RFL
Kigali

Rayon Sports yageze i Kigali aho igomba gutangira kwitegura imikino y’imbere mu gihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2018 11:18
0


Nyuma yo gutsindirwa muri Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, igakurwamo na Mamelodi Sundowns FC, Rayon Sports yagarutse i Kigali aho igomba gutangira kwitegura imikino ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro 2018.



Rayon Sports yageze mu Rwanda nta kibazo cy’umukinnyi waba waragize imvune cyangwa ubundi burwayi muri uru rugendo, bagomba gutangira imyitozo bitegura umukino bafitanye na Aspor FC kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Werurwe 2018. Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yatsinze Aspor FC ibitego 5-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali.

Ku Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 ni bwo Rayon Sports yatsinzwe na Mamelodi Sundowns FC ibitego 2-0. Umukino ubanza wakiniwe mu Rwanda warangiye banganya 0-0. Bivuze ko Rayon Sports igomba guhita ijya mu mikino ya CAF Confederations Cup 2018, imikino ikipe ya APR FC yakuwemo an AC Djoliba.

Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports yashimye ubuyobozi bw’ikipe bwabateguriye urugendo rwiza kandi ko batsinzwe n’ikipe ikomeye bityo ko nta gitangaza kirimo. Yagize ati:

Turashimira ubuyobozi na Staff Technique uburyo bateguye urugendo. Rwagenze neza cyane. Twakinnye n’ikipe ikomeye nk'uko mwabibonye. Abafana bari baje kudufana batubwiye ko bari baje gusa kudushyigikira ariko ko bari bazi ko nibura dutsindwa 5. Mamelodi yo yavugaga ko iri budutsinde nibura ibitego biri hejuru ya 4. Baratunguwe, umukino urangiye badukoze mu ntoki batubwira ko twabahaye akazi batateganyaga.

Rayon Sports yatsinzwe na Mamelodi ibitego 2-0. Ni ibitego byaje mu bice bitandukanye by’umukino kuko igitego cya mbere cyatsinzwe na Wayne Arendse ku munota wa 34’ ubwo Tau Percy yateraga koruneri akamuha neza. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Vilakazi ku munota wa 55’.

Abakinnyi basohoka mu kibuga cy'indege

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze mu Rwanda amahoro

Ku munota wa 90+1’ ni bwo Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura azira kubangamira Langerman wa Mamelodi Sundowns FC. Rayon Sports ntabwo urugendo mu mikino Nyafurika rurangiye kuko irasohoka mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo igana mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu nk'uko amategeko ya CAF abiteganya.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1,C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nyandwi Saddam 16, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Mugisha Francois Master 25, Mukunzi Yannick 6, Kwizera Pierrot 23, Eric Rutanga Alba 3, Christ Mbondy 9 na Shaban Hussein Tchabalala 11. 

Muri gahunda yo kwakirwa banafashe ifunguro

PHOTOS: Eachamps






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND