RFL
Kigali

Rayon Sports yahagaritse Davis Kasirye yerekana rutahizamu mushya

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:10/02/2016 18:50
1


Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko bwahagaritse rutahizamu wayo w’umugande Davis Kasirye kubera imyitwarire mibi ndetse buhakana ko nta mafaranga bumurimo.



Davis Kasirye aheruka mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo mbere y’uko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yitabira irushanwa rya CECAFA ryabereye mu gihugu cya Ethiopia.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, tariki ya 10 Gashyantare 2016, Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko Davis Kasirye yabaye ahagaritswe n’ikipe ya Rayon Sports kubera ko atubahirije amasezerano afitanye n’iyo kipe akaba ataritabiriye imyitozo kimwe na bagenzi be bandi.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura shampiyona izasubukurwa kuri uyu wa gatanu, Davis Kasirye ntiyigeze akandagira mu myitozo kimwe na bagenzi be.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru  impamvu Kasirye Davis yatinze kwitabira imyitozo kimwe na bagenzi be, Gakwaya Olivier yavuze ko nta mpamvu Kasirye yigeze atangaza ndetse ko yari yasabwe kuba yitabye komite ngengamyitwarire  ku wa mbere, tariki ya 8 Gashyantare 2016 nyamara akaba atarabikoze.

Gakwaya Olivier yavuze ko nta mafaranga Rayon Sports ibereyemo Kasirye ndetse ko n’ubwo iheruka guhemba abakinnyi, Kasirye yahembwe kimwe na bagenzi be.

Gakwaya yagize ati “ Amafaranga ya recrutement [soma rekiritema] y’imyaka 3 yose yarayahawe ndetse n’aya passeport yakaga yose twarayamuhaye.’’

Ku kibazo cy’uko haba hari indi kipe yaba yarashatse kumugura muri Rayon Sports, Gakwaya yavuze ko nta kipe yigeze iganiriza Rayon Sports ku kuba yagura Kasirye.

Nta kipe yigeze ishaka kugura Kasirye muri Rayon Sports

Gakwaya yavuze ko Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse na Uganda iyamenyesha ko ifitanye ibibazo na Kasirye Davis kugira ngo hatagira ikipe yamugura mu gihe ibyo bibazo bitari byakemuka ndetse ko mu gihe Kasirye Davis yageza ku wa mbere w’icyumweru gitaha atari yakemura ibibazo afitanye na Rayon Sports, iyi kipe izasesa amasezerano ifitanye na we.

Ubwo shampiyona yasubikwaga mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize, Kasirye Davis yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 4.

Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minaert, yavuze ko kubura kwa Kasirye ndetse na Pierrot Kwizera  na we utaragera mu ikipe, nta cyo byahungabanyaho ikipe kuko abantu babiri atari bo bagira ikipe gusa.

Ivan Minaert yavuze ko Rayon Sports yakinnye irushanwa rya Christmas Cup idafite Kasirye n’abandi bakinnyi benshi kandi igakina neza.

Minaert yagize ati “ Pierrot ni izina rimwe, Kasirye ni izina rimwe, mfite abakinnyi 26, kandi mbafitiye icyizere, twakinnye Christmas tubura abakinnyi benshi kandi twitwaye neza, njye simba nifuza umukinnyi umwe w’umuhanga, mba nshaka ikipe ikomeye muri rusange’’.

Muri iki kiganiro, Rayon Sports yaboneyeho no kwerekana rutahizamu wayo mushya w’umunyamali Ismalia Diarra wakinaga muri Maroc ndetse akaba yararambagijwe n’umutoza Ivan Minaert.

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko yatoje Ismaila Diarra mu ikipe ya Djoliba yo muri Mali, akaba yaragiye gukina muri Maroc avuye mu ikipe ya Azam yo muri Tanzaniya.

Diarra na Minaert

Ismaila Diarra( ibumoso) yabanye na Yvan Minaert muri Djoliba

Umutoza Yvan Minaert yavuze ko kimwe n’abandi ba rutahizamu bose, abafana ba Rayon Sports bakwiye gutegereza kuri Diarra gutsinda ibitego byinshi.

Rutahizamu Ismaila Diarra, ugaragara nk’ucishije make cyane, yavuze ko nubwo nta byinshi azi ku Rwanda no ku mupira waho, ko yaje mu Rwanda guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona.

Diarra

Ismaila Diarra  ati ``naje mu Rwanda gutwara shampiyona''

Gakwaya Olivier yavuze ko uyu mukinnyi ukina ataha izamu yasinye amasezerano yo gukinira Rayon Sports amezi atandatu ashobora kongerwa bitewe n’uko azaba yitwaye.

Rayon Sports izakina na Gicumbi FC kuri uyu wa gatanu, tariki ya 12 Gashyantare 2016 mu mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona.

Nyuma y’imikino 9 ya shampiyona Rayon Sports yakinnye mbere y’uko  shampiyona isubikwa, Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 ikurikira AS Kigali iyoboye n’amanota 21.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lavie uwonkunda8 years ago
    diarra arashoboye bazamusinyishe 2ans





Inyarwanda BACKGROUND