ntabwo ndasinya amasezerano ariko hari amahirwe menshi nubwo biba bisaba ibintu byinshi nko kuba hari ijambo Perezida w’ikipe yavuga, gahunda z’ikipe n’ibindi. Ndishimye kuko nsanzwe menyereye gukora mu makipe afite abafana benshi nka Rayon Sports, ndizera ko bizanyorohera gukorana n’abafana kuko iyo muri gukina umufana aba ari umukinnyi wa 12. Ndi umwe mu bakanyujijeho mu bijyanye no gukina umupira, nakiniye amakipe akomeye muri Brezil arimo; Fluminese, Flamingo, Botafogo, Athletico Nacional, natoranyijwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Brezil, ikipe yari irimo abakinnyi bakomeye cyane kuva namenya umupira w’amaguru.

Roberto Oliviera Gons Alvez de Calmo  Bianchi

Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo   

Robertinho yakomeje avuga ko gahunda zo kwinjira mu mwuga wo gutoza yabanje gukora amahugurwa yiga uko bikorwa. Gusa ngo yanakoze amahugurwa mu bya gisirikare. Robertinho yagize ati:

Nyuma kugira ngo nze muri uyu mwuga nabanje gukora amahugurwa y’imbere mu gihugu cya Brazil, amahugurwa ya FIFA ndetse n’amasomo mu bijyanye n’igisirikare.  Mu gutangira uyu mwuga ni bwo nasohotse mu gihugu. Nakoze muri Tunisia mu makipe nka Star Tunisien, Star Gabesien, naje kuhava nyuma njya muri Koweit za Qatar n’ahandi hatandukanye mbere yo kuza muri Angola.

Robertinho yasoje avuga ko yavuye muri Angola agana muri Brezil gusura umuryango bityo akaza kubona ubutumire bwa Rayon Sports. Mu magambo ye yagize ati:

Navuye muri Angola mu gihe gishize nsubira mu rugo gusura umuryango wanjye, nza kwakira ubutumire bwa Rayon Sports, ikipe nkuru, ikipe nziza ifite abafana benshi mu Rwanda. Ndi hano kugira ngo ndebe, tuvugane menye neza umurongo w’ikipe bityo nanjye bamenye tube twakorana.

Robertinho avuga iki kuri USM Alger igomba guhura na Rayon Sports mu minsi iri imbere?

Tariki ya 18 Nyakanga 2018 ni bwo Rayon Sports izakira USM Alger mu mukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda rya kane (D) mu mikino ya Total CAF Confederation, Roberto Bianchi avuga ko USM Alger atari ikipe nshya kuri we kuko yagiye ahura nayo mu mikino ya gishuti ubwo yari muri Tunisia. Yagize ati:

Ni umukino uzaba ukomeye unafite agaciro. Gusa iriya kipe ndayizi neza kuko ubwo nari muri Tunisia nagiye nkina nayo imikino ya gishuti. Ku rundi ruhande Rayon Sports nayo ni ikipe ikomeye, tugomba kubaha abo tuzahura nabo icyagombwa ni ugutsinda. Gahunda ni ugutsinda umukino ku wundi.

Uva ibumoso: Robertinho Bianchi, Frederick (Freddy) visi perezida a Rayon Sports na Ivan Minaert

Uva ibumoso: Robertinho, Muhirwa Frederick (Freddy) visi perezida a Rayon Sports na Ivan Minaert

Robertinho asoza avuga ko guhera ku bafana, abakinnyi, abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports basabwa kuzitanga bihagije kugira ngo basenyere umugozi umwe bityo batsinde mu buryo burambye umukino ku wundi. Uyu mutoza avuga ko namara gusinyira Rayon Sports azajya akorana n’abantu bafite imyitwarire myiza ndetse n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo kumurwanirira no kumuhesha intsinzi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ROBERTINHO

Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo  Bianchi avuga ko asanzwe amenyereye gutoza amakipe afite abafana benshi

Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo avuga ko asanzwe amenyereye gutoza amakipe afite abafana benshi

Ivan Minaert (Ibumoso) na Itangishaka King Bernard (Iburyo) umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports

Ivan Minaert (Ibumoso) na Itangishaka King Bernard (Iburyo) umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports

Ivan MInaert niwe uzaba ashinzwe buri kimwe kijyanye n'umupira w'amaguru muri Rayon Sports

Ivan MInaert niwe uzaba ashinzwe buri kimwe kijyanye n'umupira w'amaguru muri Rayon Sports

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ROBERTINHO OLIVIERA UMUTOZA MUKURU WA RAYON SPORTS

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEO:Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND