RFL
Kigali

Robertinho yemera ko aganira na Gormahia FC yamaze gutandukana na Dylan Kerr

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/11/2018 10:40
0


Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018 ni bwo INYARWANDA yamenye ko Gormahia FC itameranye neza na Dylan Kerr wari umutoza wayo kuva mu 2017, nyuma ni bwo byaje kuba impamo ko batandukanye mu mahoro ari nako iyi kipe yo muri Kenya ikomeza kuganira na Robertinho wemera ko ari ukuri.



Ku mugoroba w’uyu wa Kane nibwo Ambrose Rachier umuyobozi mukuru wa Gormahia yemereye ikinyamakuru (Futaa) ko nk’ikipe bakiriye ibaruwa bandikiwe na Dylan Kerr abasezera kandi ko bamukoreye ibyo yifuzaga.

“Twakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Kerr Dylan. Twe nk’ikipe rero twakiriye ubwegure bwe kuko yaduhaye ibyo yari afite kandi twarashimye mu gihe twamaranye cyose. Turamwifuriza amahirwe mu kandi kazi azaba arimo mu minsi iri imbere”. Dylan Kerr

Aganira n’iki kinyamakuru, Dylan Kerr yavuze ko yasezeye mu buryo bumugoye ariko ko nta kundi byagenda kuko ngo agiye mu kandi kazi ko gutoza mu mwaka w’imikino 2018-2019. Gusa ngo arashimira Ambrose Rachier mu gihe cyose bamaranye.

“N’umutima ubabaye nahisemo gusezera kuko ngiye mu kandi kazi ko gutoza nzaba nkora mu mwaka w’imikino 2018-2019. Ndashaka gushimira Ambrose Rachier umuyobozi mukuru wa Gormahia FC”. Dylan

Dylan Kerr wari umutoza wa Gormahia FC

Dylan Kerr wari umutoza wa Gormahia FC kuva mu 2017 ubwo yari avuye muri Simba SC 

Nyuma y’isezera rya Dylan Kerr asohoka muri Gormahia FC, ni bwo kuba Robertinho umutoza wa Rayon Sports yagana muri Kenya biri ku kigereranyo cyo hejuru kuko iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yatangiye kumuvugisha mbere yuko na Dyaln Kerr asezera.

Mu kiganiro yagiranye na Flash FM, Robertinho uri kurangiza amasezerano muri Rayon Sports yavuze ko ari ukuri ko amaze iminsi aganira na Ambrose Rachier umuyobozi wa Gormahia FC nareba ku ngingo yo kuba yabatoreza ikipe igiye gukina imikino Total CAF Champions League.

“Ntabwo nabeshya. Perezida wa Gormahia FC yambwiye ko banyifuza ndetse na Rayon Sports yarabimenyeshejwe. Gusa nubwo turi kuganira nsanzwe ndi no mu biganiro na Rayon Sports tureba ukuntu bampa amasezerano mashya kuko amezi atandatu nari mfite ararangirana n’Ukuboza 2018. Ubu rero ndumva ibyo bihagije buriya ibindi birareba uwushinzwe kunshakira akaryo (Manager) uko iminsi igenda icuma abantu bazamenya umwanzuro muzima”. Robertinho

Robertinho Goncalves umutoza umutoza uri gusoza amasezerano muri Rayon Sports ashobora gusimbura Dylan Kerr muri Gormahia FC

Robertinho Goncalves umutoza uri gusoza amasezerano muri Rayon Sports ashobora gusimbura Dylan Kerr muri Gormahia FC

Robertinho avuga ko Gormahia FC ari ikipe nziza kuko ngo isanzwe itwara ibikombe bya shampiyona n’ibindi bikinirwa imbere mu gihugu cya Kenya bityo ko kuyijyamo bishoboka ariko ko bitaragera ko umwanzuro ufatwa.

Robertinho (Ibumoso) na Dylan Kerr (Iburyo) ubwo bari bagiye guhurira mu mukino i Kasarani

Robertinho asuhuzanya na Dylan Kerr i Nairobi tariki ya 19 Ugushyingo 2018 i Nairobi muri Total CAF Confederation Cup 2018

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND