RFL
Kigali

Rayon Sports yaguye miswi na Etincelles imibare ku gikombe iba myinshi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/05/2016 18:58
5


Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Etincelles FC banganya igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2016 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.



Igitego cya Nshuti Savio Dominique ku munota wa 32’ cyaje kwishyurwa na Ndikumana Bodo ku munota wa 68’ w’umukino bityo buri kipe itahana inota rimwe. Muhire Kevin na Habimana Hussein bombi bahaboneye amakarita atukura nyuma y'ubushyamirane bagiranye.

Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports isatira ubwugarizi bwa Etincelles ariko ukabona ko ba rutahizamu nka Ismaila Diarra na Davis Kasirye batari kubona izamu neza bigendanye n’imipira Nshuti Savio Dominique yarekuraga imbere y’izamu iva ku ruhande rw’ibumoso.

Umukino wakomeje gusa naho ufunganye ku mpande zombi ariko ku munota wa 32’ Ismaila Diarra yaboneye Rayon Sports igitego cyafunguye amazamu bityo abafana b’iyi kipe y’ubururu n’umweru bizera amanota atatu.

Davis Kasirye yazamukanye umupira atera ishoti rikomeye ariko umupira uca hejuru y’izamu ku munota wa 39’.Ismaila Diarra yahawe umupira na Nshuti Savio Dominique ateye umupira uca hafi gato y’igiti cy’izamu.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Rayon Sports iri imbere ku gitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira ikipe ya Rayon Sports yasatiriye bikomeye bituma umunyezamu Barthez agongana na Ismaila Diarra bose bagira ikibazo.

Muhire Kevin yasimbuye Manishimwe Djabel byabonekaga ko yari afite umunaniro.Bitarambiranye, Ismaila Diarra yasohotse mu kibuga asimburwa na Irambona Eric.

Nyuma y’iminota micye, Muhire Kevin yazamukanye umupira ahurirana na Barthez imvune yari amaze umwanya arwana nayo ihita ibyuka bituma ahita asimbuzwa byihuse ari nako Ingabire Regis yinjira mu kibuga.

ddUmunyezamu Barthez yagize ikibazo cy'imvune agonganye na Ismaila Diarra

Mu minota nk’ibiri yakurikiye Muhire Kevin wa Rayon Sports wari ukinjira mu kibuga ndetse na Habimana Hussein bahawe amakarita atukura nyuma yo gushotorana nta mupira bafite.Amakipe yombi yakomeje ari abakinnyi 10 buri ruhande.

HabimanaHabimana Hussein yahawe ikarita itukura amaze guhondana umutwe na Muhire Kevin

Muhire KevinMuhire Kevin nawe yahambirijwe ajya mu rwambariro

Nyuma yo kuba Etincelles FC yatangiye kugaruka mu mukino, batangira guhanahana neza.Ibi byakurikiwe n’ikibazo Nshuti Savio Dominique yagize ku rutugu ariko aza gusubira mu kibuga.

Ku munota wa 68’ Ndikumana Bodo wahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports yaje kubonera Etincelles igitego cyo kwishyura.Ku munota wa 72’Kasirye Davis yageze imbere y’izamu ari wenyine  ariko ntiyabibyaza umusaruro.

Muri iyo minota Etincelles yahise izamuka vuba vuba birangira Musombwa Patrick bita Kaburuteri atera ishoti rikomeye umuzamu Bakame awuta muri koruneri n’ubundi yatewe na Patrick ntiyatanga umusaruro.

Irambona Eric winjiye mu kibuga asimbuye Ismaila Diarra nawe yahise asimburwa na Alexis ku munota wa 75’ w’umukino.

Mu minota 15’ ya nyuma ikipe ya Seninga Innocent yabaye nkaho izamuye urwego itangira gusatira ntacyo yikanga  kuko wabonaga aribwo ba rutahizamu bayo batangiye gutera amashoti agana mu izamu rya Rayon Sports.

Gusa Rayon Sports yacishagamo igasatira.Byatumye ibona coup franc yatewe na Kwizera Pierrot ariko Kasirye Davis yirangaraho imbere y’izamu ryambaye ubusa.

Andi mahirwe Rayonn Sports yabonye naho umuzamu Ingabire Regis yafashe umupira yarenze urubuga rwe, ahabwa ikarita y’umuhondo hatangwa na coup franc yatewe na

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no gushakisha igitego ku ruhande rwa Rayon Sports ariko umukino urangira amakipe aguye miswi ku gitego 1-1.

abafana ba Rayon

Nyuma yo kunganya uyu mukino Rayon Sports iraguma ku mwanya wa kabiri n'amanota 54 inyuma ya APR FC iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 58.Gusa iyi kipe ikomoka i Nyanza izigamye umukino umwe w'ikirarane izakina na AS Muhanga ku matariki ataramenyekana.

Imibare yo kuba Rayon Sports yatwara igikombe yabaye nkaho ikomera kuko iyo itsinda uyu mukino yari kuzasabwa gutsinda AS Muhanga kugira ngo ifate umwanya wa mbere kuko yari kuzaba irusha APR FC inota rimwe mu mikino 26 ya shampiyona.

11 babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (Gk,C), Munezero Fiston, Manishimwe Emmanuel, Tubane James,Mugisha Francois  Master, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique,Kwizera Pierrot, Manzi Thierry, Davis Kasirye na Ismaila Diarra

Etincelles FC: Barthez (GK0, Gikamba Ismael, Gasozera Hassan, Nahimana Isiaka, Mugiraneza Pacifique, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Manishimwe Yves, Kambala Salita Gentil, Ndikumana Bodo na Musombwa Patrick.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha7 years ago
    twatsizwe na espoir baraduseka none bamaze imikino itatu badatsinda ngo barashaka igikombe gusa umunwa we bazi kuwuvuza ntakindi igikombe nicacyu mubyemere kuko nta match muzongera gutsinda.
  • 7 years ago
    Ntacyo yatwara, nabo bazi ko igikombe kigomba gusanga ibindi
  • YAKOBO7 years ago
    NIBAGABANYE IBIGAMBO NTABIKOMBE BAMENYEREYE SI BYABO.WUMVE BAKOME IBISAMBO BYAFASHWE.NIBABASHIMIRA MWIRIRO MUKANYA NU8VUGA ARAVUGA NGO APR NIYO YATUMYE BATSINDWA PUUUU.
  • aaa7 years ago
    Bajye babatsinda ahubwo wenda bacisha make.. rayon ninduru yabo na vuvuzela zayo itubuza umutekamo....kunganya simbishyigikiye
  • mwiseneza j d Dieu7 years ago
    erega abareyo bababigiza nkana baziko igikombe kigomba kujya muri mess kigasanga ibindi baba bigize igufa NGO barakomeye kubera kugira umunwa muremure gusa ark ibikorwa tie ikipe nimwe rukumbi Bose barabizi ntayindi ni ruhangamura ibihangange APR FC





Inyarwanda BACKGROUND