Real Madrid yandikiye amateka ku kibuga cya Liverpool ihatsindira ibitego 3-0 bya Cristiano na Karim Benzema mu gihe ikipe ya Arsenal yo yishyuye igitego yari yatsinzwe ikanabona icya kabiri mu minota 2 gusa ya nyuma yaburaga ngo umupira urangire.
Mu mukino wahuje Real Madrid na Liverpool, Cristiano Ronaldo niwe wafunguye amazamuku munota wa 23 ku mupira James Rodriguez yari amuhaye awunyujije hejuru y’ abakinnyi b’ inyuma ba Liverpool bakawuhusha maze kabuhariwe Cristiano Ronaldo agahita atsinda atazuyaje
Ku munota wa 30 Karim Benzema yaje gutsinda igitego cya 2 cya Real Madrid ndetse anongeramo icya 3 ku munota wa 41 maze umukino urangira ari 3-0 kuko mu gice cya kabiri Liverpool yagerageje gushaka ibitego ariko bikanga dore ko wabonaga Real Madrid iyirusha ku buryo bugaragara.
Mario Balotelli utorohewe n’ abafana yaje gusimburwa hakiri kare cyane maze hinjira Adam Lallana nwagerageje no guhindura ibintu ariko amahirwe akabura
Undi mukino wahuizaga Arsenal na Anderlecht ntiwari woroshye na gato kuko Anderlecht yabonye igitego ariko ikakiryamaho mpaka ku munota wa 89 w’ umukino
Ku munota wa 89 habura umunota 1 ngo iminota isanzwe y’ umukino irangire ni bwo Arsenal yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Kieran Gibbs ku mupira mwiza yahinduriwe na Column Chambers.
Ku munota wa nyuma ubwo benshi babonaga ko umukino urangiye ari 1-1, Alex Sanchez yahaye umupira Lukas Podoliski maze nawe atsinda igitego cyiza cyane cyahesheje Arsene Wenger itsinzi itunguranye cyane
DORE UKO IMIKINO YOSE YARANGIYE
Itsinda A
Atletico Madrid 5 - 0 Malmo FF
Olympiakos 1 - 0 Juventus
Itsinda B
Liverpool 0 - 3 Real Madrid
Ludogorets Razgrad 1 - 0 Basel
Itsinda C
Bayer Leverkusen 2 - 0 Zenit St. Petersburg
Monaco 0 - 0 Benfica
Itsinda D
Anderlecht 1 - 2 Arsenal
Galatasaray 0 - 4 Borussia Dortmund
Alphonse M. PENDA
TANGA IGITECYEREZO